Batatu bakekwaho gukwirakwiza urumogi muri Kigali batawe muri yombi


Abapolisi bo mu Ishami rishinzwe kurwanya Ibiyobyabwenge bataye muri yombi abantu batatu bakwirakwizaga urumogi mu Mujyi wa Kigali. Bafatiwe mu karere ka Gasabo, mu murenge wa Kinyinya no mu karere ka Nyarugenge, mu murenge wa Kimisagara.

Abafashwe barimo uw’imyaka 40, uwa 22 n’ufite 26. Bafashwe ku matariki atandukanye ku wa 7 no ku wa 8 Gashyantare 2022.

Uko ari batatu bacuruzaga urumogi mu buryo bw’uruhererekane, bafatanywe udupfunyika twarwo 2.846. Uwarugemuraga mu Mujyi wa Kigali yafatanywe udupfunyika 2.546 aruzaniwe n’umuturage wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, asanzwe atuye mu Karere ka Musanze.

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Gasabo, SP Octave Mutembe, yavuze ko gufatwa kwabo byaturutse ku makuru yatanzwe n’umuturage.

Yagize ati “Tariki ya 7 Gashyantare amakuru yabanje gutangwa n’umuturage wo mu murenge wa Kinyinya ahatuye [umwe mu bafashwe]. Abapolisi bageze iwe abemerera ko acuruza urumogi aruhabwa n’utuye mu murenge wa Kimironko.’’

Yasobanuye ko uwo munsi bari bafitanye gahunda n’ugomba kumuha udupfunyika 300, icyo gihe yahise arumushyira ahasanga abapolisi bahari na we arafatwa.

Yakomeje avuga ko amaze gufatwa yahishuye aho akura urumogi, yavuze ko aruzanirwa n’umuturage wo mu karere ka Musanze.

Uwo muturage w’i Musanze bari bafitanye gahunda yo kurumushyira tariki ya 8 Gashyantare kuko yari afite abakiriya barushaka muri Kigali, ahageze kuri uwo munsi ahita afatirwa Nyabugogo akimara kuhagera.

SP Mutembe yongeye gukangurira abantu kwirinda gucuruza ibiyobyabwenge, ahubwo bakarushaho gushaka imirimo yemewe n’amategeko bakora bakirinda imirimo ibashora mu byaha.

Ati “Turashimira abaturage barimo kugaragaza ubufatanye na Polisi mu kurwanya ibiyobyabwenge. Turanakangurira abantu kwirinda ibyaha birimo gukwirakwiza ibiyobyabwenge. Biriya biyobyabwenge ni byo ntandaro y’ibindi byaha nko kwiba, gukubita no gukomeretsa, gufata ku ngufu abagore n’abakobwa n’ibindi bitandukanye.”

Yakomeje yibutsa abantu ko Polisi itazahwema kurwanya abakwirakwiza ibiyobyabwenge aho bava bakagera.

Abantu batatu bafatanywe urumogi bahise bashyikirizwa urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo bakorweho iperereza.


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.