Ihohoterwa rikorerwa abakize indwara zo mu mutwe ni ikibazo kitoroshye, abahanga bakemeza ko hari impamvu zinyuranye zihishe inyuma y’iri hohoterwa, by’umwihariko izishingiye ku myumvire, imibereho y’abantu, n’ubumenyi bucyeya ku ndwara zo mu mutwe.
Impuguke n’abashakatsi banyuranye bagiye batangariza umuringanews.com, impamvu zinyuranye zituma abakize uburwayi bwo mu mutwe bakorerwa ihohoterwa rinyuranye haba mu muryango ndetse no muri sosiyete muri rusange, muri zo harimo izikurikira:
Imyumvire n’amateka y’indwara zo mu mutwe
Indwara zo mu mutwe zikunze kugirwaho imyumvire itariyo muri sosiyete, aho abantu benshi bazifata nk’ibisanzwe bidakira cyangwa nk’ikimenyetso cy’umuvumo. Hari abantu benshi bafite imyumvire ko umuntu urwaye indwara yo mu mutwe aba atagifite ubushobozi bwo kongera kugira ubuzima busanzwe, n’iyo yaba yakize. Ibi bishobora gutuma abakize izo ndwara bahabwa akato, bagafatwa nk’abantu bataruzura mu muryango cyangwa mu muryango mugari.
Ubujiji no kubura ubumenyi buhagije
Kubura ubumenyi bwimbitse ku ndwara zo mu mutwe bituma hari abantu badashobora gutandukanya hagati y’uburwayi n’ubuzima busanzwe bw’umuntu wavuwe. N’ubwo umuryango n’inshuti bashobora kubona ibimenyetso by’ubuzima bwiza nyuma yo gukira, baguma bafite urwikekwe. Hari n’igihe bamwe baba badashaka kumenya ukuri kuri izi ndwara kubera imyumvire ya kera ihinduka bigoye.
Ihahamuka n’ingaruka z’uburyo babanye n’abakize
Aho umuntu urwaye cyangwa wakize indwara yo mu mutwe yabanye n’umuryango we cyangwa abandi bantu bari mu buzima bwe, ashobora kuba yarabababaje. Niyo yakira, aba bantu bashobora gukomeza kumwibukira ku bikorwa cyangwa imyitwarire y’igihe yari arwaye, bigatuma batamubabarira cyangwa batamufata neza.
Ihohoterwa ryishingiye ku kwikunda no gushaka inyungu
Mu muryango cyangwa mu buzima busanzwe, hari aho abantu bakoresha indwara zo mu mutwe nk’urwitwazo rwo kugirira abandi nabi mu rwego rwo kwikiza cyangwa gushaka inyungu zabo. Nk’aho abantu basangiye imitungo, barashobora kwambura umuntu wakize indwara yo mu mutwe imitungo ye cyangwa bakamwigizayo kugira ngo bigarurire ibyo yatanze.
Kutagira urubuga rwo gutanga ijambo
Abantu bakize indwara zo mu mutwe bashobora guhura n’imbogamizi zo kutabona uburyo bwo kuvuga ibyo batekereza cyangwa ibyo bakeneye nyuma yo gukira. Hari igihe abakize bahura no guhezwa mu buryo bwo kuganira no gufata ibyemezo, bigatuma bashaka kwisubiza uburenganzira bwabo ariko bagakorerwa ihohoterwa.
Imyumvire ya sosiyete ku miterere y’abakize
Hari igihe sosiyete ifata abakize indwara zo mu mutwe nk’abantu bafite intege nke, bakeneye kwitabwaho nk’abana, bigatuma hari igihe bahohoterwa kubera kubafata uko batari. Ibi bituma umukire adahabwa agaciro nk’umuntu ufite ubushobozi bwo gufata icyemezo no kwirengera.
Kwitinya no kugerageza kwirinda
Abantu benshi batinya uburwayi bwo mu mutwe kuko batarasobanukirwa neza uburyo buvurwa n’uburyo bushobora gukira. N’iyo umuntu yagaragaza ko yakize neza, hari abagikomeza kumwitaho amaso kuko batekereza ko ashobora gusubira mu burwayi. Ibi bituma bakomeza kumufata nk’umuntu ufite ikibazo, bikamuviramo guhezwa no gukorerwa ihohoterwa.
Ubuhamya bwa bamwe mu bakize indwara zo mu mutwe bakorewe ihohoterwa
Uwamahoro Claudine yari yararwaye indwara yo mu mutwe, ariko nyuma yo kwivuza birangira akize. N’ubwo yari yakize, umugabo we ntiyigeze amwakira neza ahubwo yamwirukanye mu rugo.
Ati: “Namaze amezi 3 mvurirwa i Ndera, ariko nyuma yaho naje gukira nsubira mu rugo iwanjye kuko nari mfite umugabo n’abana 3, nkihagera yihutiye guhamagara kwa muganga na mukuru wanjye twari dutahanye impamvu banyemereye gutaha. Ntibyarangiriye aho kuko yandaje muri salo bukeye ambwira ko tujyana gusura ababyeyi, ansigaye n’abana ambwira ko agize impamvu zihutirwa, ariko ntiyagarutse, ntashye nsanga yarimutse njya kwa mukuru wanjye nyuma y’ukwezi araza antwara abana avuga ko abana be batagomba kubana n’umusazi.”
Ibi byabaye ikibazo gikomeye kuko Uwamahoro yari akeneye ubufasha n’urukundo by’umuryango we kugira ngo asubire mu buzima busanzwe. Kwirukanwa n’umugabo byamugizeho ingaruka mbi, by’umwihariko kuba nta bucuti bw’umuryango yari agifite.
Undi ni Tuyisenge Jemvier nawe yari yarahuye n’uburwayi bwo mu mutwe ariko nyuma y’igihe arakira. Abavandimwe be ntibamubaniye neza kuko nyuma yo gukira baje kugurisha imitungo y’umuryango bari basangiye.
Ati: “Baragurishije imitungo yose ababyeyi bari baradusigiye, bagabagabana amafaranga njye baranyihorera, bajya gutura ahandi. Ubu ntunzwe no guca inshuro nabyo bitajyenda neza kuko hari aho ngera bakankoresha nyuma bakanyambura bashaka no kunkubita ngo ndi umusazi.”
Tuyisenge atangaza ko ubu bugome yakorewe n’abavandimwe byamusigiye ihungabana, hakwiyongeraho akato n’itotezwa akorerwa nabaturage bimutera agahinda gakabije, aho avuga ko bishobora gutuma asubira inyuma akongera akagira uburwayi bwo mu mutwe.”
Abakize indwara zibasira ubuzima bwo mu mutwe basaba ko ihohoterwa rikorerwa abakize indwara zo mu mutwe rikwiye guhagurukirwa, hakabaho kumenya intandaro yaryo kuko ari intambwe ya mbere mu kurirwanya no gufasha ababa barahuye n’uburwayi bwo mu mutwe kugira ubuzima bwiza n’uburenganzira nk’abandi bantu bose.
Banasaba ko hakorwa ubukangurambaga mu muryango mugari no mu nzego z’ubuzima kugira ngo hamenyekane ko umuntu urwaye indwara yo mu mutwe ashobora gukira neza kandi agasubira mu buzima busanzwe.
INKURU YA NIKUZE NKUSI Diane