Ikayi yo mu 1990 ikubiyemo umuziki wa Lil Wayne yashyizwe ku isoko


Ikayi Umuraperi Lil Wayne yanditsemo ‘lyrics’ z’indirimbo ze yashyizwe mu cyamunara. TMZ yatangaje ko iyi kayi yo mu myaka yo mu 1990 y’uyu muhanzi yashyizwe ku isoko kuri miliyoni $5.

ibi bije nyuma y’imyaka itanu yari ishize iyi kayi yari yabanje gushyirwa ku isoko ku bihumbi $250 hakaza kuzamo ibibazo ntigurishwe, byanagiye mu inkiko.

Moments in Time yashyize ku isoko iyi kayi mu 2019 yari yabikoze ivuga ko ishaka guteza cyamunara inyandiko ya Lil Wayne mu izina ry’umuntu wavugaga ko yayitoraguye mu modoka, yigeze kuba iya Cash Money Records ireberera inyungu uyu muhanzi.

Icyo gihe habayeho kwitabaza inkiko ndetse Lil Wayne wavugaga ko ashaka umutungo we mu by’ubwenge aratsindwa, urukiko rujya ku ruhande rw’uwavugaga ko yatoraguye ikayi yanditsemo imirongo y’indirimbo ye.

 

 

 

 

INKURU YA KAYITESI Ange


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.