Ibiciro bya dialyse byakubiswe hasi

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko yagabanyije ibiciro bya dialyse (uburyo bwo gusohora imyanda mu mubiri hifashishijwe imashini), ku bantu bafite ikibazo cy’impyiko zidakora neza, bikaba byakozwe mu rwego rwo kugira ngo izo serivisi zorohere bose. Igiciro cya serivisi ya dialyse cyagabanutse kiva ku 160,000 Frw kigera ku 75.000Frw, guhera ku itariki 1 Mata 2023 mu bitaro bitanga iyo serivisi, nk’uko tubikesha ikinyamakuru The New Times. N’ubwo ibiciro byagabanutse bityo, ariko abakoresha ubwishingizi bwa Mituweli (Mutuelle de Sante) bavuga ko bakigowe n’ibiciro bya dialysis. Niyingabira Julien, Umuyobozi ushinzwe ibijyanye n’itumanaho mu…

SOMA INKURU

Ubuzima bwa bamwe mu bana biciwe imiryango muri Jenoside yakorewe abatutsi

Bamwe mu bari abana  mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, abo miryango yabo bakicwa bo bakarokoka bavuga ko kwiyubakamo no guhangana n’ihungabana, aribyo bibafasha kurushaho kubaho. Ibi barabivuga mu gihe hakomeza kugaragara bamwe mu rubyiruko bagihura n’ihungabana rifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi. Ahazwi nka poids lourds mu Mujyi wa Kigali niho Gahonzire Valentine akorera ubucuruzi bw’amapine mashya ndetse n’aya occasions n’ibindi bijyanye nabyo. Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, Valentine wari umuhererezi mu muryango w’abana 6, ababyeyi be na bamwe mu bavandimwe be bari batuye mu Kiyovu mu mujyi…

SOMA INKURU

Impamvu Minisitiri Bizimana yashimiye ubuyobozi bw’igihugu

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 29, watangijwe kuri uyu wa Gatanu tariki 7 Mata 2023, Minisitiri Dr Bizimana yashimiye ubuyobozi bw’igihugu muri rusange ku bwo guhitamo gutanga imbabazi no korohereza ibihano abagize uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi. Ati “Biragaragaza ubumwe muha Abanyarwanda. Niyo mpamvu twibuka dufite ibyishimo by’aho u Rwanda rugeze. Kuva rwabona ubwigenge, ni ubwa mbere rumara imyaka 29 nta bwicanyi bubaye. Abakiboshywe n’ingengabitekerezo ya Jenoside nibabyumve bayireke, bafatanye n’Abanyarwanda mu mahitamo yo kuba umwe, kureba kure no…

SOMA INKURU

Imyaka 29 irashize, bamwe mu barokotse jenoside yakorewe abatutsi ihungabana ari ryose

“Ihungabana nagize rya mbere ni ukubura abantu, mburira abantu mu kiliziya, umugabo bahise bamwica ku ikubitiro n’umwana w’imfura, nsigarana uwo w’amezi atatu.” Yakomeje atangaza ko nta gitero na kimwe kitamugeze, ariko mu ihungabana rye ntiyifuzaga kwibuka, gutanga ubuhamya, kumva Radio mu cyunamo, yumvaga yahora yigunze nta bantu. Biravugwa na Jeanne Mukansonera w’imyaka 55, ubu arimo gukira ihungabana yabanye naryo kuva mu 1994 nyuma yo kubona no kurokoka ubwicanyi bwatwaye abe. Ndashimira Kagame, ingabo z’u Rwanda hamwe n’Imana, ariko aranashimira cyane ikigo cy’Ejo hazaza cyabazaniye abaganga babakurikiranye mu bijyanye n’ubuzima bwo…

SOMA INKURU

Abanyarwanda bahisemo kubabarira ariko ntitwakwibagirwa – Perezida Kagame

Perezida Kagame yavuze ko Abanyarwanda bahisemo  “gukora ikintu cya mbere kigoye cyane – kubabarira  ariko ntidushobora kwibagirwa”. Ati “Dufite imbaraga zitangaje twakuye muri aya mateka. Nta muntu n’umwe uzigera aduhitiramo uko tubaho ubuzima bwacu”. Mu ijambo yavuze mu Cyongereza kuri uyu munsi u Rwanda rwibuka jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yavuze ko Abanyarwanda bahisemo gukomeza kubaho kandi ko nta muntu n’umwe uzigera ubahitiramo uko babaho. Ari ku rwibutso rya jenoside ku Gisozi mu mujyi wa Kigali, Perezida Kagame yagize ati “Abantu bafashe icyemezo cyo gukomeza…

SOMA INKURU

Nta biganiro hagati ya leta na M23 -Muyaya

Umuvigizi wa leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Patrick Muyaya yatangaje ko nta biganiro birimo kuba hagati ya leta ya Kinshasa n’umutwe wa M23. Ni nyuma y’uko muri iki gihe hari agahenge kagereranyije mu mirwano imaze amezi menshi hagati y’inyeshyamba za M23 n’ingabo za leta ya DR Congo. Ako gahenge kariho mu gihe ingabo z’ibihugu by’akarere (Burundi, Kenya, Uganda na Sudani y’Epfo) zikomeje kwinjira no kugenzura ibice byari byarafashwe na M23 muri teritwari za Rutshuru, Masisi na Nyiragongo. Mu kiganiro n’abanyamakuru kuwa mbere i Kinshasa, Patrick Muyaya yavuze ko…

SOMA INKURU

Une personne sur six souffre d’infertilité, un “problème sanitaire majeur” selon l’OMS

L’Organisation mondiale de la santé alerte mardi contre l’infertilité, un “problème sanitaire majeur”, qui touche 17,8 % de la population adulte des pays riches et 16,5 % des pays à revenus faibles et intermédiaires. Environ une personne sur six dans le monde souffre d’infertilité, d’où le besoin urgent d’accroître l’accès à des soins abordables et de haute qualité, a plaidé l’Organisation mondiale de la santé (OMS) mardi 4 avril. “Une personne sur six dans le monde est touchée par l’incapacité d’avoir un enfant à un moment ou à un autre de…

SOMA INKURU

Yihinduye umuntu ukomeye asambanya abagore n’abakobwa

Umusore wo mu karere ka Mukono w’imyaka 18 ashinjwa gufungura konti kuri Facebook mu mazina ya Medical Scrub Uganda yiyita Dr. Ronnie, akayikoresha yiyegereza abakobwa bashaka imirimo mu buvuzi, ukekwaho abashuka abizeza akazi, bamugeraho akabakoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato. Umwe mu bo yaje gushuka, ni umuforomokazi wo muri Kireka muri Kampala, aho ku wa 11 Werurwe 2023, yaje kumutumira ngo bahurire mu Gace ka Ntunda mu karere ka Mukono, bahuye amufata ku ngufu. Umuvugizi wa Polisi ya Uganda, SCP Enanga Fred, yagize ati “Nyuma yo gushuka abashaka akazi b’abakobwa kuri…

SOMA INKURU

Burera: Ibiza byatwaye ubuzima bw’umugore n’umugabo

Umugore witwa Ingabire Claudine hamwe n’umugabo we batwawe n’amazi y’umugezi witwa Kabwa, ugabanya imidugudu ya Musaga na Karambo mu murenge wa Kinyababa, mu karere ka Burera, baburirwa irengero. Imvura nyinshi yaguye muri ako karere guhera mu ma saa kumi n’imwe z’umugoroba wo kuwa mbere tariki 3 Mata 2023, yateje uwo mugezi kuzura, utembana uwo mugore w’imyaka 35, mu gihe umugabo we witwa Maniriho w’imyaka 41 yageragezaga kumutabara ngo amurohore, bombi urabatembana baburirwa irengero. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru SP Alex Ndayisenga, yemejw aya makuru agira n’ubutumwa agenera…

SOMA INKURU

“Ndashaka ko muburanisha umuntu muzima” – Karasira Aimable mu rukiko i Nyanza

Urubanza rwa Aimable Karasira wahoze ari umwalimu muri kaminuza y’u Rwanda rwatangiye kuburanishwa n’Urukiko Rukuru urugereko ruburanisha ibyaha byambukiranya imipaka ruri i Nyanza mu majyepfo. Ni nyuma y’uko umwaka ushize Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge i Kigali ruvuze ko rudafite ububasha bwo kuburanisha uru rubanza. Uyu munsi kuwa mbere ahawe umwanya mu rukiko, Karasira wunganiwe na Me Evode Kayitana na Gatera Gashabana, yavuze ko afite inzitizi zituma atiteguye kuburana. Ati “Ndashaka ko muburanisha umuntu muzima”. Yavuze ko amaze icyumweru n’igice afite ‘crise mental’, kandi ko afite ikibazo cy’uburyo afunzemo muri gereza ya…

SOMA INKURU