Musanze: Kwinangira kwa bamwe ntibyahungabanyije ingamba zo guhashya Covid-19

Covid-19 ni icyorezo cyahangayikishije isi yose n’u Rwanda rudasigaye, hafatwa ingamba zinyuranye zo guhangana nayo, muri zo hazamo na gahunda yo gukingira, aho kuri ubu yagejejwe no mu bana bato kuva ku myaka 5 kugeza kuri 11. Ni muri urwo rwego abanyamakuru barwanya SIDA “ABASIRWA”, banyarukiye mu karere ka Musanze, mu murenge wa Gashaki, mu kagali ka Mbwe, mu mudugudu wa Ngambi, mu rwunge rw’amashuri rwa Mutagatifu Michael NTARAMA rufite abanyeshuri 1273, mu rwego rwo kumenya uko iki gikorwa cyo gukingira abana covid-19 gihagaze nk’imwe mu ngamba yo guhangana no…

SOMA INKURU

Rwanda: Kugabanya igwingira ry’abana bikomeje kuba ihurizo, Leta iti “Twafashe ingamba”

Ikibazo cy’igwingira ry’abana mu Rwanda kimaze igihe kivugwaho ndetse hagashyirwaho n’ingamba zo kukirwanya ariko kigakomeza kugaragara. Hari n’uduce kirushaho kwiyongera, nk’uko ubushakashatsi bwa gatandatu ku Buzima n’Imibereho y’Abaturage “RDHS” bwerekanye ko 33% by’abana bari munsi y’imyaka itanu bagwingiye. Abaturage bagaragaza impamvu zibitera, ubuyobozi na bwo bugatangaza ingamba nshya. Igwingira mu bana rigaragara hirya no hino mu gihugu. Mu karere ka Musanze, akarere kazwiho kweza cyane ibiribwa binyuranye ariko kakaba kamwe mu turere 5 igwingira mu bana ryiyongera aho kugabanuka, ababyeyi banyuranye bahuriza ku mpamvu zigwingiza abana. Mukanyandekwe Christine, ateruye umwana…

SOMA INKURU

U Burusiya bukomeje kwihimura kuri Ukraine

U Burusiya bumaze gushwanyaguza ibifaru 16 by’intambara Ukraine yahawe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika bizwi nka Bradley fighting vehicles. Ni ibifaru byarashwe mu bihe bitandukanye mu minsi ishize nk’uko CNN yabitangaje ibikesha urubuga rw’Abaholandi, Oryx, rumaze igihe rukusanya amakuru y’ubutasi y’ibibera muri Ukraine. Ibifaru bya Bradley bigendera ku minyururu aho kuba ku mapine, bifite ubushobozi bwo gutwara nibura abasirikare icumi bagiye kurwana. Byifashishwa mu gutwara abasirikare, bikaba byakwifashishwa haraswa umwanzi washaka kubyitambika. Bivugwa ko iki gifaru kimwe kibarirwa miliyoni 3,2$. Muri Mutarama uyu mwaka nibwo Amerika yoherereje Ukraine ibifaru…

SOMA INKURU

Kenya: Umubare w’abazize ubushukanyi bw’umushumba wabo ukomeje kwiyongera

Kuri uyu wa Mbere habonetse imibiri icumi mishya yiyongera ku yindi imaze kuboneka mu ishyamba rizwi nka Shakahola mu karere ka Kilifi mu Burasirazuba bwa Kenya. Umubare w’abakirisitu bo mu Burasirazuba bwa Kenya bishwe n’inzara nyuma yo kubishishikarizwa na Pasiteri wabo ngo bazajye mu ijuru, umaze kugera ku 284. Iri shyamba niryo ryifashishwaga na Pasiteri Paul Mackenzie, mu gutanga inyigisho ku bayoboke be zirimo no kubahatira kwiyiriza ababwira ko aribwo bazajya mu ijuru. Paul Mackenzie na bamwe mu bo bakekwaho gufatanya gushuka abaturage bamaze iminsi batawe muri yombi. Guverinoma ya…

SOMA INKURU

Nyagatare: Abayobozi basabwe kudasiragiza ababagana

Umuvunyi mukuru wungirije ushinzwe gukumira no kurinda akarengane, Yankurije Odette, yasabye abayobozi bo mu karere ka Nyagatare, gushishikariza abaturage gukemura ibibazo mu bwumvikane aho kugana inkiko, kuko bibatesha umwanya n’ubushobozi ndetse hakaba n’ubwumvikane bucye na bagenzi babo. Yabigarutseho ku wa Mbere tariki ya 12 Kamena 2023, mu bukangurambaga bwo kwakira no gukemura ibibazo by’akarengane, igikorwa cyabereye mu Kagari ka Cyabayaga, Umurenge wa Nyagatare. Yankurije avuga ko hari abaturage bagira ikibazo bakihutira mu rukiko nta hantu na hamwe babanje kukigeza, rimwe na rimwe bakigeza no ku bayobozi nabo bakabohereza mu nkiko,…

SOMA INKURU