Uko mwabagezeho mubashakaho amajwi, ariko muzakomeza kubageraho –Perezida Kagame


Ubwo Perezida Kagame yakiraga indahiro z’abadepite batowe 80 mu muhango wabereye mu cyumba cy’Inteko Ishinga Amategeko ku Kimihurura, yibukije abadepite bamaze kurahira ko kwegera abaturage ndetse no gukurikiranira ibikorwa bya guverinoma ari inshingano zabo. Yagize ati “igihe mwese mwamaze mwiyamamaza hirya no hino mu gihugu, mwabonanye n’abanyarwanda, uko mwabagezeho mubashakaho amajwi kandi mukaba mwaragiye hose ariko bizakomeza kubageraho, mubasanga. Mufatanya gukemura ibibazo bafite mugomba kubakemuririra”.

Perezida Kagame yibukije abadepite barahiye inshingano bafite ku baturage

Perezida kagame yakomeje yibutsa aba badepite bari bamaze kurahira inshingano, aho yagize ati “iyi nteko ya kane ifite umwihariko benshi muri mwe muri bashya. Imbaraga, ibitekerezo n’imikorere bizazamure iyi nteko ku rwego rushya bijyanye n’inzira turimo yo kubaka igihugu cyacu”.

Abadepite barahiriye imbere ya Perezida Kagame

Muri uyu muhango wo kwakira indahiro z’abadepite Perezida Kagame yashimiye abadepite bashya ndetse na biro nyobozi y’Inteko. Yagize ati “Badepite rero mugiye gutangira imirimo yanyu. Guhura gutya ntabwo ari umuhango gusa, cyangwa kurangiza imigenzo ahubwo ni icyemezo cy’uko tugiye gutangira umurimo nyawo”.

Mukabalisa Donatille yongeye kugirirwa icyizere na bagenzi be cyo kuyobora umutwe w’abadepite

Muri uyu muhango habaye gutora abadepite bahagarariye abandi,   Mukabalisa yongeye agirirwa icyizere na bagenzi be atorerwa kuba Perezida w’Inteko Ishinga, ku mwanya wa Visi Perezida w’Imari n’Abakozi hatowe Musa Fazil Harerimana, hanyuma Visi Perezida ushinzwe amategeko no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma hatowe Mukabagwiza Edda.

Twabibutsa ko iyi manda ya kane y’Umutwe w’Abadepite izatangira imirimo nyirizina tariki 5 Ukwakira 2018, ikaba izasozwa mu mwaka wa 2023, iyi nteko ikaba ifite umwihariko wo kwiganzamo abadepite bashya 45 mu badepite 80 ndetse no kwinjirwamo n’amashyaka mashya ariyo Green Party na PSI Imberakuri.

 

NIYONZIMA Theogene

 


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.