Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Mata 2023, amakuru yaturukaga i Burundi yavugaga ko General Alain Guillaume Bunyoni wabaye Minisitiri w’Intebe, yafatiwe mu Mujyi wa Bujumbura Rural.
Mu butumwa bwanyujijwe ku mbuga nkoranyambaga n’uwitwa Pacifique Nininahazwe ukunze kugaragaza ibibazo biri mu Burundi, yavuze ko amakuru yizewe yahawe n’umuntu, ari uko Alain-Guillaume Bunyoni yafatiwe muri uriya mujyi.
Mu butumwa burebure bw’uyu Pacifique Nininahazwe, yavugaga ko uwamuhaye amakuru, yamubwiye ko na we ari kwihishahisha ku buryo na we ashobora gufatwa.
Pacifique Nininahazwe yavuze kandi ko uretse gusaka ingo za Bunyoni, hanasatswe ingo z’abandi bantu ba hafi ya Bunyoni barimo muramu we Kabura Daniel wahoze ari Umujyanama mu biro bya Minisitiri w’Intebe.
Muri iki cyumweru nibwo inkuru zo gushakisha Alain-Guillaume Bunyoni yamenyekanye nyuma y’uko ingo ze zisatswe bikomeye na Polisi y’u Buruni ifatanyije n’inzego z’ubutasi.
Byavugwaga ko Ubushinjacyaha bukuru bw’u Burundi bwashyizeho impapuro zo guta muri yombi Bunyoni ku bw’ibyaha akekwaho byo kwigwizaho imitungo, aho byavugwaga ko iwe hashobora kuba hahishe amafaranga menshi.
Hari n’amakuru yavugaga ko yamaze guhunga Igihugu akerecyeza muri Tanzania, abandi bakavuga ko yamaze kugera muri Zambia.
UBWANDITSI: umuringanews.com