Ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru kuwa 15 Mutarama 2022, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe Ubuvuzi bw’Ibanze, Dr Mpunga Tharcisse, yatangaje ko ubuzima bushobora gusubira uko bwahoze mu gihe nta yindi coronavirus nshya yihinduranyije yaba ibonetse. Dr Mpunga yatangaje ko ugereranyije imibare y’abanduye mu cyumweru cyatangiye kuwa 10 Mutarama n’icyakibanjirije cyatangiye kuwa 3 Mutarama, imibare yagabanutse ku buryo bugaragara, bitanga icyizere ku koroshywa kw’ingamba. Dr. Mpunga yavuze ko uretse n’igabanuka ry’abandura, umubare w’abakingirwa ugenda wiyongera ku buryo nibagera ku ntego bihaye yo gukingira miliyoni 1,6 mu minsi 15 bagahabwa…
SOMA INKURUDay: January 17, 2022
Abana batandatu batawe n’ababyeyi bahawe ubufasha
Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu bwashyikirije ibiribwa n’ibikoresho byo mu rugo abana batandatu batawe n’ababyeyi babo batuye mu mudugudu wa Rusongati, akagari ka Gisa, mu Murenge wa Rugerero, mu karere ka Rubavu. Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu bubikoze nyuma y’uko iki kibazo cy’aba abana kimaze imyaka ine bibana kigaragaye mu itangazamakuru, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi, agasaba akarere ka Rubavu kubafasha. Umuyobozi w’akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Ishimwe Pacifique, yasuye uyu muryango w’abana batandatu batawe n’ababyeyi babo basigaranwa na Nyirasenge, Marie Chantal Barayavuga, abashyikiriza ubufasha bw’ibiribwa, ibiryamirwa…
SOMA INKURURwamagana: Inzego z’umutekano zarashe umusore w’imyaka 22
Ahagana saa cyenda z’ijoro kuwa 15 Mutarama 2022, mu muhanda uri hagati y’ umurenge wa Mwurire na Munyiginya, mu kagari ka Ntunga mu mudugudu wa Kimbazi ho mu Ntara y’Iburasirazuba, mu karere ka Rwamagana, inzego za gisirikare zarashe umusore bivugwa ko yashatse kuzirwanya, ahita ahasiga ubuzima. Amakuru avuga ko ubwo inzego za gisirikare zari mu gikorwa cyo gucunga umutekano zabonye uyu musore ari gushaka gupakurura imodoka yari ipakiye imitwaro y’amakaro agateshwa ariko nyuma agashyamirana, arazirwanya nazo niko guhita zimurasa. Hari amakuru kandi ko uyu musore yari asanzwe azwiho ibikorwa by’ubujura…
SOMA INKURUIcyo Minisitiri Gatabazi avuga ku ikumirwa ry’abafana ku bibuga
Mu mpera z’Ukuboza ni bwo abafana bongeye gukumirwa ku bibuga mu gihe nta mezi ane yari ashize bemerewe kwitabira amarushanwa y’imbere mu gihugu. Basabwaga kuba barikingije ndetse bafite ibisubizo byo mu masaha 48 bigaragaza ko bipimishije COVID-19, ubwo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yari yitabiriye umukino wahuje Rayon Sports na Musanze FC yatangaje ko ikibazo cy’abafana bakumiriwe ku kibuga kizwi ariko kirikwigwaho. Minisitiri Gatabazi yagize ati “Murabizi ko mu mpera z’uyu mwaka haje ubwoko bushya bwa COVID-19 ‘Omicron’ butuma dutinya ko ubwandu bushobora kwiyongera, dusaba ko imikino yaba…
SOMA INKURUUrubanza rwitiriwe Rusesabagina rurakomereza mu rukiko rw’ubujurire
Kuri uyu wa Mbere kuwa 17 Mutarama 2022, urukiko rw’ubujurire ruratangira kuburanisha urubanza rw’abari abayobozi, abayoboke n’abarwanyi b’umutwe wa MRCD-FLN barimo na Paul Rusesabagina wari uwukuriye, bahamijwe ibyaha bifitanye isano n’iterabwoba. Ubwo baburanishwaga n’urukiko rukuru mu rugereko ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambuka imbibi, Paul Rusesabagina n’abandi 20 baregwaga hamwe bari bakatiwe ibihano bihera ku myaka 3 kugera kuri 25. Ubujurire bugiye gusuzumwa ni ubw’abaregeye indishyi bagaragaje ko batishimiye uko zabazwe bashingiye ku byo bari basabye mu iburanisha. Nsengiyumva Vincent yari umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyabimata aho abarwanyi b’uyu mutwe bateye bakamurasa…
SOMA INKURUYatangaje ko ari mu rukundo nyuma y’ibikomere yahuye nabyo
Mu kiganiro Aline Gahongayire yagiranye na Radio Rwanda cyabaye ku mugoroba wo kuwa Gatandatu tariki 15 Mutarama 2022, yatangaje ko aryohewe n’urukundo muri iki gihe n’umukunzi we mushya ushobora kuba atari uwo mu Rwanda. Uyu muhanzikazi watangiye umuziki afite imyaka 12 y’amavuko, avuga ko aryohewe n’ubuzima bushya bw’urukundo rw’icyanga yinjiyemo kuko yabanje gufata igihe kinini cyo gukira ibikomere by’urukundo rw’ahahise. Gahongayire avuga ko ntawe yakwifuriza gutandukana n’uwo akunda bitewe n’ibihe yanyuzemo. Ati “ Urukundo ni rwiza kubera y’uko ntigeze naba mu rukundo cyangwa se muri ‘relationship’ irapfa nta muntu nifuriza…
SOMA INKURUImpamvu covid-19 yatumye abakire ku isi barushaho gukira
Icyorezo cya coronavirus cyatumye abakire ba mbere ku isi bakira kurushaho ariko gituma abantu benshi kurushaho bisanga babayeho mu bucyene, nkuko bivugwa n’umuryango ukora ibikorwa by’ubugiraneza OXFAM. Ikigero kiri hasi cy’ibyinjizwa n’abacyene cyane bo ku isi cyagize uruhare mu rupfu rw’abantu 21,000 buri munsi, nkuko raporo y’uyu muryango ibivuga. Ariko abagabo 10 ba mbere b’abaherwe ku isi bakubye inshuro zirenga ebyiri umutungo wabo uwushyize hamwe kuva mu kwezi kwa gatatu mu 2020, nkuko OXFAM ibivuga. Ubusanzwe OXFAM isohora raporo ku busumbane ku isi mu ntangiriro y’inama y’isi ku bukungu izwi…
SOMA INKURU