Ni kenshi hagiye humvikana hirya no hino mu Rwanda, abantu barwaye bakaremba ndetse bamwe bikabaviramo urupfu nyuma yo kurya ibiribwa cyangwa kunywa ibinyobwa runaka, by’umwihariko iyo babifatiye ahahurirwa n’abantu benshi. Urugero rwa vuba ni urw’abantu bakoreye inama muri Hotel Saint Famille i Kigali kuva tariki 17 kugeza 18 Ugushyingo 2023, benshi muri bo bahise barwara bararemba ku buryo hari n’abatarashoboye kurangiza inama. Umwe muri bo twamuhaye izina rya Alice yatangaje ko kuwa gatanu yavuye mu nama, atashye nimugoroba yumva mu nda hameze nabi, atangira kuruka, gucibwamo no kugira umuriro kugeza…
SOMA INKURUDay: November 20, 2023
Uruhande rwa Perezida Macron ku kibazo cya Gaza na Israel n’ubutabazi yatanze
Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron yanditse ku rubuga rwa X ko igihugu cye kiteguye kwakira abana bagera kuri 50 bakomerekejwe n’ibitero by’ingabo za Israel zigenzura ibyo bitaro muri iki gihe aho zivuga ko ibyo bitaro byari indiri y’abari mu mutwe wa Hamas. Perezida Macron yanavuze ko Ubufaransa bwiteguye kohereza ibikoresho by’ubuvuzi indege ikazahaguruka mu ntangiriro z’iki cyumweru kugira ngo igere muri Egiputa mu minsi iri imbere. Ati “Ku bijyanye n’abana bakomeretse cyangwa barwaye bo muri Gaza bakeneye ubuvuzi bwihutirwa, Ubufaransa burimo gushakisha uburyo bwose burimo n’inzira yo mu kirere kugira ngo…
SOMA INKURUM 23 yahishuye icyo izakora mu gihe leta izakomeza kwanga ibiganiro
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 19 Ugushyingo 2023, Perezida wa M23 Bertrand Bisimwa yatangaje ko mu gihe RDC yakomeza kwanga inzira y’ibiganiro hazashyirwa ingufu mu ntambara bakigarurira Kivu y’Amajyepfo n’iy’Amajyaruguru. Yagize ati “Kinshasa nikomeza kwibwira ko ikibazo kizakemurwa n’intwaro, tuzabatsinda mu rugamba rwa gisirikare. Nibakomeza kwanga ibiganiro na nyuma yo gutsindwa urugamba rwa gisirikare tuzakomereza ku bwigenge.” Mu bihe bitandukanye M23 kimwe n’abahuza muri iyi ntambara ishyamiranyije uyu mutwe na FARDC basabye ibiganiro ariko RDC ivuga ko itazigera iganira n’umutwe yita uw’iterabwoba ugamije guhungabanya umutekano mu…
SOMA INKURU