Ikibazo cy’ubuzima cyatunguranye mu irahira rya Perezida Tshisekedi


Mu birori by’akataraboneka byabereye ku ngoro ya Perezida i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuri uyu wa kane tariki 24 Mutarama 2019 ku masaha y’igicamunsi, ndetse bikaba ari ubwa mbere muri iki gihugu kuva cyabona ubwigenge mu mwaka w’1960, habaye ihererekanya bubasha ry’amahoro hagati y’umukuru w’igihugu ucyuye igihe hamwe n’umusimbuye, ubwo Perezida mushya Félix Tshisekedi yaramaze kurahira ari kugeza ijambo ku mbaga y’abari bitabiriye ibi birori rigeze hagati, atangiye kuvuga akamaro ko kuba Congo ifite umutungo kamere uhagije nibwo yahise agira ikibazo cy’ubuzima asoza ijambo mu buryo bwatunguranye cyane.

Perezida mushya wa RDC Tshisekedi yagize ikibazo gitunguranye cy’ubuzima mu muhango wo kurahira kwe

Bivugwa ko kutamera neza kwa Tshisekedi bishobora kuba byatewe n’izuba ryinshi ryiriwe i Kinshasa, ariko ubwo ibi byabaga amaze kuvuga ko atameze neza, Televiziyo y’igihugu yahise ikuraho uwo muhango watambukaga, bongera kuwusubizaho nyuma y’iminota icumi bamugaragaza yagarutse mu myanya y’icyubahiro, abamushyigikiye baririmba indirimbo z’ibyishimo, ariko hashize iminota mike, Perezida Tshisekedi yagarutse aho yari yateguriwe kuvugira ijambo, avuga ko yari agize ikibazo cy’intege nke, ariko yakomeje kugeza ijambo ku bari biteguye uyu muhanga w’irahira rye.

Perezida mushya Félix Tshisekedi warahiriye kuyobora Congo Kinshasa nyuma y’aho amaze gutsinda hari havuzwe byinshi ndetse harimo no kuba yaribiwe amajwi, yarahiriye kuyobora Congo Kinshasa imyaka itanu, akaba agiye ku butegetsi asimbuye Joseph Kabila wari umaze imyaka cumi n’umunani ku butegetsi.

 

NIYONZIMA Theogene


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.