Sobanukirwa itandukaniro ry’umuntu ufite virusi itera SIDA n’urwaye SIDA


Usanga akenshi abantu bagorwa no gutandukanya gutandukanya umuntu urwaye SIDA n’ufite Virusi itera SIDA. Kudasobanukirwa iri tandukaniro niryo rituma hari benshi bagwa mu mutego wo kuba bakwandura cyangwa bagakwirakwiza ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA.

Nk’uko Sante.fr ibitangaza Virus itera SIDA ni ubwandu bwa virusi irwanya ubwirinzi bw’umubiri, iyo uwayanduye adakurikiranywe neza ngo yiyiteho, afate indyo yuzuye ndetse n’ibindi byose bituma umubiri we umererwa neza ukagira ubwirinzi buri hejuru niyo itera SIDA ikaba indwara cg uruhurirane rw’indwara zizahaza umubiri.

Imiti igabanya ubukana bwa virusi itera SIDA itaraboneka, kwandura VIH no kurwara SIDA byari ibintu bikomereye cyane umurwayi, ku buryo uwabimenyaga yahitaga yiheba cyane akumva ko apfuye birangiye ndetse n’umuryango muri rusange ukamuha akato.

Kuri ubu byarahindutse, ubushakashatsi n’imiti itandukanye yagiye ivumburwa, ku buryo VIH mu gihe afata imiti neza ashobora kubaho igihe kirekire kandi akabaho neza atarwaragurika.

HIV ni virusi

Mu magambo arambuye HIV ni “Virus de l’Immunodéficience Humaine” ikaba itera umuze mu mubiri, ifata abantu gusa, ikibasira ubudahangarwa n’abasirikare b’umubiri. Ubwandu bwa virusi buca intege abasirikare ku buryo babura ubushobozi bwo gukora neza no kurwanya indwara zinjira mu mubiri.

HIV itandukanye n’izindi virusi zibasira umubiri, ubudahangarwa bwacu ntibufite ubushobozi bwo kurwanya no gusohora izi virusi.

SIDA ni uruhurirane rw’indwara

SIDA mu magambo arambuye ni “Syndrome d’Immuno Déficience Acquise” akaba ari ibimenyetso, indwara cg se uruhurirane rw’indwara. Mu gihe virusi ya VIH yamaze kwinjira mu mubiri w’umuntu, iyo imaze guhashya abasirikare n’ubwirinzi bw’umubiri nibwo SIDA itangira kugaragara.

Ibimenyetso bya SIDA bigenda bitandukana umuntu ku wundi bitewe n’indwara yagaragaje n’imbaraga umubiri usigaranye mu kwirinda ibyuririzi bimwe na bimwe.

Mu gihe VIH mu gihe ikinjira mu mubiri (hagati y’ibyumweru 2 na 4), igira ibimenyetso bimeze nk’iby’ibicurane. Abasirikare b’umubiri bashobora kubirwanya bikamera nk’aho bigiye.

Ubwirinzi bw’umubiri ntibushobora kurwanya izi virusi zose ngo buzisohore mu mubiri, ariko bushobora guhangana nazo igihe kirekire. Igihe ubwirinzi bw’umubiri bugishoboye guhangana nazo umuntu aba ari mu gihe cyitwa “latency period”. Iki gihe gishobora kuba kinini umuntu ataragaragaza ikimenyetso na kimwe, gusa igihe ibimenyetso biziye SIDA iba yaje.

Virusi zica abasirikare b’umubiri, utu ni uturemangingo twitwa “CD4” dushinzwe kurinda umubiri. Uburyo bukoreshwa mu kuvura hapimwa ingano y’uturemangingo twa CD4 mu mubiri, umuntu utaranduye VIH  agira hagati ya (500 na 1200). Iyo umubare wa CD4 wagabanutse cyane kugera kuri 200, umuntu wanduye VIH aba yamaze kurwara SIDA.

Urutonde rw’indwara zikunda kwibasira uwamaze kurwara SIDA

Igituntu

Umusonga

Umuriro n’umutwe uhoraho

Kuzana amabara ku ruhu

Umunaniro udashira

Kanseri z’imyanya inyuranye n’izindi ndwara.

Kugeza ubu nta muti uvura SIDA uraboneka ariko imiti igabanya ubukana bwa virusi itera SIDA irahari kandi itangirwa ubuntu.

 

 

 

 

 

INKURU YANDITSWE NA NIKUZE NKUSI Diane


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.