Mu nama mu murwa mukuru Doha, Sheikh Mohammed bin Abdulrahman al-Thani yavuze ko Qatar izakomeza umuhate wayo wo kotsa igitutu impande zombi kugira ngo habeho agehenge, nubwo gutera ibisasu kwa Israel “kurimo kugabanya amahirwe” yuko habaho akandi gahenge. Iki gihugu cyo mu Kigobe cy’Abarabu cyagize uruhare rukomeye mu biganiro byagejeje ku gahenge kamaze icyumweru kabaye mu mpera y’Ugushyingo (11), katumye bamwe mu bashimuswe barekurwa. Ku cyumweru, Minisitiri w’intebe wa Israel Benjamin Netanyahu yavuze ko “intambara irarimbanyije”. Yavuze ko mu minsi ya vuba aha ishize, “abaterabwoba ba Hamas babarirwa muri za…
SOMA INKURUMonth: December 2023
Hatanzwe ibihembo by’indashyikirwa ku ruhare rwabo mu buringanire n’ubwuzuzanye muri siporo
Kuri iki Cyumweru, tariki ya 10 Ukuboza 2023, muri BK Arena, Minisiteri ya Siporo, Ambasade y’u Busuwisi mu Rwanda ndetse na UN Women & Gender Monitoring office yahaye ibihembo abagore n’abakobwa 13 bitwaye neza mu mikino itandukanye mu Rwanda bashimiwe uruhare bagira mu gutuma uburinganire n’ubwuzuzanye bugerwaho muri siporo y’u Rwanda. Muri uyu muhango wanitabiriwe n’urubyiruko rwo mu bigo by’amashuri yisumbuye mu Rwanda ndetse na bamwe mu bagize amashyirahamwe y’imikino itandukanye mu Rwanda, abayobozi b’ibigo ndetse n’amashyirahamwe ya siporo bashyikirijwe igitabo gikubiyemo ibyo gukurikiza igihe hashyirwa mu bikorwa uburinganire, cyiswe…
SOMA INKURUUmuhanzi Bryan Adams yatangaje aho ubucuti bwe n’igikomangoma Diana bwavuye
Umuhanzi Bryan Adams ku nshuro ya mbere yavuze uburyo ubucuti bwe n’igikomangoma Diana bwavuye ku ndirimbo yanditse ku rushako rubi rwa Diana. Uyu muhanzi yibutse ko Diana yamubwiye ko “yasekejwe cyane” n’uburyo muri iyi ndirimbo aririmba ko yumvise “ataye ubwenge” ku munsi Diana arongorwa n’igikomangoma Charles. Mu kiganiro n’ikinyamakuru Sunday Times, uyu muhanzi wo muri Canada uzwi mu ndirimbo nka “Please forgive me” avuga ko Diana yamutumiye ngo basangire icyayi kugira ngo yumve iyo ndirimbo nanone. Adams yahagaritse iyo ndirimbo ubwo Diana yapfaga mu 1997 “mu cyubahiro cye”, nk’uko abivuga.…
SOMA INKURURANGO SUPER MARKET isoko ry’icyerekezo riziye igihe
Ni isoko ryari risanzwe rikora ariko kuri ubu rikaba ryarubatswe mu buryo bujyanye n’icyerekezo riherereye i Rango, mu murenge wa Mukura, mu karere ka Huye. Ni isoko rije rifite umwihariko kuko umuntu yakwinjiramo agahaha ibyo akeneye (ibiribwa, ibinyobwa, imyambaro n’inkweto, n’ibindi ). Biteganyijwe ko iri soko rizatahwa ku mugaragaro tariki 15 Ukuboza 2023. Abahaturiye bagaragaza ko bishimiye iri soko ry’icyerekezo ribegerejwe kandi ngo baryitezeho kurushaho kunoza imibereho yabo mu buryo bwo kubona akazi, guhaha neza bizira inenge hafi yabo UBWANDITSI: umuringanews.com
SOMA INKURUKigali umwe mu mijyi yafashishwe guhangana n’imihandagurikire y’ibihe
Umujyi wa Kigali uri mu mijyi itatu yo muri Afurika yatoranyijwe guhabwa inkunga yo kubaka ubudahangarwa mu guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere no kugabanya ibyuka bihumanya ikirere. Iyi nkunga yatangarijwe mu nama ya 28 y’umuryango w’abibumbye yiga ku mihindagurikire y’ikirere (COP28) yabereye mu gihugu cya UAE i Dubai, yari ifite insanganyamatsiko yo gufasha imijyi yo mu bihugu byo munsi y’ubutayu bwa sahara kubona ibisubizo ku mihindagurikire y’ikirere, “Scaling Urban Nature Base Solutions for Climate Adaptation in Sub-Saharan Africa (SUNCASA).” Indi mijyi yatoranyijwe kugira ngo ihabwe iyi nkunga harimo Dire Dawa muri…
SOMA INKURUM23 yatangaje agace yigaruriye gaherereye muri teritwari ya Masisi
Umutwe wa M23 watangaje ko wigaruriye agace ka Mushaki muri teritwari ya Masisi nyuma y’imirwano ikomeye yahuje uwo mutwe n’ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) zifatanyije n’imitwe nka FDLR, ingabo z’u Burundi n’abacanshuro. Ibi byatangajwe kuri uyu wa Kane tariki 7 Ukuboza n’umuvugizi w’uyu mutwe, Major Willy Ngoma abinyujije ku rubuga rwe rwa X. Yagaragaje ko muri iyo mirwano ikomeye uruhande rwa Leta rwahatsindiwe ndetse rukahatakariza benshi mu basirikare. Yagize ati “Intare za Sarambwe zabohoje Mushaki, umwanzi yahunze yasize intwaro nyinshi n’amasasu. Batakaje bikomeye ubuzima.” Mushaki ni agace…
SOMA INKURULionel Messi yahishuye ibanga rikomeye
Rutahizamu Lionel Messi yemeye ko yari hafi gukurikira Cristiano Ronaldo muri Saudi Arabia. Uyu mugabo watwaye Ballon d’Or umunani,yatunguye benshi ubwo yangaga akayabo yahabwaga n’ikipe ya Al Hilal yo muri Saudi Arabia yashakaga kumuha miliyari y’amapawundi. Yavuye muri Paris Saint-Germain yerekeza muri Inter Miami muri Nyakanga,ariko yatsinze ibitego 11 mu mikino 14 yakinnye muri iyi kipe ndetse ayihesha igikombe cya mbere mu mateka yayo. Time Magazine yazirikanye kuza kwa Lionel Messi aho yavuze ko byazamuye mu buryo butangaje umupira w’amaguru muri Amerika. Kizigenza Messi yemeje ko yari hafi kwerekeza muri…
SOMA INKURUIbimenyetso bitanu byakuburira ko wanduye virusi itera SIDA
Abashakashatsi bemeza ko hari ibimenyetso bishobora kukwereka ko ushobora kuba wamaze kwandura virusi itera SIDA, nyuma y’uko waba wakoze imibonano mpuzabitsina idakingiye cyangwa habayeho ibyago byo guhura n’izindi nzira zishobora gutuma habaho kwandura virusi itera SIDA. Ubushakashatsi bwatangarijwe ku rubuga rwa Health.com, bwatangaje ko nibura ukwezi kumwe cyangwa abiri virusi itera SIDA iri mu mubiri w’umuntu, 40% kugeza kuri 90% bashobora kugira ibimenyetso binyuranye. Ariko bunashimangira ko hari abashobora kwandura virusi itera SIDA bakamara igihe kinini umubiri wabo nta kimenyetso na kimwe ugaragaza. Hari abashobora kumara nibura imyaka icumi nta…
SOMA INKURUIgitaramo cya Kendrick Lamar cyavugishije benshi
Kendrick Lamar umuhanzi w’umunyamerika w’icyamamare mu njyana ya rap yakoze ‘performance’ yo ku rwego rwo hejuru mu gitaramo cya muzika muri BK Arena i Kigali aho yataramiye ibihumbi by’urubyiruko rwitabiriye mu gihe kigera hafi ku isaha imwe n’igice. Uretse urubyiruko rwinshi rwitabiriye iki gitaramo na Perezida Paul Kagame n’umugore we nabo ntibacikanywe. Abandi bahanzi nka Bruce Melodie na Ariel Wayz bo mu Rwanda, na Zuchu wo muri Tanzania nabo bashimishije abitabiriye iki gitaramo cyo gitangiza iserukiramuco ryiswe #MoveAfrica ryateguwe na Global Citizen ku bufatanye n’Ikigo PGLang cyashinzwe n’umuraperi Kendrick Lamar…
SOMA INKURUAmasezerano n’u Rwanda acyemura impungenge zo mu mategeko – Cleverly
Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu w’Ubwongereza James Cleverly avuga ko amasezerano mashya n’u Rwanda acyemura impungenge z’Urukiko rw’Ikirenga rw’Ubwongereza, mu kwezi gushize rwanzuye ko iyi gahunda ya leta inyuranyije n’amategeko. Urukiko rwavuze ko iyo gahunda, izatuma abimukira boherezwa mu Rwanda, ishobora kubamo ihonyorwa ry’uburenganzira bwa muntu. James Cleverly yashimangiye ko u Rwanda “rwiyemeje mu buryo bugaragara kandi bwumvikana neza kubungabunga umutekano w’abantu baza hano [mu Rwanda]”. Iki gikorwa kiri muri gahunda ya leta yo guca intege abimukira ntibambuke umuhora wa Channel mu mato matoya. Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza Rishi Sunak yavuze ko “guhagarika…
SOMA INKURU