Rwanda: Akato n’ihezwa biracyakorerwa abafite virusi itera SIDA

Urugaga Nyarwanda rw’Abafite virusi itera SIDA (RRP+), rutangaza ko kugeza ubu hakigaragara akato n’ihezwa bikorerwa abafite virusi itera SIDA, bikaba bibangamira gahunda yo gukumira ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA. Umwe mu banyamuryango ba RRP+, Uwanyirigira Divine, ni umukobwa urangije amashuri yisumbuye wavukanye virusi itera SIDA, ariko bikaba bitaramuteye gucika intege ahubwo yiha gahunda yo gufata iya mbere mu kurwanya ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA yifashishije imbuga nkoranyambanga. Atangaza ko hari akato kakigaragara ku bafite virusi itera SIDA. Mu buhamya bwe, agira ati « Njye nagize amahirwe yo kudahabwa akato…

SOMA INKURU

Kuguvugurura imikorere y’amavuriro y’ibanze inyungu ku baturarwanda

Leta yashyize imbaraga mu kwegereza abaturage ubuvuzi bw’ibanze hagamijwe kwirinda kuba barembera mu nzira biturutse ku rugendo rurerure bajya kwivuza, dore ko hari n’abo byajyaga biviramo urupfu, abandi bakishyura amafaranga y’umurengera mu mavuriro yigenga. Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko nyuma yo gushyiraho amavuriro y’ibanze, umubare w’abaturage bayagana urushaho kuzamuka. ibi byagabanyije umubare w’abivurizaga ku bigo nderabuzima ndetse n’abavurwaga n’abajyanama b’ubuzima. Umuyobozi Mukuru ushinzwe ibikorwa by’ubuvuzi muri Minisiteri y’Ubuzima Dr Ntihabose Corneille avuga ko mu mavuriro y’ibanze harimo adakora n’andi adakora iminsi yose. Mu mabwiriza mashya hakaba hari ibyahinduwe kugira ngo ayo mavuriro…

SOMA INKURU