U Burusiya bumaze gushwanyaguza ibifaru 16 by’intambara Ukraine yahawe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika bizwi nka Bradley fighting vehicles. Ni ibifaru byarashwe mu bihe bitandukanye mu minsi ishize nk’uko CNN yabitangaje ibikesha urubuga rw’Abaholandi, Oryx, rumaze igihe rukusanya amakuru y’ubutasi y’ibibera muri Ukraine. Ibifaru bya Bradley bigendera ku minyururu aho kuba ku mapine, bifite ubushobozi bwo gutwara nibura abasirikare icumi bagiye kurwana. Byifashishwa mu gutwara abasirikare, bikaba byakwifashishwa haraswa umwanzi washaka kubyitambika. Bivugwa ko iki gifaru kimwe kibarirwa miliyoni 3,2$. Muri Mutarama uyu mwaka nibwo Amerika yoherereje Ukraine ibifaru…
SOMA INKURUMonth: June 2023
Kenya: Umubare w’abazize ubushukanyi bw’umushumba wabo ukomeje kwiyongera
Kuri uyu wa Mbere habonetse imibiri icumi mishya yiyongera ku yindi imaze kuboneka mu ishyamba rizwi nka Shakahola mu karere ka Kilifi mu Burasirazuba bwa Kenya. Umubare w’abakirisitu bo mu Burasirazuba bwa Kenya bishwe n’inzara nyuma yo kubishishikarizwa na Pasiteri wabo ngo bazajye mu ijuru, umaze kugera ku 284. Iri shyamba niryo ryifashishwaga na Pasiteri Paul Mackenzie, mu gutanga inyigisho ku bayoboke be zirimo no kubahatira kwiyiriza ababwira ko aribwo bazajya mu ijuru. Paul Mackenzie na bamwe mu bo bakekwaho gufatanya gushuka abaturage bamaze iminsi batawe muri yombi. Guverinoma ya…
SOMA INKURUNyagatare: Abayobozi basabwe kudasiragiza ababagana
Umuvunyi mukuru wungirije ushinzwe gukumira no kurinda akarengane, Yankurije Odette, yasabye abayobozi bo mu karere ka Nyagatare, gushishikariza abaturage gukemura ibibazo mu bwumvikane aho kugana inkiko, kuko bibatesha umwanya n’ubushobozi ndetse hakaba n’ubwumvikane bucye na bagenzi babo. Yabigarutseho ku wa Mbere tariki ya 12 Kamena 2023, mu bukangurambaga bwo kwakira no gukemura ibibazo by’akarengane, igikorwa cyabereye mu Kagari ka Cyabayaga, Umurenge wa Nyagatare. Yankurije avuga ko hari abaturage bagira ikibazo bakihutira mu rukiko nta hantu na hamwe babanje kukigeza, rimwe na rimwe bakigeza no ku bayobozi nabo bakabohereza mu nkiko,…
SOMA INKURUKayonza: Inzuki zivuganye abantu
Abaturage icyenda bo mu murenge wa Murundi, uherereye mu karere ka Kayonza bariwe n’inzuki babiri muri bo bahita bapfa, abandi barindwi bajyanwa kwa muganga umwe akomereza mu bitaro bya Gahini nyuma yo kumererwa nabi. Ibi byabaye saa tanu zo kuri uyu wa mbere tariki ya 12 Kamena 2023. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murundi Bushayija Benon, yatangaje ko aba baturage bariwe n’inzuki bari guhinga hafi y’imitiba myinshi. Ubwo ngo bari bahugiye mu guhinga umwana w’uyu mugabo yahanyuze afata amabuye atera muri ya mitiba inzuki zihita zitangira gusara ziva mu mitiba ari…
SOMA INKURUKwibumbira mu matsinda byabafashije ishyirwa mu bikorwa rya gahunda “Igi rimwe ku mwana buri munsi”
Ku bufatanye na Guverinoma y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa hateguwe ubukangurambaga bw’ “Igi rimwe kuri buri mwana buri munsi” bukazagendana no koroza abaturage inkoko kugira ngo iryo gi riboneke hagamijwe gukumira igwingira mu bana no kurwanya imirire mibi, abatuye muri Kamonyi bakaba bemeza ko kwibumbira mu matsinda bagamije kurwanya igwingira mu bana byabafashije mu gushyira mu bikorwa ubu bukangurambaga. Bamwe mu baturage mu karere ka Kamonyi, bo mu murenge wa Runda, bibumbiye mu matsinda atandukanye mu rwego rwo kurwanya imirire mibi n’igwingira ry’abana bakora igikoni cy’umudugudu bemeza ko bigiyemo byinshi bijyanye no…
SOMA INKURUUko Covid-19 ihagaze mu karere ka Musanze, umujyi w’ubukerarugendo
Musanze ni kamwe mu turere 30 tugize u Rwanda, ukaba umujyi wa kabiri mu twunganira umujyi wa wa Kigali, ukaba urangwa n’urujya n’uruza rwa ba mukerarugendo bakurikiye ibyiza nyaburanga biwugize byiganjemo Parike y’Ibirunga n’ibindi. Abahatuye ndetse n’abahagenda batangaza ko nta Covid-19 ikiharangwa. Nubwo byifashe gutya ariko, ubwo ishyirahamwe ry’abanyamakuru barwanya SIDA “ABASIRWA” basuraga ibitaro bya Ruhengeri, hagaragaye ikinyuranyo cy’ibyo bamwe mu baturage bo muri aka karere n’abahagenda bibwira, kuko muri serivise y’umuhezo bakiriramo abarwayi ba Covid-19 hasanzwemo umurwayi ndetse n’umuganga ukuriye iyi serivise atangaza ko hakigaragara abanduye Covid-19. Gusa uwagaragayeho…
SOMA INKURUKigali habereye impanuka yahitanye umunyamaguru
Kuri uyu wa kabiri tariki 6 Kanama 2023, mu mujyi wa Kigali, mu karere ka Gasabo, umurenge wa Kimironko, ikamyo yakoze impanuka ihitana umunyamaguru wari mu nkengero z’umuhanda. Ababonye uko iyo mpanuka yagenze batangaje ko yaturutse ku ibura rya feri. Umuvugizi wa Polisi, ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SSP Irere René, yatangaje ko iyi mpanuka yahitanye umuntu umwe kandi ko iperereza ryatangiye gukorwa kugira ngo hamenyekane icyayiteye. Polisi y’Igihugu ivuga ko imbaraga ubuyobozi bw’igihugu bushyira mu gukumira impanuka zishobora gutanga umusaruro ari uko Abanyarwanda bose babyumvise bakabigira ibyabo. Ishami…
SOMA INKURUAbashinwa bari baragiye mu isanzure basanganijwe abaganga
Abashinwa batatu bari baragiye mu isanzure mu Ugushyingo 2022 mu cyogajuru cyiswe Shenzhou-15, bagarutse ku Isi amahoro ku Cyumweru tariki 04 Kamena 2023 nyuma y’uko abandi batatu barimo n’Umusivili bagezeyo ngo babasimbure. Abagarutse ku Isi ni inzobere mu by’isanzure n’ibyogajuru barimo Fei Junlong, Deng Qingming na Zhang Lu. Icyogajuru bajemo cyaguye mu majyaruguru y’u Bushinwa ahitwa Inner Mongolia hasanzwe hakorerwa ibijyanye n’ubushakashatsi mu by’isanzure. Amashusho yashyizwe ahabona n’itangazamakuru ryo mu Bushinwa, yagaragaje ko izo nzobere zasanganijwe abaganga bo gusuzuma uko buzima bwabo buhagaze, ari na bo bahamije ibyo kuba abo…
SOMA INKURUIdosiye y’uwahoze ari umujyanama wa Tshisekedi ushinjwa gukorana n’u Rwanda igeze he?
Urukiko rw’ubujurire i Kinshasa rwimuye urubanza ruregwamo Fortunat Biselele wahoze ari umujyanama wa Perezida Tshisekedi, nyuma yo gushakisha dosiye ye mu bwanditsi bw’urukiko ikabura. Biselele yatawe muri yombi muri Mutarama uyu mwaka ashinjwa kubangamira ituze ry’igihugu no gukorana n’u Rwanda, nyuma y’ikiganiro yatanze mu itangazamakuru avuga ku mubano wa Perezida Tshisekedi n’ubuyobozi bw’u Rwanda mbere yo gushwana. Biselele yavuze ko Tshisekedi yashakaga ko u Rwanda rumufasha kubona abashoramari mpuzamahanga, bagateza imbere igihugu cye narwo rukabyungukiramo. Byari byitezwe ko kuri uyu wa kabiri humvwa abanyamategeko ba Biselele ku bujurire batanze bagaragaza…
SOMA INKURUImpinduka zikomeye mu gisirikare cy’u Rwanda
Perezida Paul Kagame akaba n’umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda (RDF) yirukanye mu gisirikare abofisiye 16 mu ngabo barimo Maj Gen Aloys Muganga na Brig Gen Francis Mutiganda. Général Major Aloys Muganga yahoze ari Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara guhera mu Ugushyingo 2018, umwanya yavuyeho muri Mata 2019 ubwo yagirwaga Umuyobozi ushinzwe ishami rya gisirikare rishinzwe ibikoresho. Brig Gen Mutiganda yahoze ari Umuyobozi w’agateganyo ushinzwe iperereza ryo hanze ry’igihugu, mbere yo kuvanwa muri izo nshingano mu 2018. Mu birukanywe kandi harimo abandi basirikare 116 ndetse n’abandi 112 amasezerano yabo y’akazi muri RDF araseswa,…
SOMA INKURU