Abagore bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka by’umwihariko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bagaragaje ko kuva intambara ya M23 yakara muri iki gihugu, nacyo kikikoma u Rwanda kirushinja gutera inkunga umutwe wa M23, ubucuruzi bwambukiranya imipaka bwatangiye kutagenda neza bigeze ku bagore babukora bijya irudubi. Mukase Anita ukora ubucuruzi bucirirtse mu Mujyi wa Goma, agataha mu karere ka Rubavu, mu murenge wa Rubavu yatangaje ko ikibazo kibabangamiye mu bucuruzi bwabo bwambukiranya imipaka ari amasaha kuko abashoboye kwambuka basigaye bakora amasaha make cyane kuko umupaka ufungwa hakiri kare ibi bikaba biri mu…
SOMA INKURUMonth: February 2023
Gashyantare: Ukwezi karundura ku buzima bw’abanya Ukraine
Minisitiri w’ingabo wa Ukraine yatangaje ko Uburusiya burimo gutegura igitero rurangiza gishya, aburira ko gishobora gutangira tariki 24 z’uku kwa Gashyantare. Oleksii Reznikov yavuze ko Moscow yakusanyije ibihumbi by’ingabo kandi ishobora “kugerageza ikintu” ku isabukuru y’umwaka umwe itangije iyi ntambara. Icyo gitero kandi ngo cyaba kijyanye no kwizihiza “umunsi mukuru wo kurengera igihugu” mu Burusiya wizihizwa n’igisirikare tariki 23 Gashyantare. Perezida Zelensky yatangaje ku mbuga nkoranyambaga ati: “Uburyo bwonyine bwo guhagarika iterabwoba ry’Uburusiya ni ukubutsinda. N’ibifaru. N’indege. Na misile ziraswa kure.” Ukraine yongeye gusaba bushya indege z’intambara ngo biyifashe kwirinda…
SOMA INKURUIcyo Papa Francis yasabye ubuyobozi bwa Congo
Papa Francis ari mu ruzinduko rw’iminsi 3 mu gihugu cya Repuburika iharanira Demokarasi ya Congo kuva tariki 31 Mutarama kugeza tariki ya 2 Gashyantare 2023, yasabye igihugu cya Congo kureka kurangwa n’amacakubiri, maze amoko bakayafata nk’ibintu bibahuza aho kubatanya. Mu Ijambo rya mbere Papa Fransisiko yagejeje ku batuye Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, yakomoje ku kibazo cy’amacakubiri akomeje kuzahaza iki gihugu abasaba kwiyunga no kubaka ubumwe n’umubano mwiza kuko ari byo bizatuma ubwinshi bw’amoko ari muri iki gihugu ataba umuvumo ahubwo akababera umugisha. Yifashishije ishusho ya Diyama, Papa Fransisco ati:…
SOMA INKURUPapa yashinje ibihugu bikize gusahura RDC
Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi, Papa Francis, yashinje ibihugu bikize ko bisahura umutungo kamere wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu buryo burenze urugero, bigatuma ntacyo umarira iki gihugu. Yabivuze ku munsi wa mbere w’uruzinduko rwe yagiriye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yatangiye ku wa 31 Mutarama 2023 nk’uko ibitangazamakuru bitandukanye byabigarutseho, birimo na BBC. Yagize ati “ Iki gihugu cyasahuwe ntigishobora gukoresha umutungo mwinshi gifite. Tugeze mu gihe bitumvikana aho umusaruro w’ubutaka bwacyo ugituma kiba nk’igihugu cy’amahanga ku benegihugu. Mukure amaboko yanyu muri Congo, mukure amaboko yanyu…
SOMA INKURUAbamotari bagerageje gukurikira Papa Francis bakubiswe bikomeye
Abapolisi bashinzwe umutekano mu ruzinduko Papa Francis agirira muri RDC, bagaragaye bakubita abamotari bagerageje gukurikira uyu mushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi. Papa Francis uri mu ruzinduko muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, kuri uyu wa 1 Gashyantare 2023, yasomeye Misa ku kibuga cy’indege cya N’dolo kiri mu Mujyi wa Kinshasa. Ni misa bitangazwa ko yitabiriwe n’abarenga miliyoni ebyiri barimo abayoboke ba Kiliziya Gatolika ndetse n’Abanye-Congo muri rusange. Ubwo yari mu muhanda yerekeza ku Kibuga cy’Indege cya N’dolo, Papa Francis yari ashagawe n’imbaga y’abantu ku mihanda hose aho yanyuraga ndetse…
SOMA INKURU