U Rwanda ni kimwe mu bihugu byinjiriza akayabo mu rwego rw’ubukerarugendo bushingiye ku byiza nyaburanga byarwo birimo n’inyamaswa; gusa zimwe muri zo ziragenda zikendera uko bwije n’uko bukeye ku mpamvu zirimo ubuhigi n’ubushimusi, mu gihe hari n’izamaze gushiraho. Abashakashatsi ku binyabuzima n’abarebera hafi iby’inyamaswa zo mu gasozi, bavuga ko kuba zimwe zarashizeho n’izindi zikaba ziri mu marembera bigirwamo uruhare n’ubuhigi bunyuranyije n’amategeko bukomeje kwiyongera, ba rushimusi, ndetse no kuziroga. Zimwe zigenda zigabanyuka mu mibare n’aho zagaragaraga, naho izindi hashize imyaka myinshi zitakiboneka ahantu na hamwe mu Rwanda ku buryo bitekerezwa…
SOMA INKURUYear: 2023
FAO project helps improve Rwanda’s soil testing, productivity
A project implemented by the Food and Agriculture Organization of the United Nations (FO) has contributed to soil testing in Rwanda by funding equipment, optimising farmers’ practices and productivity through the right fertilisers that respond to soil and crop nutrient needs. The “Capacity Development on Sustainable Soil Management for Africa – Rwanda” project, which was implemented from July 2020 through May 2023, also provided policy advice on fertiliser quality assessment, according to FAO. During the closing workshop on the project in Kigali, on September 29, FAO indicated that the project…
SOMA INKURUZimwe mu mbogamizi zo gusubira mu ishuri ku bana basambanyijwe bagaterwa inda
Abangavu basambanyijwe bikabaviramo kubyara imburagihe kuri ubu bakaba babarirwa mu bataye ishuri, bagaragaje imbogamuzi zibabuza gusubira mu ishuri. Abangavu banyuranye bagiye basambanywa bagaterwa inda, batangaje ko gutotezwa n’ababyeyi babo ndetse bakimwa uburenganzira bw’abana ari imwe mu mbogamizi ikomeye ibabuza gusubira mu ishuri. Uwiswe Murekatere k’ubw’umutekano we yatangaje ko yasambanyijwe akanaterwa inda afite imyaka 15, yiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye, ngo kuva ubwo gusubira mu ishuri kuri we byabaye umugani. Ati ” Maze imyaka ibiri mbyaye, nkimara kubyara ababyeyi banjye bampaye akato, banshyira mu gikoni, ibintu byose ndimenya, yemwe…
SOMA INKURUIgitaramo cya The Ben i Bujumbura cyaranzwe n’udushya twinshi
Mu ijoro ryacyeye ryo kuri iki cyumweru cyo ku ya 1 Ukwakira 2023 nibwo ,umuhanzi nyarwanda The Ben yakoreye igitaramo i Bujumbura mu kigo cya gisirikare bitewe n’uko cyitezweho kwitabirwa n’abantu benshi ndetse no mu rwego rwo gucunga neza umutekano wabo , kikaba cyaranzwe n’udushya dutandukanye aho Abarundi beretse urukundo uyu muhanzi bikamurenga akarira ku rubyiniro. 1. Abanyarwanda baje gushyigikira The Ben Dj Brianne, Junior Giti, M Izzo, Bahati Makaca, Sky2, Fuadi Uwihanganye, Uncle Austin, Rwema Dennis n’abandi batandukanye bari baje gushyigikira The Ben.Ni igitaramo cyaranzwe no gusangira ku bafana…
SOMA INKURUM23 n’ingabo za FARDC bongeye kwitana ba mwana mu gitero cyagabwe i Masisi
Umutwe w’inyeshyamba wa M23 washinje ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) ko zagabye igitero mu byaro byo muri teritwari ya Masisi mu ntara ya Kivu ya Ruguru, nyuma y’amezi arenga atandatu hari agahenge. Itangazo rya M23 rivuga ko icyo gitero cyo ku cyumweru cyabaye saa cyenda z’amanywa (15h) mu byaro bya Busumba, Kirumbu, Kibarizo na Kilorirwe hamwe no mu nkengero zaho. FARDC yahakanye ibivugwa na M23, ivuga ko ikomeje kubahiriza agahenge. Hashize igihe hari amakuru ko impande zombi zirimo kwitegura imirwano. Mu itangazo, umuvugizi wa M23 mu rwego…
SOMA INKURURwanda: Icyumba cy’umukobwa hari ibigo bikomeje kukirengagiza
Gahunda y’icyumba cy’umukobwa mu mashuri abanza cyatangijwe mu mwaka wa 2012 hagamijwe guhangana n’ikibazo cy’abana b’abakobwa batungurwaga n’imihango bikabatera ipfunwe ndetse bamwe bagakurizamo gusiba ishuri igihe begereje kujya mu mihango, nubwo iki cyumba cyaje ari igisubizo ku myigire y’abana b’abakobwa kugeza ubu ibigo by’amashuri 1807 ntibigira icyo cyumba cy’umukobwa. Imibare ya Mineduc yasohotse muri Gicurasi 2023 igaragaza ko mu mwaka w’amashuri wa 2021/22 ibigo by’amashuri 3 035 bingana na 62.7% ari byo bifite icyumba cy’umukobwa bivuye kuri 58.3% byariho mu mwaka wa 2020/21. MINEDUC igaragaza ko ibigo by’amashuri bigera kuri…
SOMA INKURU1 Ukwakira, itariki y’amateka n’ubutwari bukomeye
Ku wa Mbere tariki ya 1 Ukwakira, umupaka wa Kagitumba wagabweho igitero. Cyabaye ikimenyetso cy’itangira ry’urugamba rwamaze imyaka ine nyuma y’uko abari bagize umuryango FPR Inkotanyi biyemeje kubohora igihugu hifashishijwe inzira y’intambara kuko izindi zose Leta yariho yari yarazanze. Urwo rugamba rwari umusaruro w’imyaka itatu y’imyiteguro, ubwo mu Ukuboza 1987 hashingwaga FPR Inkotanyi imyiteguro y’intambara igatangira, hagashyirwaho inzego z’Umuryango, gahunda y’igihe gito, iy’igiciriritse n’igihe kirekire zirafutuka byose bigamije guhuza Abanyarwanda bose, ab’imbere n’inyuma y’igihugu, Abahutu, Abatutsi n’Abatwa. Igitabo “Amateka y’u Rwanda kuva mu ntangiriro kugeza mu mpera z’ikinyejana cya XX”…
SOMA INKURUUbuholandi: Umugabo witwaje imbunda yishe abantu
Polisi y’Ubuholandi yataye muri yombi umugabo witwaje imbunda wishe abantu batatu mu bitero bibiri mu mujyi wa Rotterdam. Polisi ivuga ko ku wa kane uwo mugabo wagabye ibyo bitero, w’imyaka 32, yarashe ku rugo mbere yo kurutwika, nuko yirara mu bitaro byitwa Erasmus Medical Center byo muri uwo mujyi. Yari umunyeshuri kuri Kaminuza ya Erasmus University, ishamikiye kuri ibyo bitaro. Umugore w’imyaka 39 n’umukobwa we w’imyaka 14, biciwe mu gitero cya mbere. Umwarimu wa kaminuza w’umugabo, w’imyaka 43, yishwe arasiwe kuri ibyo bitaro. Amashusho yagiye ahagaragara yerekana umugabo wambaye imyenda…
SOMA INKURUIgitaramo cya The Ben cyimuriwe mu kigo cya gisirikare
Igitaramo The Ben agiye gukorera i Bujumbura ku wa 1 Ukwakira 2023 cyimuriwe mu kigo cya gisirikare bitewe n’uko cyitezweho kwitabirwa n’abantu benshi ndetse no mu rwego rwo gucunga neza umutekano wabo. Iki gitaramo cyamaze kwimurirwa ahitwa ‘Messe des officiers’ nk’uko byatangajwe n’umwe mu bari kugitegura. Yagize ati “Ni inama twagiriwe n’ubuyobozi bwacu nyuma yo kubona uburyo iki gitaramo gishobora kwitabirwa cyane. Badusabye ko cyashyirwa mu kigo cya gisirikare kuko ari ahantu hanini kandi hizewe umutekano waho.” Uwaduhaye amakuru yavuze ko nta kindi cyahindutse kuri iki gitaramo uretse aho cyagombaga…
SOMA INKURUAbatahutse mu Rwanda bavuye mu mitwe yitwara gisirikare bahawe ibikoresho
Abagabo n’abagore 92 batahutse mu Rwanda bavuye mu mitwe yitwara gisirikare, ibarizwa mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC), nyuma yo guhabwa amahugurwa y’imyuga n’ubumenyingiro, ku wa Kane tariki 28 Nzeri 2027, bashyikirijwe ibikoresho bijyanye n’ibyo bize, aho bavuga ko bagiye kubyubakiraho bakihangira imirimo bakabasha kwihutana n’abandi mu iterambere. Nizane Anne Marie wari uzwi ku izina rya Uwiduhaye Marie Chantal, akaba yari afite ipeti rya Premier Sergeant, avuga ko bari barabaswe n’imyumvire yo kurwana urugamba biyumvisha ko bazafata Igihugu, dore ko abategetsi babo bahoraga babizeza ibitangaza by’uko uwo…
SOMA INKURU