Nyagatare: Haracyari imbogamizi zikumira urubyiruko kwirinda virusi itera SIDA

Nta wakwirengagiza byinshi  byagezweho mu Rwanda mu rugamba rwo guhashya ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA, ariko Nyagatare nka kamwe mu turere tugize Intara y’iburasirazuba kugeza ubu yiganjemo ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA by’umwihariko mu rubyiruko, aho kihariye 0,95% y’abamaze kwandura virusi itera SIDA mu gihe ku rwego rw’igihugu ari 3%, hakwibazwa ikihishe inyuma y’ubu bwandu bushya by’umwihariko mu rubyiruko. Ni muri urwo rwego haganirijwe urubyiruko runyuranye rwo muri aka karere, hagamijwe kumenya intandaro y’ubwiyongere bw’ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA mu rubyiruko. Urubyiruko ruti “Kwirinda kwandura virusi itera…

SOMA INKURU

General Alain Guillaume Bunyoni yatawe muri yombi

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Mata 2023, amakuru yaturukaga i Burundi yavugaga ko General Alain Guillaume Bunyoni wabaye Minisitiri w’Intebe, yafatiwe mu Mujyi wa Bujumbura Rural. Mu butumwa bwanyujijwe ku mbuga nkoranyambaga n’uwitwa Pacifique Nininahazwe ukunze kugaragaza ibibazo biri mu Burundi, yavuze ko amakuru yizewe yahawe n’umuntu, ari uko Alain-Guillaume Bunyoni yafatiwe muri uriya mujyi. Mu butumwa burebure bw’uyu Pacifique Nininahazwe, yavugaga ko uwamuhaye amakuru, yamubwiye ko na we ari kwihishahisha ku buryo na we ashobora gufatwa. Pacifique Nininahazwe yavuze kandi ko uretse gusaka ingo za…

SOMA INKURU

Dore icyo abanyarwanda bari muri Sudani basabwa

Ambasade y’u Rwanda muri Sudani kuri uyu wa 21 Mata 2023 yasohoye itangazo rivuga ko iri gukurikiranira hafi intambara iri kubera muri iki gihugu, isaba Abanyarwanda bose bahatuye kwitwararika. Itangazo rigira riti “[Ambasade] Irasaba abanyarwanda bahatuye gukomeza kwitwararika ku bw’umutekano wabo. Ni muri urwo rwego ibasaba gukomeza kuyisangiza amakuru y’umutekano wabo no kuyimenyesha aho baherereye muri iki gihe.” Rinasobanura ko Ishami rya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga rishinzwe Abanyarwanda baba mu mahanga hamwe n’Ibiro bishinzwe Abinjira n’abasohoka bishobora kubafasha. Umuryango w’Ibihugu by’i Burayi, EU wo watangaje ko uteganya gukura abaturage bo mu…

SOMA INKURU