Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB, rwatangaje ko byinshi mu bibazo byagiye bishegesha Itorero rya ADEPR bishamikiye ku bibazo by’iyubahirizwa ry’amategeko mu buryo abakozi bafatwa n’ubushobozi bw’abapasiteri bo muri iri torero barimo 75% barangije amashuri abanza gusa, mu gihe hari n’abandi batari barayirangije. Ibibazo bya ADEPR byamaze imyaka myinshi ari agatereranzamba kugeza muri 2020 ubwo RGB yinjiye mu bibazo byayo, ngo bacukumbure inkomoko y’imungu yayishegeshaga. Byasaga n’ibyamaze kuba ibisanzwe kumva induru muri ADEPR kubera ibibazo by’ingutu bishingiye ku miyoborere, gusesagura umutungo n’ibindi, ndetse bamwe bagiye bava mu myanya barimo bajyanwa muri gereza.…
SOMA INKURUYear: 2023
USA yashyize ukuri hanze ku bijyanye n’abasirikare bayo muri Gaza
Ingingo yo kuba abasirikare ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika bajya i Gaza yagarutsweho ku wa Gatatu tariki 1 Ugushyingo 2023, mu kiganiro Umuvugizi w’itsinda rishinzwe ibijyanye n’umutekano w’igihugu muri White House, John Kirby, yagiranye n’itangazamakuru. Ni ikiganiro cyabaye mu gihe hari hashize iminsi hacaracara amakuru avuga ko abasirikare ba Amerika baba baramaze kugera i Gaza. Ati “Nta gahunda ihari cyangwa ubushake bwo kohereza abasirikare ba Amerika ku rugamba i Gaza, haba uyu munsi cyangwa mu bihe biri imbere.” Yakomeje avuga ko icyo Amerika iri gukora ari ukureba uko abatuye…
SOMA INKURUUbudage bwasabye imbabazi ku byaha bwakoreye Tanzania mu bukoloni
Perezida w’Ubudage yavuze ko atewe “isoni” n’ibikorwa by’ubugome bukabije igihugu cye cyakoreye Abanya-Tanzania mu gihe cy’ubukoloni. Abasirikare b’Ubudage bishe abantu hafi 300,000 mu gihe cy’ubwigomeke bw’umutwe wa Maji Maji mu ntangiriro y’imyaka ya 1900, bwabaye zimwe mu mvururu zo kurwanya ubukoloni ziciwemo abantu benshi cyane. Perezida w’Ubudage Frank-Walter Steinmeier yabivuze ku wa gatatu ari mu nzu ndangamurage y’i Songea, mu majyepfo ashyira uburengerazuba bwa Tanzania, aho izo mvururu zabereye. Yagize ati: “Ndifuza gusaba imbabazi kubera ibyo Abadage bakoreye abakurambere banyu hano. “Ibyabereye hano ni amateka dusangiye, amateka y’abakurambere banyu n’amateka…
SOMA INKURUIngaruka zo kutaboneza urubyaro ku ihindagurika ry’ikirere
Usanga hirya no hino mu Rwanda abantu banyuranye bavuga ko habayeho ihindagurika ry’ikirere rikabije ndetse hakaba n’abavuga ko wakeka ko u Rwanda rw’uyu munsi runyuranye n’urwo mu bihe byashize. Akaba ari muri urwo rwego hasuwe akarere ka Muhanga hamwe mu havugwaho ihindagurika ry’ikirere rikabije, intandaro ishyirwa mu majwi akaba ubwiyongere bw’abaturage. Ntamwemezi Diogene utuye mu mudugudu wa Gitongati, mu kagali ka Nganzo, mu murenge wa Muhanga, mu karere ka Muhanga yavuze ko ubwiyongere bw’abaturage muri kano Karere aribwo ntandaro yo kwangiza amashyamba, kuko bayatema bashaka ibibanza byo kubakamo ndetse n’imashini…
SOMA INKURUIntambwe zagufasha kurwanya agahinda gakabije
Kwigunga mu buzima cyangwa kwiheba bishobora kuba kuri wese, ariko igihe kiragera bigashira. Bishobora kuba uburwayi mu gihe uhora wumva ubabaye cyangwa wigunze buri gihe, wagerageza no kubyikuramo bikakunanira. Ku rubuga rwa sante.fr hatangazwa ko iyi ndwara ivurwa, gusa mbere yo kureba muganga hari ibyo nawe ushobora gukora bikaba byagufasha kubaho ubuzima wishimiye. Ibintu 14 wakora bikagufasha guhangana n’indwara y’agahinda gakabije Sangiza abandi ubuzima bwawe. Urugero: akazi ukora, aho utuye, amateka yawe, ibyo wagezeho mu buzima, ibyo wifuza kugeraho, mbese ubuzima bwawe bwa buri munsi ugerageze kubiganira n’abo wisanzuraho cyane.…
SOMA INKURUNyuma yo guhurira muri filime zinyuranye bambikanye impeta y’urukundo
Inkuru yo gusezerana kwa Zoë Kravitz wamamaye muri filime zirimo Batman na Channing Tatum, yagiye hanze nyuma yo gusohokana mu birori bya Halloween kw’aba bombi, aho Zoë Kravitz yerekanye impeta yambitswe na Channing Tatum wakinnye muri filime zirimo, White House Down, Step Up ,The Lost City, Magic Mike’s Last Dance n’izindi. Zoë Kravitz wari uherekejwe n’umukunzi we muri ibi birori yaserutse yambaye nka Rosemary Woodhouse wo muri filime iri mu cyiciro cy’iziteye ubwoba “Rosemary’s Baby” yo mu 1968. Zoë Kravitz aherutse gutangariza GQ Magazine ko umukunzi we Channing Tatum w’imyaka…
SOMA INKURURwanda: Urubyiruko rusaga ibihumbi 3000 ruturuka mu turere twose rugiye guhabwa imirimo
Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR), cyandikiye Uturere twose mu Rwanda, gisaba ubufatanye mu ibarura ry’imirimo n’aho ikorerwa, rizakenera urubyiruko rugera kuri 3936 muri Mutarama 2024. Iri barura ryiswe ’Establishment Census 2023’, rizaba rikozwe ku nshuro ya gatanu mu Rwanda, rikaba rigamije kugaragaza imirimo itandukanye ikorerwa mu Rwanda, umubare w’ibigo iyo mirimo ikorerwamo n’aho biherereye. Iri barura kandi rizaba rigamije kumenya imirimo ibyara inyungu mu bigo byose biri mu Rwanda, kumenya umubare w’abakozi bari muri ibyo bigo hakurikijwe igitsina, ubwenegihugu, ubwoko bw’amasezerano y’akazi, hamwe no kumenya urwego buri kigo kibarizwamo. NISR yifuza…
SOMA INKURURulindo: Gitifu w’umurenge akurikiranyweho ibyaha bitanu birimo gusambanya umwana w’umuhungu
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Mbogo, mu karere ka Rulindo, yatawe muri yombi akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana w’umuhungu w’imyaka 15 y’amavuko. Ku wa Mbere tariki 30 Ukwakira 2023, nibwo uyu muyobozi yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB. Bikekwa ko iki cyaha uyu Munyamabanga Nshingwabikorwa yagikoreye mu kagari ka Gasharu, mu murenge wa Kicukiro, mu karere ka Kicukiro. Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko uyu munyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Mbogo, akurikiranyweho ibyaha bitanu. Ati “Akurikiranyweho ibyaha bitanu bikurikira, gusambanya umwana, gusaba cyangwa gukora…
SOMA INKURUUko ubuzima bwa Yves Kimenyi buhagaze nyuma yo kugira imvune ikomeye
Umunyezamu Kimenyi Yves wa AS Kigali yabazwe neza,ku wa Mbere tariki ya 30 Ukwakira 2023 nkuko byatangajwe n’iyi kipe ye kuri uyu wa 31 Ukwakira. Uyu munyezamu wakiniwe nabi na rutahizamu wa Musanze FC, Peter Agblevor ku cyumweru gishize, yamaze kubagirwa mu Bitaro by’Inkuru Nziza biherereye i Gikondo. AS Kigali ibinyujije kuri X (Twitter), yatangaje ko kubagwa kwa Kimenyi byagenze neza ndetse bitanga icyizere ko azakira vuba. Bati “Amakuru agezweho ku munyezamu wacu, Kimenyi Yves. Ejo kubagwa byagenze neza kandi umukinnyi wacu arimo koroherwa.” AS Kigali yakomeje igira iti “Turashimira…
SOMA INKURUGitifu w’umurenge wanyereje amafaranga y’abaturage yakatiwe
Mwenedata Olivier wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Gahara, mu karere ka Kirehe, yakatiwe igifungo cy’imyaka itanu no kwishyura amafaranga yanyereje n’Urukiko rwisumbuye rwa Ngoma, akaba yahamijwe icyaha cyo kunyereza umutungo w’abaturage. Yatawe muri yombi tariki ya 12 Nyakanga 2023, nyuma yo gufatirwa mu murenge wa Kigina nk’uko byemejwe n’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB. Tariki ya 23 Ukwakira 2023, Urukiko rwisumbuye rwa Ngoma rwaburanishije mu mizi uyu muyobozi, hemezwa ko umwanzuro uzasomwa tariki ya 30 Ukwakira. Mwenedata yakatiwe kuri uyu wa Mbere tariki ya 30 Ukwakira 2023, nyuma yo kugubwa gitumo ari kubikuza…
SOMA INKURU