Mu kiganiro Prof. Ntirenganya Faustin, umuyobozi w’ishami rya Plastic Surgery mu Bitaro bya Kaminuza bya Kigali, CHUK, yagiranye na Newtimes, yavuze ko afatanyije na mugenzi we Dr Charles Furaha batangiye guhugura abaganga b’imbere mu gihugu muri iyi ngeri y’ubuvuzi kuva mu 2018, nubwo bitari byoroshye kuko ibisabwa nta byari bihari.
Prof. Faustin Ntirenganya, yatangaje ko mu Rwanda hatangijwe ubu buvuzi bukaba bwitezweho kugabanya abarwayi bashoboraga kugira ibyago byo gucibwa ingingo, ubu buvuzi bwita ku kubaga no gukuraho ubusembwa bw’umubiri w’umuntu bukorwa hakoreshejwe ‘microscope’, bukaba buzwi nka ’Microsurgery’.
Ni ubuvuzi bukiri bushya mu Rwanda, ariko abahanga muri bwo barimo gutegurwa kugira ngo haboneke abaganga imbere mu gihugu.
Mbere abanyeshuri bagombaga koherezwa guhugurirwa hanze y’igihugu dore ko no muri kaminuza nta masomo ya ‘plastic surgery’ yatangwaga.
Prof. Ntirenganya yahuguriwe mu Bufaransa, naho mugenzi we yakuye ubwo bumenyi muri Afurika y’Epfo, biyemeza guhuza imbaraga batangiza porogaramu y’amahugurwa mu Rwanda.
Yakomeje agira ati “Twabonye ko kohereza abanyeshuri mu bihugu by’amahanga gukurikirana amasomo bihenze; uburyo bwari buhari bushoboka kwari uguhuza imbaraga ngo dufashe abaturage kubona serivisi bakeneye. Twakoranye n’abafatanyabikorwa batandukanye nka ‘Operation Smile’ , amahugurwa aratangira.”
Mu cyiciro cya mbere hari harimo abanyeshuri batatu bari bafite ubumenyi bw’ibanze mu bijyanye no kubaga. Abo ngo basoje amasomo vuba aha muri ‘College of Surgeons of East, Central and Southern Africa (COSECSA). Hari ikindi cyiciro cy’abahugurwa barimo batanu mu mwaka wa mbere na bane mu mwaka wa kane.
Mu myaka ine ishize ubuvuzi bwa ’Microsurgery’ ntibwashobokaga mu Rwanda kubera ko nta bakozi babishoboye bari bahari, ibikoresho na ’microscopes’ zifashishwa mu kubaga n’ibindi nk’uko Prof. yakomeje abisobanura.
Vuba aha itsinda ry’abaganga bo muri Suède na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ryakoranye n’ab’Abanyarwanda bashobora kubaga abarwayi batatu hibanzwe ku bice by’umubiri byo hasi.
Ni igikorwa avuga ko cyamaze amasaha ari hagati y’umunani n’icumi kuri buri muntu, bivuze ko bakoreraga umuntu umwe ku munsi.
Harimo abarwayi bakoze impanuka ku buryo amaguru yabo yashoboraga kuzacibwa ariko bagerageza kuyasubiranya binyuze mu gukura uduce tw’umubiri mu mugongo cyangwa ku bibero tugadushyira ku kuguru.
Yakomeje ati “Mu gihe cyashize guca ingingo z’umubiri byari ku kigero cyo hejuru bitewe no kubura andi mahitamo ariko bizagabanuka kubera ‘microsurgery’. Ibi ntibivuze ko nta muntu uzongera gucibwa urugingo kubera ko ubu buvuzi buri muri CHUK honyine kugeza ubu.”
Rimwe na rimwe igituma umurwayi acibwa urugingo ni ukugera kwa muganga akerewe ugereranyije n’igihe impanuka yabereye.
Nubwo bu buvuzi buhenze ariko u Rwanda rwashyizemo imbaraga kugira ngo bushoboke kuri buri wese hakoreshejwe ubwishingizi bw’indwara burimo na ‘mituweli’.
UBWANDITSI:umuringanews.com