Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 23 Werurwe 2022, ubwo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, ushinzwe Ikoranabuhanga, Amashuri y’Imyuga n’Ubumenyingiro, Irere Claudette yitabiraga inama y’uburezi yamuhuje n’abayobozi b’ibigo by’amashuri byo mu karere ka Kayonza, yatangaje ko Leta yatangiye umushinga wo kongera amafaranga itanga kugira ngo buri mwana afate ifunguro ku ishuri.
Iyi nkuru ije ari nk’igisubizo kuko ubusanzwe umunyeshuri abarirwa amafaranga 150 Frw yo kurira ku ishuri, Leta itanga amafaranga 56 Frw naho umubyeyi agatanga 94 Frw, ibi ubuyobozi bunyuranye bw’ibigo by’amashuri byakomeje kwerekana ko ari ikibazo cyane ko ibiciro by’ibirirwa byahanitse. https://umuringanews.com/?p=9022 .
Leta yagiye isaba ababyeyi kutumva ko uruhare rwabo rwaba amafaranga gusa ahubwo ko bakwiriye no kujya batanga ibyo bejeje bigasimbura ayo mafaranga, abandi bagasabwa gutanga imibyizi ku bigo by’amashuri ariko abayobozi b’amashuri bakanga bakagaragaza ko hakiri ababyeyi batabasha kubahiriza ibi kugira ngo nibura abana bose babashe kurira ku ishuri.
Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco, yavuze ko mu mbogamizi zikigaragara mu burezi harimo umusanzu w’ababyeyi muri gahunda yo kugaburira abana ku mashuri ukiri hasi ndetse ngo bikaba binagira ingaruka mu gutuma iyi gahunda itagenda neza.
Minisitiri Irere yavuze ko ubusanzwe Leta itanga amafaranga 56 ku munsi angana na 40% andi agatangwa n’umubyeyi w’umwana mu rwego rwo kugira ngo na we abigiremo uruhare, avuga ko iki kibazo hari ikigiye gukorwa mu mafaranga Leta yajyaga itanga.
Ati “Turabizi ko harimo imbogamizi nyinshi. Mu minsi ishize twaricaye twongera dusubiramo iyi mibare kuburyo turi kureba uburyo Leta yakongeramo uruhare rwayo, byose nibigenda neza twizera ko mu minsi iri imbere bizaba byahindutse.”
Yakomeje avuga ko bitazakuraho uruhare rw’ababyeyi ahubwo bizazamura uruhare rwa Leta kuburyo bibasha no gufasha n’ababyeyi bikabagabanyiriza uruhare rwabo ho gato.
Ntiyagaragaje amafaranga Leta izongeraho uko angana gusa yemeje ko umushinga wamaze gukorwa hasigaye kuwemeza.
KAYITESI Ange