Kuri uyu wa mbere tariki ya 9 Gicurasi 2022, nibwo Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco yatangaje ko ibaye ihagaritse irushanwa rya “Miss Rwanda” mu gihe hagikorwa iperereza ku byaha Ishimwe Dieudonné ashinjwa, cyane ko ari we muyobozi wa “Rwanda Inspiration Back Up” itegura iri rushanwa.
Iri tangazo rikaba ryaje rikurikira inkuru y’ifatwa rya Nyampinga w’u Rwanda wa 2017, Miss Iradukunda Elsa, bitangazwa ko yatawe muri yombi na “RIB” (Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha) sitasiyo ya Remera ejo hashize ku cyumweru tariki 8 Gicurasi, akaba akurikiranyweho ibyaha byo kubangamira iperereza ku birego bishinjwa Ishimwe Dieudonné.
Umuvugizi wa RIB, Murangira B.Thierry, yabwiye IGIHE ati “akurikiranyweho ibyaha birimo gukoresha inyandiko mpimbano no kubangamira iperereza.”
Bivugwa ko RIB yatangiye gukora iperereza ku byaha bifitanye isano na ruswa y’igitsina muri Miss Rwanda muri 2019. Kuva icyo gihe, hatangiye gukusanywa ibimenyetso kugeza Ishimwe Dieudonné atawe muri yombi.
Hari amakuru yemeza ko kuva Ishimwe Dieudonné yafungwa, Miss Elsa yatangiye kujya kureba abakobwa bose batanze ubuhamya ku ihohoterwa bagiye bakorerwa kugira ngo bazivuguruze imbere y’urukiko.
Bivugwa ko yashatse notaire, akajya agera kuri umwe ku wundi, akamusinyisha ibaruwa ihakana ibyo yashinje Ishimwe.
Abakobwa n’abandi batanze ubuhamya ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina Ishimwe ashinjwa, barasinye.
Nubwo biriya byakorwaga hari amakuru yemeza ko mu bantu batanze ubuhamya muri RIB, harimo abakobwa biyemerera ko basambanyijwe na Ishimwe Dieudonné mu bihe bitandukanye.
Miss Elsa yatawe muri yombi mu gihe bivugwa ko asanzwe afitanye umubano wihariye na Ishimwe Dieudonné nk’abantu bafitanye umushinga wo kuzabana nk’umugore n’umugabo, biriya byose, ngo bikaba byari bigamije kurwanira ishyaka umukunzi we.
Umubyeyi wa Miss Elsa Iradukunda aratakamba
Mukandekezi Christine umubyeyi wa Miss IRADUKUNDA Elsa aratabaza Nyakubahwa Jeannette KAGAME ngo arebe ko umwana we yafungurwa.
Mu Kiganiro uyu mubyeyi yahaye Ukwezi TV kuri uyu wa mbere yavuze ko umwana we yatawe muri yombi avuye gusenga kandi ibyo kuvugwaho ko yaba yari atwite ngo akaba bitari byo.
Mama wa Miss IRADUKUNDA yatangaje ko yavuye mu rugo ejo agiye gusenga, hashize umwanya arabahamagara ababwira ko RIB imuhamagaye kuri telefoni.
Uyu mubyeyi akomeza avuga ko ngo bategereje ko umwana ataha baraheba ndetse bakomeza guhamagara telefoni ye baraheba.
Yavuze ko byageze mu masaha y’umugoroba ajya kuri RIB kureba ibyabaye ku mwana we, aho ngo yarari kumwe n’abandi babyeyi b’abandi bana nabo bari bahamagajwe.
Mama Elsa atangaza ko yabajije ntibagira icyo bamusobanurira icyakora ngo bigeze saa tatu z’ijoro nibwo baje kumubwira ko umwana we bamugumanye.
Uyu mubyeyi yabajijwe ku bijyanye no kuba hamaze iminsi havugwa ko umukobwa we IRADUKUNDA Elsa yaba atwite, agira ati “Natwe twabyumvise nk’uko namwe mwabyumvise”.
Uyu mubyeyi akaba atakambira Madamu Jeannette KAGAME Umufasha w’umukuru w’igihugu ngo arebe ko umwana we yarekurwa.
Ibi byose bikaba bije bikurikira ifatwa rya Ishimwe Dieudonné umuyobozi wa Rwanda Inspiration Backup yateguraga igikorwa cya Miss Rwanda, wafunzwe kuwa 25 Mata 2022, aho ashinjwa ibyaha bifitanye isano n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina yakoreye abakobwa bitabiriye Miss Rwanda mu bihe binyuranye.
Ange KAYITESI