Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Nyamagabe batatanze umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza, bavuga ko hari abigeze kurwara no kurwaza abo mu miryango yabo, bagorwa no kwivuza ndetse bibasigira n’amadeni. Uwimpuhwe Marie Goretti yavuze ko yamaze imyaka ibiri mu bitaro bya Kigeme arwaje umugabo, babura ubwishyu bw’asaga miliyoni imwe n’ibihumbi 390 Frw. Yasobanuye ko byatewe no kutagira ubwisungane mu kwivuza bituma bagurisha imitungo ibashiraho kugira ngo bishyure ariko birangira basigayemo ideni. Yavuze ko atihutiraga gutanga mituweli kuko yumvaga bitamushishikaje kuko adakunze kurwara cyangwa kurwaza umuntu mu muryango. Ati “Imitungo yadushizeho…
SOMA INKURUMonth: October 2022
Koreya y’Epfo: Ibyari ibirori byasimbuwe n’amarira
Ni ibirori byari byitabiriwe n’abagera ku bihumbi 100 bose birunze mu gace ka Itaewon gakunze kuba karimo abanyamahanga n’abanyagihugu, kakarangwamo imihanda y’imfunganwa, ibirori bijyanye n’umunsi uzwi nka Halloween muri Koreya y’Epfo byasize amarira, kuko byabayemo umuvudo ukomeye abantu bakagwiriraa, ndetse abagera ku 151 bimaze kwemezwa ko bapfuye. Kuri Halloween haba hibukwa abapfuye bose, ukaba umunsi wizihizwa cyane mu bihugu byo mu Burayi na Amerika, aho usanga abantu bambaye ibintu biteye ubwoba bisize amarangi, n’ibindi bintu bidasanzwe byose biganisha ku rupfu. Uyu munsi mukuru ubanziriza uwo Abakirisitu bibukiraho abatagatifu bose, kuwa…
SOMA INKURUIbyakuburira ko wibasiwe n’uburwayi bw’impyiko
Impyiko zikora nabi zigaragazwa n’imihandagurikire mu mikorere isanzwe y’umubiri. Impyiko ni igice cy’ingenzi cyane mu mubiri gikora mu gusukura no kuyungurura amaraso, ziyakuramo imyanda, igasohoka mu mubiri binyuze mu kunyara. Umuntu agira impyiko 2, ziba ku gice cyo hasi ku nda (ahegereye umugongo). Ibimenyetso byakwereka ko impyiko zikora nabi Kunyaragura cyane Kunyara inshuro nyinshi cyane cyane nijoro bishobora kuba ikimenyetso cy’impyiko zikora nabi. Iyo utuyunguruzo tw’impyiko twangiritse, byongera ubushake bwo guhora ushaka kunyara, kuko tuba tudashobora gufunga inkari. Ibi kandi bishobora kuba ikimenyetso cyo kuba umuyoboro w’inkari uba wanduye cyangwa se…
SOMA INKURUKampala: Abantu batandatu bo mu muryango umwe banduye ebola
Abayobora umurwa mukuru wa Uganda batangaje ko abana batandatu bo mu muryango umwe w’i Kampala banduye Ebola. Abakozi bo mu buvuzi bamaze ibyumweru basaba ko hashyirwaho ingamba zikaze kurushaho mu kwirinda ko iyi virusi ikwirakwira ikagera i Kampala. Za virusi zishobora gukwirakwira byihuse cyane mu duce dutuwe n’abantu mu buryo bw’ubucucike kandi iyi Ebola yo muri ubu bwoko – yitwa Ebola yo muri Sudan – nta rukingo ifite kugeza ubu. Muri uku kwezi kwa cumi, uturere tw’izingiro ry’iki kiza cya Ebola twa Mubende na Kassanda, twashyizwe mu kato. Abategetsi bemeza…
SOMA INKURUIkoranabuhanga mu buhinzi ryaba igisubizo ku bidukikije no kurwanya inzara
Ubushakashatsi bumaze igihe bukorwa mu ikoranabuhanga ku buhinzi bugaragaza ko gukoresha imbuto nshya hifashishijwe ibihingwa byahinduriwe ituremangingo bizatuma umusaruro wiyongera binabungabunge ibidukikije. Iyi ntero ivuga ko ibihingwa byahinduriwe uturemangingo bishobora kuzana igisubizo kuri byinshi itangiye kuvugwa mu gihe isi yugarijwe n’ ikibazo cy’ imihindagurikire y’ ibihe igira ingaruka zikomeye ku mibereho y’ ibinyabuzima (abantu, ibimera n’ inyamaswa). Ubushakashatsi ku bihingwa by’ ingenzi mu bisanzwe bitunga abanyarwanda by’ umwihariko nk’ imyumbati hagaragayemo indwara yiswe kabore, mu rutoki habonekamo kirabiranya ndetse no mu muceri harimo ikibazo cy’ umunyu muke ushobora gutuma abana…
SOMA INKURUImpanuka yatwaye ubuzima bw’abagera kuri batandatu
Impanuka y’ikamyo yarenze ikiraro cy’ahazwi nko ku Kinamba ikagwa munsi yacyo yahitanye ubuzima bw’abantu batandatu barimo abanyamaguru, umumotari, umushoferi wari uyitwaye n’abo bari kumwe. Abaturage bari ahabereye iyi mpanuka batangaje ko yabaye ahagana saa Kumi z’umugoroba wo kuri iki Cyumweru, tariki 23 Ukwakira 2022. Ni impanuka yabereye mu karere ka Nyarugenge, umurenge wa Muhima, akagari k’Amahoro, Umudugudu w’amizero. Abantu batandatu bahise bitaba Imana barimo uwari uyitwaye n’abanyamaguru batanu ndetse hanakomeretse abantu bane barimo n’uwari kumwe na shoferi muri iyo kamyo n’undi muntu wari utwaye imodoka y’ivatiri. Ni ikamyo yo mu…
SOMA INKURUNyuma y’ifungwa ry’ishuri rya IPRC n’umuyobozi waryo yatawe muri yombi
Ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru tariki 23 Ukwakira 2022, nibwo Guverinoma yashyize hanze itangazo rivuga ko yafunze by’agateganyo IPRC Kigali mu gihe cy’ibyumweru bibiri, mu gihe harimo gukorwa iperereza ku bujura n’imyitwarire mibi yo kwiha umutungo rusange wa Leta. Iryo tangazo ryasabye umuntu wese waba afite amakuru y’ingenzi yagira akamaro iperereza riri gukorwa kubimenyesha ibiro bya RIB bimwegereye. Nyuma y’ifungwa ry’iri shuri Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwataye muri yombi Eng Mulindahabi Diogène, wari Umuyobozi w’Ishuri rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro rya Kigali (IPRC-Kigali). Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B.…
SOMA INKURURusizi: Nyuma yo gusambanya umwana we akamutera inda, dore igihano yahawe
Umugabo wo mu mudugudu wa Nyamagana, akagali ka Kabuye mu murenge wa Nyakarenzo ho mu karere ka Rusizi yahamijwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Rusizi icyaha cyo gusambanya umwana we akamutera inda, yakatiwe igifungo cy’imyaka 21. Umwana we yasambanyije yari afite imyaka 17 y’amavuko, Ubushinjacyaha buvuga ko uwo mugabo w’imyaka 41 yatangiye kumusambanya mu mwaka wa 2019. Muri uwo mwaka wa 2019 ngo yamuteye inda umugore we aramurega ariko kubera ko umuryango watangiye kumutoteza byatumye ajya kumushinjura n’inda yari yaramuteye iburirwa irengero bikekwa ko yakuwemo. Urubuga rw’Ubushinjacyaha Bukuru ducyesha iyi nkuru butangaza…
SOMA INKURUImirwano yakaze hagati ya M23 n’ingabo za leta FARDC
Imirwano hagati y’inyeshyamba za M23 n’ingabo za leta FARDC yatangiye ku mugoroba wo kuwa kane yasubukuye mu gitondo cyo kuwa gatanu mu karere ka Rutshuru, nk’uko abahatuye babyemeza. Alain Mirova, umwe mu banyamakuru bigenga ukorera i Goma yabwiye BBC ko abaturage bo mu gace ka Rangira muri ‘groupement’ ya Jomba barimo kuva mu byabo bahunga iyi mirwano iri mu birometero bibarirwa mu binyacumi uvuye ku mujyi wa Rutshuru. Hari hashize ibyumweru hari agahenge hagati y’impande zombi. Société civile ya Rutshuru isubirwamo n’ibinyamakuru byo muri Congo ivuga ko inyeshyamba za M23…
SOMA INKURUIn Rwanda, the impact of climate change on agriculture is questionable
By Gaston RWAKA The whole world continues to worry about climate change, in Rwanda, farmers have started to face a lack of rain when they should have started planting seeds. The expansion of large-scale energy-intensive industries and the lack of forest conservation are some of the human activities that pollute the environment and have a significant impact on climate change. In an interview with umuringanews.com, Ngarukiye Athanase, a resident of Kayonza Sector, Musumba Village, who earns his living from agriculture, says that if the weather does not rain, hunger will…
SOMA INKURU