Dore icyo abanyarwanda bari muri Sudani basabwa


Ambasade y’u Rwanda muri Sudani kuri uyu wa 21 Mata 2023 yasohoye itangazo rivuga ko iri gukurikiranira hafi intambara iri kubera muri iki gihugu, isaba Abanyarwanda bose bahatuye kwitwararika.

Itangazo rigira riti “[Ambasade] Irasaba abanyarwanda bahatuye gukomeza kwitwararika ku bw’umutekano wabo. Ni muri urwo rwego ibasaba gukomeza kuyisangiza amakuru y’umutekano wabo no kuyimenyesha aho baherereye muri iki gihe.”

Rinasobanura ko Ishami rya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga rishinzwe Abanyarwanda baba mu mahanga hamwe n’Ibiro bishinzwe Abinjira n’abasohoka bishobora kubafasha.

Umuryango w’Ibihugu by’i Burayi, EU wo watangaje ko uteganya gukura abaturage bo mu bihugu binyamuryango mu murwa mukuru wa Sudani.

Imirwano hagati y’umutwe wa RSF n’Igisirikare cya Sudan yatangiye mu mpera z’icyumweru gishize kubera gutinda gusubiza ubuyobozi abasivili nyuma y’imyaka ine hahiritswe ubutegetsi bwa Omar al-Bashir.

Iyi ntambara yakomotse ku kutumvikana ku masezerano yagombaga gusinywa kuwa 1 Mata 2023 agamije kuvanga ingabo za Leta na RSF, bakanemeranya ku muntu ugomba kuziyobora.

Umutwe wa RSF ugizwe n’abahoze ari Aba-Janjaweed, washinzwe muri 2013 n’uwahoze ari Perezida wa Sudani, Omar Al Bashir, waje guhirikwa ku butegetsi mu 2019. Guverinoma y’inzibacyuho yari yiganjemo abasivili nayo yakuweho n’abasilikare ba Leta bafatanyije na RSF mu 2021.

Nubwo bimeze bityo ariko mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, uyu mutwe watangaje ko hari ibitero ingabo za Leta zagabye ku baturage.

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres nawe yasabye ko iyi mirwano yashyirwaho akadomo aho gukomeza kugwamo abasivili b’inzirakarengane.

Abarenga 400 b’abasivili baguye muri iyi ntambara mu gihe ibihumbi byayikomerekeyemo, gusa nta munyarwanda wari watangazwa ko yaba yaragizweho ingaruka n’iyi ntambara.

Bivugwa ko ibihumbi by’abaturage batangiye guhunga umujyi wa Khartoum kubera kurasana ndetse benshi batangiye kujya mu buhungiro muri Chad bahunga imirwano.

 

 

 

 

INKURU YANDITSWE NA TUYISHIME Eric


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.