Manda yongerewe abadepite beguye byabagendekera gute?

Umutwe w’Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda kuri ubu ugizwe n’Abadepite 76, mu gihe Itegeko Nshinga riteganya ko bagomba kuba ari 80 nk’uko batowe n’Abanyarwanda. Ni nyuma y’uko abadepite barimo Dr Gamariel Mbonimana, Habiyaremye Jean Pierre Celestin ndetse na Kamanzi Ernest beguye mu bihe bitandukanye ku mpamvu bise izabo ‘bwite’. Uretse abo badepite batatu beguye ku nshingano zabo hari na Rwigamba Fidel witabye Imana ku wa 15 Gashyantare 2023, azize uburwayi. Bisobanuye ko kugeza ubu Intumwa za Rubanda zisigaye ari 76, kandi Abanyarwanda bari barazitoye ngo zibahagararire ari 80.…

SOMA INKURU

Impaka ni zose ku gitekerezo cyo guhuta abaremye

Kuri iki Cyumweru tariki 3 Mata 2023,  nibwo Abafaransa 184 bari mu biganiro bigamije kurebera hamwe amavugurura akenewe mu itegeko rijyanye no gufasha umuntu urembye kurangiza ubuzima bwe atababaye, buri wese akakaba yagaragaje aho ahagaze, abenshi bakaba bemeza ko mu Bufaransa ubwo buryo bukwiriye gukoreshwa umurwayi bigaragara ko nta cyizere cyo gukira kandi ari kubabara, agahutwa. Nubwo abenshi bemeza ko umuntu urembye cyane kandi ababara akwiriye gufashwa gusoza ubuzima bwe, abitabiriye ibiganiro bose bahurije ku kuba ubwo buryo budakwiriye gukoreshwa ku bana n’abandi badafite ubushobozi bwo kwifatira umwanzuro. Ihuriro ry’abaganga…

SOMA INKURU

Nyagatare: Hakenewe ubukangurambaga ku bangavu babyaye mu gutegura ifunguro ryuzuye

Mu karere ka Nyagatare, umurenge wa Rwimiyaga bamwe mu baturage basanga igituma hari abana bagwigira abenshi biterwa n’ababyeyi benshi batazi kubagaburira no gutegura ifunguro ryuzuye harimo abangavu babyaye bakiri bato. Ndikubwimana Emmanuel avuga ko umurenge wabo muri rusange utari ukwiriye kuba hari umwana ufite ikibazo k’igwigira, kuko abaturage benshi usanga bishoboye ariko bafite ubumenyi buke mu kugaburira abana babo. Yagize ati “ hakenewe inyigisho zihariye ku bangavu babyaye kuko kugira ngo babashe kwita ku bana babo cyane ku mirire bitabira cyane ibikomaka ku matungo cyane igi kuko ariryo ridahenze ukurikije…

SOMA INKURU

Kicukiro: Gahunda “Igi rimwe ku mwana buri munsi” nk’inzira yo kurwanya igwingira ntirasobanuka

Kicukiro nka kamwe mu turere tw’umujyi wa Kigali ndetse umuntu atatinya kuvuga ko ari agace gatuwe n’abifite abo benshi bita “abakire”, hanagaragara abantu bagize amahirwe yo kugana ishuri, bamwe mu babyeyi bagaragaje imyumvire iri hasi kuri gahunda imaze igihe kigera ku mwaka “igi rimwe ku mwana buri munsi” nk’inzira yoroshye kandi ifatika mu kurwanya igwingira ry’abana mu Rwanda. Mu murenge wa Nyarugunga, mu karere ka Kicukiro, mu mujyi wa Kigali, ababyeyi banyuranye, bo mu byiciro binyuranye by’ubuzima bagaragaza ko igi ku mwana buri munsi atari gahunda yafatwa nka kampara mu…

SOMA INKURU