Akarere ka Rwamagana ni kamwe mu turere turangwamo ibigo by’amashuri byinshi, muri ibyo bigo hakaba higanjemo abari mu myaka y’urubyiruko kandi ubushakashatsi bukaba bwarerekanye ko ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA bwiganje mu rubyiruko, ni muri urwo rwego hifujwe kumenya imigabo n’imigambi yabo mu rugamba rwo kurwanya virusi itera SIDA.
Mukamwezi, w’imyaka 18, wiga mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye muri kimwe mu bigo by’amashuri biri i Rwamagana yagize ati “Njye numva nakwirinda virusi itera SIDA nirinda kuryamana n’umuhungu udasiramuye kuko namenye ko abantu batisiramuje baba bafite ibyago byinshi byo kwandura no gukwirakwiza virusi itera SIDA, ikindi kandi umuhungu tugiye kuryamana yanze gukoresha agakingirizo, nanjye nabyanga nkabireka”.
Kubwimana Arsene w’imyaka 18, wiga muri Groupe Scolaire Nyarusange yagize ati “Njye narisiramuje kuko namenye ibyiza binyuranye byo kubikora harimo n’amahirwe yo kwirinda virusi itera SIDA ku kigero cya 60%, ndanagira inama bagenzi banjye batarisiramuza bakibitinya ko batinyuka kukoSIDA ibabaza ndetse ikanahangayikisha kurusha kwisiramuza.”
Dr Gilbert Mutuyimana, umuganga ushinzwe kurwanya indwara z’ibyorezo na SIDA irimo mu bitaro bya Kaminuza i Rwamagana, atangaza ko mu bikorwa by’ubukangurambaga bwo kwirinda virusi SIDA by’umwihariko mu rubyiruko babigisha kwifata, ubudahemuka, gukoresha agakingirizo, kumenya uko bahagaze hagira usanga yaranduye agafata imiti hakiri kare cyane ko gufata imiti neza bitanga amahirwe yo kutanduza, banabigisha kwirinda ibiyobyabwenge bibashora mu busambanyi akenshi bakabikora badakingiye ndetse bakanabashishikariza kwisiramuza.
Ati “Urubyiruko rw’abasore, abana b’abahungu ndetse n’abagabo bagomba kwisiramuza, kuko kwisiramuza bitanga amahirwe ku rugero rwo hejuru cyane ku buryo byagufasha kwirinda iki cyorezo cya virusi itera SIDA ku kipimo cya 60%”.
Dr Gilbert ashishikariza abantu bose yaba abasore, abagabo, abasaza ndetse n’ababyeyi bakimara kubyara abana b’abahungu kwitabira gahunda yo kwisiramuza.
Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Umutoni Jeanne yagize ati “ Icyo dukora mu buzima busanzwe hano mu karere ka Rwamagana ni ubukangurambaga mu kurwanya SIDA by’umwihariko mu rubyiruko, yaba abatiga cyangwa abakiri mu mashuri, tubigisha ibyiza byo kwirinda SIDA tunabereka n’ingaruka ku bamaze kuyandura, ikindi tubafasha ni ukubona udukingirizo ndetse no kubasiramura ku buntu tubifashijwemo n’abafatanyabikorwa banyuranye hamwe no kubaganiriza ko urubyiruko rufite igihe kinini cyo kubaho ariko nibo bagena icyo bazaba ejo hazaza birinda kwandura virusi itera SIDA.”
Yakomeje atangaza ko hakiri abadasiramuye, abakangurira guhagurukira kwisiramuza cyane ko hirya no hino ku bigo nderabuzima babikora ku buntu, aho yabibukije ko bitanga amahirwe yo kwirinda kwandura virusi itera SIDA ku kigero cya 60%.
Ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA buri mu rubyiruko ruri hagati y’imyaka 15 na 24 ku kigero cya 33%, niyo mpamvu ubukangurambaga buri kwibanda ku rubyiruko. 95% virusi itera SIDA yandurira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye ariko uwisiramuje akaba afite amahirwe yo kuyirinda ku kigero cya 60%.
INKURU YANDITSWE NA NIKUZE NKUSI Diane