Kicukiro kamwe mu turerere tugize umujyi wa Kigali, ukaba uvugwaho ubwiganze bw’ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA ku gipimo cya 4,3% ikaba iri hejuru ugereranyije n’izindi ntara, uhasanga urubyiruko rutangaza ko ubushomeri bubateza ubukene bugatanga urwaho mu bagabo bakuze bwo kubashora mu busambanyi, hakanavugwa ikindi kibazo cy’urubyiruko rwishyizemo ko kwifata bitakibaho.
Ubu busambanyi hagati y’urubyiruko n’abakuze bugaragara muri Kicukiro, dore ko abahatuye bemeza ko buhabwa urwaho n’amazu y’abakire aba ari mu bipangu afunze, mu by’ukuri nta muryango utuyemo ahubwo ari inzu z’ibanga abagabo runaka baba baziranyeho akaba ari naho basambanyiriza urubyiruko, k’ubw’ubukene abenshi bakemeza ko iyo abo bagabo bakuze babahaye ifaranga ritubutse iby’agakingirizo biba ntacyo bibabwiye.
Umukobwa w’imyaka 19 warangije amashuri yisumbuye twahaye izina rya Anita, ati “Ubukene n’ubushomeri buriho ntiwabona umugabo ukwitaho, agusohokana, akwambika ibijyanye n’iterambere, akujyana muri Salo ngo umwiteshe. SIDA mbi ni ubukene no gusa nabi ngaho umugabo agukunze akakwitaho ntacyo wamwima, iby’udukingirizo kereka ariwe ukagusabye, icya mbere ni ukuba umuntu yaraboneje urubyaro ngaho kwandura SIDA nta birenze n’utabikora yayandura binyuze mu zindi nzira”.
Uwahawe izina rya Rukundo muri iyi nkuru, twahuriye Kicukiro Centre atubwira ko ariho akoera ariko atuye mu Gatenga yagize ati “Erega hano i Kigali ntihazagire ukubeshya ko SIDA iri mu rubyiruko iterwa no kutamenya gukoresha agakingirizo cyangwa kutatubona, hoya rwose. Dore virusi itera SIDA ituruka mu bagabo bakize bo muri uyu mujyi baba bumva batagishaka abagore babo, bagacudika n’abakobwa bakiri bato, bikarangira babasambanyiriza muri bya bipangu by’ibanga byuzuye muri uyu mujyi, kandi umukobwa w’iki gihe umuhaye ifaranga rijyanye n’ibyifuzo bye arakureka ukishyira ukizana iby’udukingirizo ntibiba bakibyibuka.”
Umubyeyi wahawe izina rya Mukamana, utuye mu murenge wa Gahanga ati “ Abana barangiza amashuri bakabura akazi, ariko bakirirwa bajyenda, nimugoroba ukabona abana batashye nk’abavuye ku kazi, bafite imyenda y’ibiciro, amaterefone reka sinakubwira, wagira ngo uravuze umwana ati ‘nimukomeza kuntoteza nzigira muri geto’. Ariko ikituraruriye abana nta kindi ni abagabo b’abakire ngo baba bashaka amaraso y’abakiri bato bakirirwa badusambanyiriza abana babashukisha amafaranga hatera kabiri umwana ukumva batangira kumuvugaho SIDA, gusa abakobwa bo mu mujyi ntibagipfa gutwara inda.”
RBC ibwira iki urubyiruko n’ababyeyi?
Umukozi mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) ushinzwe itumanaho n’itangazamakuru mu buzima, Habarurema Gaspard ubwo yari mu gikorwa cy’ubukangurambaga bwo kwirinda ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA by’umwihariko mu rubyiruko mu karere ka Kicukiro, yagize ati “Urubyiruko nirwo ruri hejuru mu kwandura virusi itera SIDA, ariko kugira ngo rwubake u Rwanda rw’ejo bazagere aho igihugu cyifuza bafite ubuzima bwiza ni ngombwa ko bifata byakwanga bagakoresha agakingirizo”.
Umukozi mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), mu ishami rishinzwe kurwanya SIDA akaba ashinzwe ubukangurambaga, ihererekanya makuru n’inyigisho zigamije guhindura imyitwarire, Nyirinkindi Aime Erneste yasabye ababyeyi kwigisha abana kwirinda virusi itera SIDA, aho yagize ati “Kwigisha umwana uburyo bwinshi bushoboka bwo kwirinda kuba yakwandura virusi itera SIDA, ntibivuze ko ari ukumushora mu busambanyi, ugatangirira mu kumwigisha kwifata kuko aribwo buryo bwiza ariko ntibibuze kumwigisha ubundi buryo burinda kwandura virusi itera SIDA harimo gukoresha agakingirizo, kwisiramuza ku basore kuko bibarinda ku kigero cya 60%, n’ubundi.”
Ubushakashatsi bwagaragaje ko ubwandu bushya bwa Virusi itera Sida bwiganje mu Mujyi wa Kigali ku gipimo cya 4.3%, Intara y’Uburengerazuba iri kuri 3%, Iburasirazuba n’Amajyepfo biri kuri 2.9% mu gihe Amajyaruguru ari kuri 2.2%. Bivuze ko mu Mijyi buri ku gipimo cya 4.8% naho mu byaro buri kuri 2.5%.
INKURU YANDITSWE NA NIKUZE NKUSI Diane