Kigali-i Masoro: Inkongi y’umuriro yibasiye uruganda rw’imyenda


Kuri uyu wa mbere tariki 5 Kanama 2024, mu masaha ya saa kumi n’imwe z’urucyerera nibwo umwotsi mwinshi uturutse ku nkongi y’umuriro wacucumutse muri imwe mu nyubako ikorerwamo imyenda, iherereye mu cyanya cy’inganda cya Kigali giherereye i Masoro ’Kigali Special Economic Zone’.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ACP Boniface Rutikanga yatangaje ko koko ayo makuru y’inkongi y’umuriro ari yo, avuga ko ishami rya Polisi rishinzwe kuzimya inkongi ryahise ryihutira gukora ubutabazi.

Ati: “Inkongi yahereye mu gisenge cy’inzu yangiza iyo nyubako n’ibikoresho birimo, ni uruganda rumwe rwafashwe n’inkongi ubutabazi burakomeje. Turimo turakora iperereza kucyateje iyi nkongi”.

ACP Rutikanga avuga ko kugeza ubu hataramenyekana umubare w’ibyangijwe niyi nkongi ndetse n’icyayiteye kuko iyi nkongi yafashe iyi nzu mu ma saha yo murukerera nta mukozi uhari.

 

 

 

INKURU YA TUYISHIME Eric


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.