Igishanga cyatezaga imyuzure kigiye guhindurwa kimwe mu byiza nyaburanga

Igishanga giherereye mu murenge wa Masaka, karere ka Kicukiro, gikunda kuzura mu bihe by’imvura, bikaba byagira ingaruka ku bikorwaremezo bigikikije, kiri gukorerwa inyigo y’uburyo cyatunganywa kigakorwamo ikiyaga cyo gutembereraho, bikaba bizanakemura n’ikibazo cy’imyuzure. Remy Norbert Duhuze ushinzwe gukurikirana ubwinshi n’ubwiza bw’amazi mu kigo cy’u Rwanda gishinzwe umutungo kamere w’amazi (RWB), yatangaje ko inyigo yo kubaka urugomero wo kurwanya imyuzure mu gishanga cya Masaka yarangiye, ariko hari izindi zirimo gukorwa. Kubakira umuzenguruko w’igishanga mu kukirinda imyuzure, bizatuma haba ikiyaga cyiza nka hamwe mu ho abantu bazajya bajya kuruhukira. Ibi bivuze ko…

SOMA INKURU

Rwanda: Ubuzima bukomeje guhenda, impungenge ni zose mu baturage

Abaturage banyuranye batewe impungenge n’izamuka rikabije ry’ibiciro bya gaz n’amakara. Bavuga ko kuri ubu ibilo 12 bya gaz bari basanzwe bagura ku mafaranga ibihumbi 15,200 kuri ubu biri kugura hagati y’amafaranga ibihumbi 19000 na 20,000 kandi na bwo ntiboneke. Abacuruzi bato b’izi gaz na bo bavuga ko bari kuzirangura zibahenze aho ikilo bari kukirangura ku mafaranga 1500 ndetse na bo kuzibona bikaba ari amahirwe kuko abazibaranguza ngo bari kuzimana. Aha hiyongeraho no kuba n’amakara yarahenze aho umufuka w’amakara wari usanzwe ugura hagati y’ibihumbi 8 na 10 kuri ubu uri kugura…

SOMA INKURU

Cumi na batanu bishwe harimo n’umudepite

Abantu bagera kuri 15, barimo umudepite w’umugore mu nteko ishingamategeko ya Somalia, biciwe mu bitero bibiri by’ubwiyahuzi i Beledweyne hagati muri Somalia kuwa gatatu nimugoroba. Minisitiri w’intebe Mohamed Hussein Roble yise urupfu rwa Amina Mohamed Abdi “ubwicanyi”. Amina Mohamed Abdi wari uhagarariye abagore akaba n’umwe mu batavugarumwe n’ubutegetsi, yishwe arimo kwiyamamariza manda ya gatatu mu nteko. Abatangabuhamya babonye ibyabaye bavuga ko umugabo w’umwiyahuzi yihuse agana kuri Amina akamuhobera maze agaturitsa ibisasu yari yihambiriyeho. Amina ari mu bahise bapfira aho. Perezida Mohamed Abdullahi Farmajo wa Somalia yatangaje ubutumwa kuri Twitter bwihanganisha…

SOMA INKURU

Ibyasabwe abakorera mu ntara y’Uburengerazuba

Mu biganiro Guverineri Habitegeko n’umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rw’imiyoborere (RBG), Dr Usta Kayitesi, bagiranye n’abayobora imiryango itari iya Leta (NGO), Abayobozi bashinzwe iterambere n’igenamigambi mu turere n’abakuriye Inama Njyanama z’uturere, basabwe kongera gukorera hamwe mu guha serivisi umuturage, kuko ariwe bose bakorera. Guverineri Habitegeko avuga ko umuyobozi mwiza ataba nyamwigendaho mu gukorera umuturage, icyakora imikorere mibi ituma umuturage adatera imbere, kandi hari inzego nyinshi zimuzengurutse zagombye kumufasha kugira imibereho myiza. Agira ati “Haba abayobozi b’imishinga, abikorera, abajyanama, inzego z’abagore n’urubyiruko n’abayobozi, ishingano ni ugukorera umuturage, kandi bitangira bakorera hamwe igenemigambi, bagashyira…

SOMA INKURU

Leta yatangiye umushinga wo kongera amafaranga itanga y’ifunguro ku ishuri

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 23 Werurwe 2022, ubwo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, ushinzwe Ikoranabuhanga, Amashuri y’Imyuga n’Ubumenyingiro, Irere Claudette yitabiraga inama y’uburezi yamuhuje n’abayobozi b’ibigo by’amashuri byo mu karere ka Kayonza, yatangaje ko Leta yatangiye umushinga wo kongera amafaranga itanga kugira ngo buri mwana afate ifunguro ku ishuri. Iyi nkuru ije ari nk’igisubizo kuko ubusanzwe umunyeshuri abarirwa amafaranga 150 Frw yo kurira ku ishuri, Leta itanga amafaranga 56 Frw naho umubyeyi agatanga 94 Frw, ibi ubuyobozi bunyuranye bw’ibigo by’amashuri byakomeje kwerekana ko ari ikibazo cyane ko…

SOMA INKURU

Umutoza mushya w’amavubi yamenyekanye

Ku munsi w’ejo nibwo FERWAFA yashyize hanze urutonde rw’abatoza 10 bari basabye gutoza ikipe y’Igihugu, amakuru mashya ari kuvugwa ni ukuba umutoza mushya w’Amavubi ari Umufaransa Alain Giresse wakiniye Marseille agatoza ibihugu bikomeye nka Senegal na Mali. Uyu Mufaransa w’imyaka 69 Alain Jean Giresse wamenyekanye nka Alain Giresse,biravugwa ko ubu uri mu Rwanda aho agomba gusimbura Mashami Vincent wamaze guhambirizwa. Alain Jean Giresse ni umunyabigwi mu mupira w’amaguru wawukinnye, arawiga ndetse aranawutoza. Giresse yavutse tariki ya 2 Kanama 1952, avukira mu gace ka Langoiranb gaherereye mu Majyepfo y’Uburengerazuba bw’u Bufaransa.…

SOMA INKURU

Byahinduye isura muri Ukraine

Ingabo za Ukraine “zirimo kongera igitutu” ku ngabo z’Uburusiya ziri mu karere ko mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bw’umurwa mukuru Kyiv, nkuko bikubiye mu isesengura rishya ry’ubutasi rya minisiteri y’ingabo z’Ubwongereza. Ukraine ikomeje gukora “ibitero byo kwigaranzura” Abarusiya hanze y’umurwa mukuru, nkuko ayo makuru abivuga, kandi Abanya-Ukraine bashobora kuba bisubije imijyi ya Makariv na Moschun. Minisiteri y’ingabo z’Ubwongereza irasesengura iti “Igishoboka kirimo gushyira mu gaciro ni uko ingabo za Ukraine ubu zishobora kugota imitwe y’abasirikare b’Uburusiya i Bucha n’i Irpin”. Abategetsi bo mu gisirikare cy’Ubwongereza bavuga ko ingabo z’Uburusiya ziri ku…

SOMA INKURU