Igishanga giherereye mu murenge wa Masaka, karere ka Kicukiro, gikunda kuzura mu bihe by’imvura, bikaba byagira ingaruka ku bikorwaremezo bigikikije, kiri gukorerwa inyigo y’uburyo cyatunganywa kigakorwamo ikiyaga cyo gutembereraho, bikaba bizanakemura n’ikibazo cy’imyuzure.
Remy Norbert Duhuze ushinzwe gukurikirana ubwinshi n’ubwiza bw’amazi mu kigo cy’u Rwanda gishinzwe umutungo kamere w’amazi (RWB), yatangaje ko inyigo yo kubaka urugomero wo kurwanya imyuzure mu gishanga cya Masaka yarangiye, ariko hari izindi zirimo gukorwa.
Kubakira umuzenguruko w’igishanga mu kukirinda imyuzure, bizatuma haba ikiyaga cyiza nka hamwe mu ho abantu bazajya bajya kuruhukira.
Ibi bivuze ko hakenewe izindi nyigo zirenze iyo kugomera igishanga, zikaba zizerekana uko ikiyaga kizacungwa, amazi yacyo uko azaba angana ndetse n’ibikorwa byo kuharuhukira bikenewe.
Kugomera igishanga kandi bizakorwa hitawe ku mihanda wa gari ya moshi izahanyura, indi mihanda, kurwanya imyuzure ndetse n’ikiyaga.
Uretse igishanga cya Masaka, hari ibindi bishanga bizatunganywa birimo icya Gikondo giherereye Rwandex, icya Rwampara na Nyabugogo, Gacuriro na Mulindi byose bizatunganywa nk’icya Nyandungu. Gutunganya ibi bishanga biteganyijwe ko bizatwara miliyoni 40.2 z’amadolari.
Harimo miliyoni 175$ zo mu mushinga watewe inkunga na banki y’Isi wo kurengera ibidukikije muri Kigali n’indi mijyi iyunganira. Nibura hejuru ya 20% by’ibishanga byo muri Kigali bikeneya gutunganywa.
ubwanditsi@umuringanews.com