Ingabo z’Ubushinwa mu myitozo n’ibihugu 2 bya Afurika


Kuva tariki 29 Nyakanga 2024 nibwo ingabo z’Abashinwa, Mozambike na Tanzaniya zatangiye gukora imyitozo ihuriweho yitiriwe amahoro n’ubumwe ya 2024 muri Tanzaniya, yibanda ku bikorwa bya gisirikare byo kurwanya iterabwoba.

Ingabo z’Abashinwa bitabiriye iyi myitozo ya Peace Unity 2024 zigizwe n’amatsinda abiri: imitwe y’ingabo zo ku butaka yoherejwe n’Ubuyobozi bukuru bw’igisirikare cy’u Bushinwa (PLA) mu gice cyo hagati mu gihugu, hamwe n’imitwe y’Ingabo zo mu mazi yoherejwe n’ubuyobozi bwa PLA mu gice cy’Amajyepfo.

Imitwe yo ku butaka igizwe n’ingabo zo mu itsinda rya 82, abashinzwe amakuru n’itumanaho, n’ibitaro bya gisirikare. Izo ngabo zizobereye mu gutera, gushakisha, ubutasi, ibikorwa bidasanzwe, no gutera inkunga y’amakuru n’ibikoresho.

Bazanye n’ibimodoka by’imitanenwa, imbunda zirasisha hamwe n’ibindi bikoresho biremereye.

Nk’uko CCTV ibitangaza, ingabo za PLA zageze muri Tanzaniya mu nyanja no mu kirere, igisirikare cyo mu mazi cyohereje amato abiri yo mu bwoko bwa 071, Wuzhishan na Qilianshan, n’ubundi bwo mu bwoko bwa 052D bwa destroyer bwitwa Hefei, mu gihe igisirikare cyo mu kirere cyohereje indege y’ubwikorezi ya Y-20 itwara abantu.

Bivugwa ko ibyo byaranze ikoreshwa rya mbere ry’iyi ndege nshya yo gutwara abantu ya Y-20 mu kuzana ingabo n’ibikoresho muri Afurika y’Iburasirazuba.

Umuvugizi wa Minisiteri y’ingabo y’u Bushinwa, Colonel Zhang Xiaogang, yavuze ko iyi myitozo yakorewe ku butaka no mu nyanja igamije kongerera ubushobozi ingabo zayitabiriye mu bikorwa bihuriweho byo kurwanya iterabwoba, no kurushaho kwizerana hagati y’abasirikare no kongera ubufatanye bufatika.

Ingabo z’Abashinwa zageze muri Tanzaniya tariki ya 27 Nyakanga, umuhango wo gutangiza ku mugaragaro imyitozo uba ku itariki ya 29 Nyakanga mu kigo cy’imyitozo cya Comprehensive Training Centre (CTC) i Mapinga hafi ya Dar es Salaam.

Biteganyijwe ko imyitozo yo mu nyanja izarangira kuri uyu wa Mbere, itariki ya 5 Kanama naho imyitozo yo ku butaka ku itariki ya 11.

 

 

 

 

 

INKURU YA TUYISHIME Eric


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.