Gatsibo ni kamwe mu turere tugize intara y’Iburasirazuba ikaba ifite umubare munini w’ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA by’umwihariko mu rubyiruko hamwe n’Umujyi wa Kigali. Ubuyobozi bw’aka karere, abarezi n’abana batangaza imyitwarire y’ababyeyi ituma abana babo bishora mu busambanyi, bikongera umubare w’abandura virusi itera SIDA. Abanyeshuri banyuranye biga muri TTC Kabarore batangaje ko ubumenyi kuri virusi itera SIDA hari ubwo bakura ku ishuri ko ariko hari ibiganiro by’umwihariko ku buzima bw’imyororokere baba bakeneye ko bahabwa n’ababyeyi babo ariko bakabima umwanya. Umunyeshuri uvuka muri Gatsibo, ati “Akenshi abana nzi bagiye batwara…
SOMA INKURUDay: April 25, 2023
Abaturage bajyaga bishyurirwa na leta mitiweli baba bagiye gucutswa
Minisitere y’ubutegetsi bw’igihugu mu Rwanda yatangiye ibikorwa byo guteguza uturere ko hari abanyarwanda basanzwe bishyurirwa ubwisungane mu kwivuza ariko bagiye kubukurwamo, bakaba basabwa gutangira kwitegura kwiyishyurira kuva muri Nyakanga 2023. Bamwe mu banyarwanda basanzwe bahabwa ibyiciro by’ubudehe ndetse hakaba hari Serivisi zitangwa zibishingiyeho. Ubu rero ibyiciro uretse gukoreshwa mu igenamigambi rya Leta no gutanga amakuru ntibizongera gukoreshwa mu gutanga serivsi. Abakozi ba Minisitere y’Ubutegetsi bw’Igihugu batangiye ibikorwa byo gusura uturere kugira ngo batangire gutegura uko abazakurwa ku rutonde rwo kwishyurirwa batangira kwitegura kwiyishyurira. Umuyobozi wungirije ushinzwe Iterambere n’Ubukungu mu Karere…
SOMA INKURUYasambanyije abasaga 1000 yigize igihangage muri Ruhago
Umunya Brazil,Carlos Kaiser yamaze imyaka 13 yitwa ko ari umukinnyi wabigize umwuga nyamara nta mukino n’umwe yakinnye ndetse yemeje ko yasambanyije abagore 1000. Uyu mugabo wabaye umuyobozi w’abagizi ba nabi yemeje ko yasambanye n’abakobwa 1000 ndetse amara imyaka 13 asinyira amakipe ariko ntayakinire n’umunota n’umwe. Yiswe Kaiser kubera ko bivugwa ko yasaga n’umukinnyi w’umudage witwa Franz Beckenbauer akiri umwana. Uyu ngirwa rutahizamu,yarekuwe nyuma y’amezi atandatu akinira ikinira ikipe yo muri Mexico yitwa Puebla akiri ingimbi. Nyuma yo kugaruka muri Brazil, Kaiser yabaye inshuti ya Renato Gaucho, Carlos Alberto na Ricardo…
SOMA INKURUIgitungwa urutoki nk’intandaro y’ubwandu bwa virusi itera SIDA muri Matimba
Mu murenge wa Matimba, mu karere ka Nyagatare, ababyeyi banyuranye bagiye bagaragagaza ko ikibazo kibaremereye ari ubushomeri mu bana babo by’umwihariko abamaze kurenza imyaka 16, ibi bikaba intandaro yo kudashimishwa n’ibyo ababyeyi babaha, uko kujya gushakisha ibijyanye n’ibyifuzo byabo bikabaviramo kwandura virusi itera SIDA n’inda zitateganyijwe zidasigaye. Umubyeyi Uwicyeza wo mu karere ka Nyagatare, mu murenge wa Matimba, akagali ka Kagitumba yagize ati “Nutarabyara si uko atabikora, ubukene buri mu rubyiruko buterwa n’ubushomeri bafite, ntacyo gukora, nta bushobozi, ibi byose nibyo bituma abana bacu bishora mu baraya bakanduriramo virusi itera…
SOMA INKURUMu Rwanda hagiye gutangizwa ubuvuzi bushya buzafasha benshi cyane abacibwaga ingingo
Mu kiganiro Prof. Ntirenganya Faustin, umuyobozi w’ishami rya Plastic Surgery mu Bitaro bya Kaminuza bya Kigali, CHUK, yagiranye na Newtimes, yavuze ko afatanyije na mugenzi we Dr Charles Furaha batangiye guhugura abaganga b’imbere mu gihugu muri iyi ngeri y’ubuvuzi kuva mu 2018, nubwo bitari byoroshye kuko ibisabwa nta byari bihari. Prof. Faustin Ntirenganya, yatangaje ko mu Rwanda hatangijwe ubu buvuzi bukaba bwitezweho kugabanya abarwayi bashoboraga kugira ibyago byo gucibwa ingingo, ubu buvuzi bwita ku kubaga no gukuraho ubusembwa bw’umubiri w’umuntu bukorwa hakoreshejwe ‘microscope’, bukaba buzwi nka ’Microsurgery’. Ni ubuvuzi bukiri…
SOMA INKURUUbuhinde bugiye guca ku Bushinwa mu guturwa n’abaturage benshi
Umuryango w’Abibumbye wavuze ko bitarenze mu mpera y’iki cyumweru Ubuhinde buzaca ku Bushinwa bukaba igihugu cya mbere ku isi gituwe n’abaturage benshi. Biteganyijwe ko abaturage b’Ubuhinde bazagera kuri 1,425,775,850 mu mpera y’uku kwezi kwa Mata, nkuko bigaragazwa n’amakuru mashya ya ONU. Mu cyumweru gishize, irindi shami rya ONU ryateganyaga ko Ubuhinde buzaca ku Bushinwa hagati muri uyu mwaka. Ibi bihugu byo ku mugabane w’Aziya bimaze imyaka irenga 70 byihariye abarenga kimwe cya gatatu (1/3) cy’abatuye isi. Mu itangazo, ishami rya ONU rishinzwe ubukungu n’imibereho, DESA (Department of Economic and Social…
SOMA INKURU