Fact-finding mission says state security forces and armed militia groups have committed a wide array of war crimes and crimes against humanity. United Nations investigators say there is evidence that crimes against humanity have been committed against Libyans and migrants stuck in Libya, including women being forced into sexual slavery. The investigators commissioned by the UN Human Rights Council also faulted the European Union for sending support to Libyan forces that they say contributed to crimes against migrants and Libyans. Investigators said they are deeply concerned by the deteriorating human…
SOMA INKURUMonth: March 2023
Bugesera: Covid-19 yabasigiye isomo ribafasha guhangana n’icyorezo icyo ari cyo cyose
Ubuyobozi bw’ibitaro by’akarere ka Bugesera bwatangaje ko icyorezo cya Covid-19 cyabasigiye isomo rikomeye ryo guhangana na covid-19 ndetse n’ibindi byorezo, byatumye hashingwa ibitaro byimukanwa (Mobile Field Hospital). Ibi byagaragajwe kuri uyu mbere tariki 27 Werurwe 2023, ubwo abanyamakuru barwanya SIDA n’ibindi byorezo bibumbiye muri ABASIRWA, batangiraga amahugurwa y’iminsi 5 agamije kurwanya ibihuha n’amakuru atariyo kuri Covid-19 basuraga ibi bitaro by’akarere ka Bugesera, biherereye mu mujyi wa Nyamata. Umuyobozi mukuru w’ibitaro by’akarere ka Bugesera, Dr William Rutagengwa yagize ati “Ibi bitaro byimukanwa (Mobile Field Hospital) byatangiye gukora kuri 15 Gashyantare 2022,…
SOMA INKURUGeneral Muhoozi Kainerugaba yateguje igitaramo kidasanzwe
General Muhoozi Kainerugaba, yateguje ko hagiye kuba igitaramo kidasanzwe, cyo kwishimira izahuka ry’umubano hagati y’u Rwanda na Uganda, avuga ko ari cyo cya mbere gikomeye muri uyu mwaka, anahishura abahanzi b’ibirangirire bazaba bakirimo. General Muhoozi Kainerugaba wahoze ari Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka za Uganda, yagize uruhare runini mu kuzahura umubano w’u Rwanda na Uganda wigeze kumara igihe urimo igitotsi, byari byanatumye Ibihugu byombi bitagenderana. Kuva tariki 31 Mutarama 2022, abatuye ibi Bihugu by’u Rwanda na Uganda bisanzwe bifatwa nk’ibivandimwe, bongeye kugenderana, nyuma y’igihe gito General Muhoozi agiriye uruzinduko…
SOMA INKURUHakomeje gututumba urunturuntu hagati y’u Bufaransa na Burkina Faso
Guverinoma ya Burkina Faso yafunze ibikorwa bya Televiziyo y’Abafaransa (France 24), izira guha ikiganiro Umuyobozi w’Umutwe wa Al Qaeda muri Maghreb (AQIM). Itangazo ryashyizweho umukono n’Umuvugizi wa Guverinoma ya Burkina Faso, Jean-Emmanuel Ouedraogo, rivuga ko mu guha urubuga Umuyobozi Mukuru wa AQIM (Al Qaeda in the Islamic Maghreb), France 24 yahindutse umuyoboro w’itumanaho ry’abakora iterabwoba, inaha rugari iterabwoba n’imvugo z’urwango ziganisha ku ntego z’uyu mutwe muri Burkina Faso. Itangazo rikomeza riti “Bityo, Guverinoma mu nshingano zayo no mu nyungu zikomeye z’igihugu, yafashe icyemezo cyo guhagarika gahunda z’ibiganiro za France 24…
SOMA INKURUJack Ma washinze Alibaba yongeye kuboneka
Jack Ma washinze ikigo Alibaba, wari umaze igihe aboneka gacye cyane mu ruhame mu myaka itatu ishize, yabonetse ku ishuri riri i Hangzhou mu Bushinwa, nk’uko amakuru abivuga. Uyu mugabo w’imyaka 58 ntiyakunze kuboneka kuva yanenga abashinzwe ubukungu bw’Ubushinwa mu 2020. Jack Ma ni we muntu ukomeye cyane mu batunze za miliyari mu Bushinwa wari uherutse kubura mu kwibasira guheruka kuri ba rwiyemezamirimo mu ikoranabuhanga. Ikinyamakuru South China Morning Post kivuga ko aherutse kugaruka mu Bushinwa nyuma y’igihe kirenga umwaka ari mu mahanga. Iki kinyamakuru cy’ikigo cye Alibaba kivuga ko…
SOMA INKURURusesabagina yaba akiri mu gihugu? Impamvu ikimwicaje mu Rwanda ni iyihe?
Amakuru aheruka yemeza ko Paul Rusesabagina akiri i Kigali ari kumwe n’abahagarariye Qatar mu Rwanda kuva yarekurwa mu ijoro ryo kuwa gatanu. Kuwa gatanu, umuvugizi wungirije wa leta y’u Rwanda yabwiye BBC ko Rusesabagina nyuma yo kurekurwa agomba “gusaba kuva mu gihugu nk’uko biteganywa n’amaegeko”. Byitezwe ko igihe icyo aricyo cyose ashobora guhabwa ubwo burenganzira akava mu Rwanda, ariko ntabwo ahita ajya mu rugo rwe muri Amerika, araca muri Qatar. Mbere gato y’uko arekurwa kuwa gatanu, Dr. Majed Al Ansari umujyanama wa minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Qatar yatangaje kuri Twitter…
SOMA INKURUUwahoze ari Perezida wa USA yatangije ibikorwa byatunguye benshi
Donald Trump wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangiye ibikorwa byo kwiyamamariza kuzongera kuyobora iki gihugu binyuze mu matora ya Perezida ateganyijwe mu 2024. Ibikorwa byo kwiyamamaza Donald Trump yabitangiye ku wa Gatandatu tariki 25 Werurwe mu 2023, ahera i Waco muri Leta ya Texas. Muri aka gace uyu mugabo yakiriwe n’abakunzi be babarirwa mu bihumbi, abagezaho imigabo n’imigambi ye yazashyira mu bikorwa mu gihe baba bongeye kumugirira icyizere. Trump yabwiye ibihumbi by’abari bamukurikiye ko hari abantu bamaze igihe bamugendaho ariko uburyo bwonyine bwo kubacecekesha ari ukongera gusubira…
SOMA INKURUGakenke: Inkuba yakubise abantu babiri bahasiga ubuzima abandi barahungabana
Abantu batanu barimo abagore babiri, umugabo umwe ndetse n’abana babiri b’abahungu, bari bicaye bugamye imvura mu nzu iherereye mu mudugudu wa Murambi, akagari ka Buheta, mu murenge wa Gakenke, mu ma saa kumi y’umugoroba wo ku wa Gatandatu tariki 25 Werurwe 2023, inkuba ikaba yakubise abo bana babiri b’abahungu bafite imyaka 15 bahita bapfa, abo bari bugamye hamwe barahungabana. Ni amakuru yemejwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Nizeyimana JMV, agira ati “Abo bantu bari bicaye bugamye imvura mu nzu iri muri santere ya Murambi. Ikibazo cy’inkuba kiraduhangayikishije muri iyi minsi turi…
SOMA INKURUM23 ikomeje gushinja igisirikare cya Congo ubwicanyi bw’abasivile
Umutwe wa M23 wasabye Ingabo za Afurika y’Iburasirazuba ziri mu butumwa bw’amahoro muri RDC, EACRF, n’itsinda rishinzwe kugenzura ibibera ku mipaka, EJVM, gukora iperereza ku byaha birimo gukorwa n’ingabo za Leta ya Congo. Uyu mutwe washinje ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kugaba ibitero mu bice bya Busumba na Rugogwe, byaguyemo abasivili 17 naho 14 bagakomereka bikomeye. Ni ibitero byabaye mu gitondo cyo ku wa 25 Werurwe 2023, mu rugamba rumaze igihe ruhanganishije impande zombi. Mu itangazo yasohoye, M23 yakomeje ivuga ko uretse abasivili bapfuye abandi bagakomereka,…
SOMA INKURUUbwato bw’abimukira bukomeje gukora impanuka
Muri Tunisia habereye impanuka y’ubwato butwaye abimukira bwashakaga kujya i Burayi banyuze mu nyanja ya Méditerranée, hapfa abagera kuri 19. Amakuru y’iyi mpanuka yabereye ku cyambu kiri mu Mujyi wa Sfax, yamenyekanye mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki 26 Werurwe 2023. Bivugwa ko umubare munini w’abapfuye ari abakomoka muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara bashakaga kujya mu Butaliyani. Imibare igaragaza ko mbere y’iyi mpanuka mu gihe cy’iminsi ine kuri iki cyambu hamaze kurohamira ubwato butanu butwaye abimukira, impanuka zasize abagera kuri 67 baburiwe irengera mu gihe icyenda bitabye…
SOMA INKURU