Korera ikomeje guhitana abatari bake

Abantu 1000 bamaze guhitanwa na kolera muri Malawi mu gihe abamaze kuyandura ari 30.621, umubare munini ubayeho muri iki gihugu. Reuters yatangaje ko iyi mibare yatangajwe na Minisitiri w’Ubuzima muri Malawi, Khumbize Chiponda. Benshi mu bahitanywe na kolera ni abo mu mijyi ibiri ikomeye irimo Lilongwe na Blantyre aho abana baheruka gusubira ku ishuri nyuma y’uko yatinze gutangira mu kwirinda ikwirakwira ry’iyi ndwara. Minisitiri Chiponda yasabye abaturage kwitwararika by’umwihariko mu gihe cyo gushyingura abahitanywe na kolera. Yagize ati “Abantu bahitanwa na kolera bashobora gukarabywa n’abavandimwe n’abo mu miryango yabo, akaba…

SOMA INKURU

Baratabaza nyuma y’ifungwa rya nyina bakisanga mu ruhuri rw’ibibazo

Abana babiri b’abakobwa barimo ufite imyaka irindwi n’uw’imyaka 12 batuye mu kagari ka Kagugu, mu murenge wa Kinyinya, akarere ka Gasabo, mu Mujyi wa Kigali, babayeho mu buzima bubabaje nyuma y’aho nyina wakoraga uburaya afunzwe akekwaho gucuruza ibiyobyabwenge. Aba bana bavuga ko bari kugorwa no kubona aho kurara n’icyo kurya ndetse batari no kubasha kujya kwiga bakaboneraho gusaba ubufasha. Ubwo bari bagiye ku biro by’Umujyi wa Kigali gutakambira ubuyobozi kugira ngo bube bwarekura nyina, umwe yabwiye itangazamakuru ati “ Twabonye baza kumutwara nyuma batubwira ko bamufunze.” Yemeza ko babayeho nabi…

SOMA INKURU

Gasabo: Ari mu kaga gakomeye nyuma yo kubyara umwana ufite ubumuga

Nyuma y’ imyaka itanu atotezwa ndetse agatabwa n’umugabo azira kwanga kujugunya umwana we wagaragaweho ubumuga bukomatanyije nyuma y’amezi umunani avutse, kuri ubu Niyindora Jani abayeho mu buzima buhangayikishije ndetse bunagoranye, aho anemeza ko yabuze ubufasha kugeza ku bwemerewe abafite ubumuga. Niyindora Jani umubyeyi w’imyaka 26, utuye mu mudugudu w’Akagarama, akagali ka Gasanze, umurenge waNduba, mu  karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali, yatangaje ko yahuye n’akaga gakomeye nyuma yo kubyara umwana bagategereza ko azicara bagaheba, nyuma bagatahura ko afite ubumuga bukomatanyije, bigatuma umugabo we afata icyemezo cyigayitse cyo kujugunya icyo…

SOMA INKURU

Rwanda: Uko ubuzima bw’umwana bwifashe banarindwa VIH/SIDA

Ku Isi hose, 80% by’impinja zikivuka zipfa zizize impamvu zakumirwa cyangwa zavurwa. Mu Rwanda haharanirwa ko buri mwana ahabwa ubuvuzi no kwitabwaho by’umwimerere kandi bwemewe ku isi hose. U Rwanda rwagabanyije umubare w’imfu z’abana bato ku kugero kiri hafi 70%. Mu myaka icumi ishize, kuri buri bana 1,000 bavutse, abana 152 ntibabashije kubaho ngo bizihize isabukuru yabo y’imyaka itanu. Ariko uyu mubare waragabanutse ugera ku mfu 50 ku bana 1,000 bavuka. Nk’uko bitangajwe hejuru ni nako umubare w’imfu z’ababyeyi zagabanutse. Mu myaka icumi ishize, ababyeyi 750 bapfuye ku babyeyi 100,000…

SOMA INKURU