Mu karere ka Huye, mu murenge wa Rusatira, umugabo yakubiswe bimuviramo urupfu nyuma yo gufatwa asambanya umugore w’abandi mu masaha ya saa tatu z’ijoro.
Uwo mugabo asanzwe abana n’umugore we mu mudugudu wa Kavumu, mu kagari ka Kimirehe ariko yari afite akazi mu karere ka Muhanga.
Ubwo uwo mugabo yatahaga iwe avuye i Muhanga mu ijoro ryo kuwa 5 Werurwe 2022, yageze mu rugo atunguye umugore, ahageze asanga hari undi mugabo baryamanye.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rusatira, Kalisa Constantin, yatangaje ko uwo mugabo yishwe yatashye urugo rw’abandi ajya gusambana n’umugore waho.
Ati “Umugabo yagiye mu rugo rwa mugenzi we, yaciye inyuma uwo bashakanye ajya gusambanya umugore utari uwe ataha urugo rutari urwe. Umugabo kuko yakoreraga i Muhanga yaratashye ageze mu rugo amusangayo babanza kurwana nyuma uwo mugabo amukubita umuhini mu mutwe.”
Uko kurwana byateje urusaku bituma abaturanyi n’ubuyobozi batabara, bajyana kwa muganga uwakubitswe umuhini kuko yari agihumeka, apfa muri iryo joro.
Uwapfuye yarashyinguwe akaba asize abana babiri n’umugore. Umugabo wakubise umuhini ndetse n’umugore we ushinjwa kumuca inyuma bari mu maboko y’ubugenzacyaha.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rusatira, Kalisa Constantin, yatangaje ko bakoranye inama n’abaturage kubera ibyaha by’ubusambanyi no kwicana byabaye, barabahumuriza bihanganisha n’umuryango wagize ibyago.
Yasabye abaturage kwirinda guca inyuma y’abo bashakanye bakabigira umuziro.
Ati “Umugore agomba gukomera ku mugabo bashakanye, umugabo na we akamenya ko ntawe ugomba gusimbura umugore bashakanye byemewe n’amategeko, bagakomera ku ibanga ry’urugo kuko iyo badashyira hamwe bacana inyuma ntawo bashobora kugera ku iterambere ry’urugo.”
NIYONZIMA Theogene