Umukinnyi wa Filimi,Uwihoreye Jean Bosco uzwi ku izina rya Ndimbati yitabye urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge kuri uyu wa Gatatu tariki ya 23 Werurwe 2022, aho agiye kuburana bwa mbere ku byaha ashinjwa byo gusambanya umukobwa utarageza ku myaka y’ubukure akamutera inda yaje kuvukamo impanga. Ndimbati wari ufungiye kuri Stasiyo ya RIB ya Rwezamenyo,arabura ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo nyuma y’aho RIB igejeje dosiye ye mu Bushinjacyaha mu minsi ishize. Ku ya 10 Werurwe 2022 nibwo ’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi umukinnyi wa Filime Ndimbati wamenyekanye muri filime y’uruhererekane ya…
SOMA INKURUMonth: March 2022
Rurageretse hagati ya Rayon Sports na Masudi
Umutoza Irambona Masudi Djuma yamaze kurega ikipe ya Rayon Sports yahoze atoza,ayishinja kumwirukana mu buryo budakurikije amategeko ndetse ko igomba kumwishyura akayabo ka miliyoni 58 z’amafaranga y’u Rwanda. Masudi yareze mu Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ‘FERWAFA’ Rayon Sports ko yishyuza miliyoni 58 FRW kubera ko yamwirukanye binyuranyije n’amategeko. Maître Safari Ibrahim uhagarariye umutoza Masudi, yamenyesheje FERWAFA ko baregera ibintu 3 ari byo amafaranga ya recruitment, ibirarane by’imishahara ndetse n’igihembo cy’umwavoka (avocat). Tariki ya 6 Mutarama 2022 nibwo Masudi yahawe ibaruwa isesa amasezerano yari afiranye na Rayon Sports,ashinjwa imyitwarire mibi…
SOMA INKURUIkibazo cy’inyamaswa zirya amatungo cyageze ku baturiye Parike y’Ibirunga
Abaturiye Pariki y’Igihugu y’Ibirunga basabye ubufasha mu kurinda amatungo yabo yiganjemo inyana z’imitavu n’intama biribwa n’inyamaswa mu masaha y’umugoroba n’ijoro. Inyamaswa irya ayo matungo yatangiye kuhavugwa mu mpera z’umwaka ushize wa 2021 ubwo yari imaze kurya intama ebyiri, ariko iza gukaza umurego muri Werurwe 2022 kuko muri uku kwezi gusa hamaze kubarurwa imitavu ibiri n’intama esheshatu zose zimaze kuribwa n’iyo nyamaswa. Abaturage bugarijwe ni abo mu mirenge ya Nyange na Musanze ikora kuri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga mu Karere ka Musanze. Basaba ko hafatwa ingamba zihariye mu guhangana n’iyo nyamaswa kuko…
SOMA INKURUImpanuka y’indenge yarimo abagera ku 132
Ikigo gishinzwe Indege za Gisivili mu Bushinwa cyatangaje ko Boeing 737 yarimo abagenzi 132 yakoze impanuka ubwo yari igeze ku musozi uri hafi y’Umujyi wa Wuzhou mu Gace ka Teng mu majyepfo y’iki gihugu. Indege yakoze impanuka kuri uyu wa Mbere, tariki ya 21 Werurwe 2022, ni iya sosiyete yo mu Bushinwa ya China Eastern Airlines. Televiziyo y’u Bushinwa, CCTV yatangaje ko abashinzwe ibikorwa by’ubutabazi bahise boherezwa muri aka gace ngo hakorwe ubutabazi bw’ibanze. Indege ya Boeing 737 yakoze impanuka yarimo abantu 132 barimo abagenzi 123 n’abakozi bayitwara bagera ku…
SOMA INKURUInzitizi mu kwivuza ku bafite ubumuga bwo kutumva no kutabona
Bamwe mu bafite ubumuga bukomatanyije burimo ubwo kutumva no kutabona bavuga ko kubera ko nta bumenyi abaganga bafite ku rurimi rw’amarenga bituma batabaha serivise z’ubuvuzi bakeneye uko bikwiriye. Ikibazo kinini kurushaho ngo ni uko na bariya bafite ubumuga batazi kwandika no gusoma kugira ngo babe babona uko babwira abaganga ikibazo cyabo. Muhutukazi Vestine w’imyaka 54, wo mu mudugudu wa Rebero, akagari ka Gikoma, umurenge wa Ruhango, ufite umwana ufite ubumuga bw’ingingo, witwa Murebwayire Cecille ufite imyaka 18 ,avuga ko we agerageza kwita ku mwana we ariko ngo abandi babyeyi bo…
SOMA INKURUU Rwanda rwongeye kuza mu bihugu bitanu bya mbere aho abaturage batishimye
Mu karere k’Afurika y’Uburasirazuba, igihugu cy’u Rwanda ni cyo kiza imbere mu kugira abaturage batishimye n’amanota 3.3 rukanaza mu bihugu 5 bya mbere muri Afurika aho abaturage batishimye. Ni mu gihe Uganda ari yo igaragara nk’ifite abaturage bishimye kurusha ab’ahandi muri aka karere n’amanota 4.6. Ku bihugu by’Uburundi na Repubulika ya Demukarasi ya Kongo ho nta makuru yabonetse yerekeranye nabyo mu bushakashatsi bw’uyu mwaka. Muri rusange ubushakshatsi bugaragaza ko icyorezo cya COVID-19 kiri mu mwaka wacyo wa gatatu cyatumye ibipimo byo kwishima by’abatuye isi bigwa hasi kubera ingaruka cyagize ku…
SOMA INKURUU Rwanda rwizihije isabukuru y’imyaka 52 y’Umuryango w’Ibihugu bivuga Igifaransa
Kuri iki Cyumweru tariki 20 Werurwe 2022, u Rwanda rwifatanyije n’ibindi bihugu mu kwizihiza isabukuru y’imyaka 52 y’Umuryango w’Ibihugu bivuga Igifaransa “OIF”, runashima intambwe nziza umaze gutera mu guhaza ibyifuzo by’urubyiruko, kuko ari rwo ejo hazaza hawo. Mu butumwa bwe kuri uyu munsi mpuzamahanga wa Francophonie wizihizwa tariki 20 Werurwe buri mwaka., Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga n’ubutwererane, Dr Vincent Biruta, yavuzeko u Rwanda ruzakomeza gushyigikira ibikorwa bya “OIF”. Yagize ati “Kuri uyu munsi ubwo twizihiza ururimi rw’Igifaransa n’Umuryango wa Francophonie, nongeye gushimangira ko u Rwanda ruzakomeza gushyigikira ibikorwa bya OIF, hamwe…
SOMA INKURUIkigo “Gorilla Doctors” cyongerewe ubushobozi gihabwa n’inyubako igezweho
Ikigo Mpuzamahanga kigezweho kizwi nka Gorilla Doctors kiri mu murenge wa Muhoza, mu karere ka Musanze, kizifashishwa n’abaganga bo mu bihugu bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, u Rwanda na Uganda bikora kuri Pariki y’Ibirunga ibonekamo ingagi zo mu misozi miremire. Gifite inyubako igezweho izashyirwamo laboratwari ifite ibikoresho bisabwa byose bizifashishwa mu gufata ibizamini ingagi bagamije kureba ibyorezo bishobora kuzibasira, kumenya udukoko tuzitera indwara n’ibindi bijyanye n’ubuzima bw’ingagi ndetse n’abazisura hagamijwe kureba ko batahanahana zimwe mu ndwara. Bamwe muri abo baganga basanzwe bavura ingagi, bavuga ko guhabwa ikigo nk’iki gifite…
SOMA INKURUYegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2022 nyuma y’amarangamutima y’abatari bake
Nshuti Muheto Divine niwe wambitswe ikamba rya nyampinga w’u Rwanda 2022 mu gicuku cyo kuri uyu wa gatandatu gishyira kuri iki Cyumweru tariki 20 Werurwe, akaba asimbuye Ingabire Grace. Uyu mukobwa w’imyaka 18 yitabiriye Miss Rwanda yinjiriye ku itike y’Intara y’Iburengerazuba aho yanyuze mu ijonjora ryabereye mu Karere ka Rubavu ku wa 30 Mutarama 2022. Mu kiganiro yagiranye na IGIHE mu rukerera rwo kuri Cyumweru tariki 20 Werurwe 2022 amaze gutorwa, Muheto Divine yavuze ko yishimiye kwegukana ikamba rya Miss Rwanda kuko ari ibintu yarose kuva cyera. Ati “Ni ibintu…
SOMA INKURUU Burusiya bwakoresheje intwaro karundura mu guhashya Ukraine
Bwa mbere mu ntambara yo muri Ukraine, u Burusiya bwakoresheje ibisasu byabwo bizwi nka Kinzhal hypersonic missiles, bigendera ku muvuduko urenze uw’ijwi, hagamijwe gusenya ububiko bw’intwaro Ukraine yahawe n’ibihugu by’i Burayi, mu burengerazuba bwa Ukraine. Ibiro ntaramakuru byo mu Burusiya, Interfax byatangaje ko ari ubwa mbere ibyo bisasu bikoreshejwe kuva tariki 24 Gshyantare ubwo ingabo zabwo zinjiraga muri Ukraine. U Burusiya ni kimwe mu bihugu bifite intwaro zigezweho kandi zikomeye. Mu Ukuboza umwaka ushize Perezida Vladimir Putin yavuze ko aricyo gihugu cya mbere kiyoboye mu bisasu byihuta bizwi nka hypersonic…
SOMA INKURU