Ingaruka zo kutipimishiriza ku gihe indwara zibasira umwijima

Abahanga mu buvuzi basabye abantu bose kurushaho kwisuzumisha indwara z’umwijima hakiri kare kuko bigera no kuri cancer y’umwijima, ndetse kugeza ubu serivisi zirebana n’ubuvuzi bw’iyi ndwara no kuzipima bikorerwa ku mavuriro yose mu gihugu kandi nta kiguzi. Nyiramatama Bernadette, umubyeyi w’imyaka 73 y’amavuko, avuga ko igihe yamenyega ko arwaye umwijima wo mu bwoko bwa C, byabaye ibihe bikomeye kuri we. Ati “Nari umuntu utarwaragurika, nyuma ntangira kumva gucika intege, nkagira umunaniro, nyuma nagiye kwisuzumisha ngo menye uko mpagaze, bambwira ko mu maraso yanjye harimo hepatite C. Numvise ntunguwe ariko ndikomeza, imiti…

SOMA INKURU

Kigali-i Masoro: Inkongi y’umuriro yibasiye uruganda rw’imyenda

Kuri uyu wa mbere tariki 5 Kanama 2024, mu masaha ya saa kumi n’imwe z’urucyerera nibwo umwotsi mwinshi uturutse ku nkongi y’umuriro wacucumutse muri imwe mu nyubako ikorerwamo imyenda, iherereye mu cyanya cy’inganda cya Kigali giherereye i Masoro ’Kigali Special Economic Zone’. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ACP Boniface Rutikanga yatangaje ko koko ayo makuru y’inkongi y’umuriro ari yo, avuga ko ishami rya Polisi rishinzwe kuzimya inkongi ryahise ryihutira gukora ubutabazi. Ati: “Inkongi yahereye mu gisenge cy’inzu yangiza iyo nyubako n’ibikoresho birimo, ni uruganda rumwe rwafashwe n’inkongi ubutabazi burakomeje. Turimo…

SOMA INKURU

Ikayi yo mu 1990 ikubiyemo umuziki wa Lil Wayne yashyizwe ku isoko

Ikayi Umuraperi Lil Wayne yanditsemo ‘lyrics’ z’indirimbo ze yashyizwe mu cyamunara. TMZ yatangaje ko iyi kayi yo mu myaka yo mu 1990 y’uyu muhanzi yashyizwe ku isoko kuri miliyoni $5. ibi bije nyuma y’imyaka itanu yari ishize iyi kayi yari yabanje gushyirwa ku isoko ku bihumbi $250 hakaza kuzamo ibibazo ntigurishwe, byanagiye mu inkiko. Moments in Time yashyize ku isoko iyi kayi mu 2019 yari yabikoze ivuga ko ishaka guteza cyamunara inyandiko ya Lil Wayne mu izina ry’umuntu wavugaga ko yayitoraguye mu modoka, yigeze kuba iya Cash Money Records ireberera…

SOMA INKURU

Umutoza wa APR FC yahishuye icyatumye batsindwa na Simba

Umutoza w’ikipe ya APR FC Darko Novic avuga ko kimwe mu byatumye batsindwa n’ikipe ya Simba ku munsi wayo uzwi nka SIMBA DAY, harimo kudashyira igitutu kuwo bahanganye n’ibindi. Ibi byatangajwe mu kiganiro yahaye televiziyo ya Azam nyuma y’aho ikipe ya Simba SC itsinze APR FC ibitego 2-0 mu mukino w’ibirori by’umunsi wa byabaye tariki 3 Kanama 2024. Yagize ati: “Uyu munsi nshobora kunyurwa n’ibintu byinshi, by’umwihariko Simba SC yatsinze ibitego bitavuye ku guhererekanya, byose byari amashoti ya kure. Icyo nabuze ku bakinnyi banjye ni uguhererekanya umupira cyane, gutuza bafite…

SOMA INKURU

Icyo itegeko rigena mu kwemeza isano hagati y’umubyeyi n’umwana

Itegeko rigenga abantu n’umuryango ryasohotse ku wa 30 Nyakanga 2024, riteganya ko umwana uvutse ku bashyingiranywe mu gihe babana aba ari uw’umugabo wa nyina. Ku bana bavutse hifashishijwe ikoranabuhanga, umugabo agomba kuba yemera ko ubu buryo bwo kororoka bwifashishwa. Gusa hashize iminsi abantu bajya impaka ku ngingo yo gupimisha n’ibipimo by’uturemangingo ndangasano “ADN” ku bagabo bakeka ko abana bafite atari ababo, hakaba n’abasanze koko barabyawe n’abandi. Imibare igaragaza ko abasabye iyi serivisi bagiye biyongera uko imyaka igenda yigira imbere kuko mu mwaka wa 2022/2023 yasabwe n’abagabo 780, mu gihe 2021/22…

SOMA INKURU

Icyifuzo cy’abahungu b’umuhanzi Britney Spears cyamenyekanye

Abahungu b’umuhanzikazi Britney Spears bagaragaje ko bashaka kwiyunga na se w’uyu mugore Jamie Spears, bamaze igihe badacana uwaka nyuma y’aho mu 2021 uyu musaza yambuwe inshingano zo gukurikirana umukobwa we mu cyiswe ‘Conservatorship’. Ibi byatumye umubano wa Britney na se utaba mwiza ndetse bigira ingaruka no ku w’abana be n’uyu mubyeyi ubyara uyu muhanzikazi. Gusa hari amakuru avuga ko aba buzukuru b’uyu musaza bamaze iminsi bavugana na we ndetse bakaba bashaka kujya kumusura no kwiyegereza abandi bo mu muryango wabo cyane uvukamo nyina. TMZ yatangaje ko ifite amakuru agaragaza ko…

SOMA INKURU

En Croatie, les montagnes comme refuge pour touristes échaudés

Trois lacs, la forêt, de l’air : à Fuzine, à vingt minutes de route des plages du nord de l’Adriatique et leur chaleur écrasante, le tourisme croate commence une nouvelle page. “Le lieu est sublime, le climat génial”, s’enthousiasme Gerald Bostwick, un visiteur américain venu se ressourcer après quelques jours en bord de mer à Split. “Je préfère rester ici”, assure ce retraité originaire de Denver, qui énumère les avantages : “Il y a une douce brise, on dort bien, les températures sont plus douces”. Dans cette région croate, à…

SOMA INKURU

M23 yafashe umujyi wa Ishasha unizeza byinshi abaturage baho

Umutwe wa M23 watangaje ku cyumweru ko wafashe umujyi wa Ishasha uherereye ku mupaka wa DR Congo na Uganda mu majyaruguru y’intara ya Kivu ya Ruguru muri 60km uvuye mu mujyi wa Rutshuru-Centre. Ku mashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga na bamwe mu bakuriye M23, umwe mu barwanyi bayo yagaragaye abwira abasivile baje kubakira bati: “M23 ije kubacungira umutekano n’ibyanyu…Barrières za FDLR ntimuzongera kuzibona, FDLR igomba gusubira iwabo mu Rwanda, aba Mai-Mai bari hano mubabwire baze dufatanye kubaka igihugu…Aho M23 iri nta kibazo gihari”. Uruhande rwa leta cyangwa ingabo za leta…

SOMA INKURU

Abaturage barataka kwibwa miliyoni 64, abayobozi bo ntibabikozwe

Mu gihe abaturage basaga 500 bibumbiye mu Itsinda Twivane mu Bukene ryo mu murenge wa Busogo, mu karere ka Musanze basabye ko hakurikiranwa abayobozi babo banyereje miliyoni 64 Frw bakusanyije nk’imisanzu ya mituweli n’ubwizigame, abayobozi b’inzego z’ibanze bo ntibemeranya n’abo baturage ku ngano y’amafaranga bavuga ko yanyerejwe. Bamwe mu baturage bagize Itsinda Twivane mu Bukene bagiye kuri Sacco Ihirwe Busogo kugenzura amafaranga basigaranye kuri konti, dore ko nyuma y’inyerezwa ry’ayo mafaranga, kuri ubu kwivuza no kwiteza imbere kuri aba banyamuryango bagaragaza ko ari ikibazo kibakomereye. Nubwo abaturage batangaza ibi umucungamutungo…

SOMA INKURU

Ingabo z’Ubushinwa mu myitozo n’ibihugu 2 bya Afurika

Kuva tariki 29 Nyakanga 2024 nibwo ingabo z’Abashinwa, Mozambike na Tanzaniya zatangiye gukora imyitozo ihuriweho yitiriwe amahoro n’ubumwe ya 2024 muri Tanzaniya, yibanda ku bikorwa bya gisirikare byo kurwanya iterabwoba. Ingabo z’Abashinwa bitabiriye iyi myitozo ya Peace Unity 2024 zigizwe n’amatsinda abiri: imitwe y’ingabo zo ku butaka yoherejwe n’Ubuyobozi bukuru bw’igisirikare cy’u Bushinwa (PLA) mu gice cyo hagati mu gihugu, hamwe n’imitwe y’Ingabo zo mu mazi yoherejwe n’ubuyobozi bwa PLA mu gice cy’Amajyepfo. Imitwe yo ku butaka igizwe n’ingabo zo mu itsinda rya 82, abashinzwe amakuru n’itumanaho, n’ibitaro bya gisirikare.…

SOMA INKURU