Uruzinduko rwa Papa Francis rwasubitswe kuwa 10 Kamena 2022, nyuma y’uko abaganga bamutegetse kubanza gukira neza. Uretse ingendo yari afite muri Afurika zasubitswe, hari n’urugendo yari afite muri Lebanon mu kwezi gushize rwasubitswe ariko urwo mu mpera z’uku kwezi afite muri Canada ntabwo rurakurwa ku rutonde. Papa Francis yagaragaje agahinda yatewe no kutabasha kugirira uruzinduko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) na Sudan y’Epfo, kubera ikibazo cy’uburwayi bw’ivi. Papa w’imyaka 85 yagize ati “Imana izi uko mbabajwe no kuba narasubitse urugendo rwari rutegerejwe igihe kirekire kandi rwifuzwaga cyane. Reka…
SOMA INKURUMonth: July 2022
Gatsibo: Imyaka ine irashize ibyari amasomo bimuviriyemo inda
Hirya no hino mu Rwanda hakorwa ubukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse no gusambanya abana, ariko ikibazo kijyenda gihindura isura aho mu karere ka Gatsibo umwarimu yitwikiriye amasomo y’umugoroba cyangwa atangwa nyuma y’andi (cour du soir) asambanya umwana yigishaga ndetse anamutera inda. Uwiswe Ange mu nkuru, utuye mu Ntara y’Iburasirazuba, mu karere ka Gatsibo, kuri ubu afite umwana w’imyaka ine, akaba yaratewe inda afite imyaka 15 na mwarimu wamwigishaga amasomo y’inyongera (cour du soir) aho yemeza ko yafashwe ku ngufu n’uyu mwarimu. Ange atangaza ko yakorewe ihohoterwa na…
SOMA INKURUMinisitiri Biruta i Burundi
Kuri uyu wa Gatanu tariki 01 Nyakanga 2022, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, yakiriwe na Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, amushyikiriza ubutumwa bwa mugenzi we w’u Rwanda. Minisitiri Biruta yerekeje mu gihugu cy’u Burundi aherekejwe na Brig. Gen Vincent Nyakarundi ukuriye ubutasi mu gisirikare cy’u Rwanda (RDF), mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 60 kimaze kibonye ubwigenge. Ubusanzwe, tariki 1 Nyakanga buri mwaka, Abarundi bitabira ibirori byo kwizihiza umunsi mukuru w’ubwigenge, bakuye ku Bubiligi. Umwaka ushize mu ruzinduko nk’uru, Minisitiri w’Intebe Dr Eduard Ngirente, ni we…
SOMA INKURUUmuhungu wa Bazivamo Christophe yasanzwe yapfuye
Polisi yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Leta ya Arkansas iri mu iperereza ku rupfu rw’umusore w’imyaka 23 y’amavuko witwa Hirwa Nshuti Bruce, wasanzwe hafi y’inyubako abanyeshuri ba Kaminuza ya Arkansas babamo yapfuye. Uwo muhungu, ni bucura bwa Bazivamo Christophe wabaye Minisitiri mu bihe bitandukanye mu Rwanda. Magingo aya, ni Umunyamabanga Mukuru wungirije w’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba (EAC) ndetse ni na Vice Chairman w’Umuryango wa FPR Inkotanyi. Amakuru ahari atangaza ko mu ijoro ryo ku wa 28 Kamena, Hirwa yari kumwe n’abandi bagenzi be bari gusangira, bukeye…
SOMA INKURU