Gasabo: Abana bakuwe mu muhanda hari icyo basabwe


Umuryango washinzwe n’abakobwa n’abagore barera abana bonyine ku bufatanye n’inzego z’ibanze n’iz’umutekano, bahaye abana ubunani  bo mu murenge wa Bumbogo bakuwe mu muhanda, bakaba barakuwe mu buzererezi  n’akarere ka Gasabo yiswe ‘Operation 20 Solid Days’, igamije kurwanya ubuzererezi.

basangiye ifunguro ryo gutangira umwaka mushya wa 2022 n’abana bakuwe mu buzererezi.

Mu gutanga ubunani hagendewe ku bagizweho ingaruka zo kurerwa n’umubyeyi umwe ndetse n’ibindi bibazo biterwa no kutumvikana kw’imiryango bakomokamo.

Abo bana bahawe imyambaro mishya, ifunguro ndetse ababyeyi babo bahabwa ibyo batahana ngo batangire umwaka barwana ishyaka ko aba bana bacika ku kuba inzererezi burundu ndetse bakanakangurira bagenzi babo kwirinda ibituma abana bajya ku mihanda.

Umunyamabanga Nshigwabikorwa w’Umurenge wa Bumbogo, Rugabirwa Déo, yashimye inzego zose zagize uruhare muri gahunda yo gukura aba bana mu muhanda.

Yagize ati “Turashimira byimazeyo inzego z’umutekano na Polisi ndetse n’inzego z’amadini badufashije gusobanurira aba bana kugira ngo batwemerere. Uyu mwanya utanze umusaruro. Aba bana ndabashishikariza ko batakongera gusubira mu muhanda kuko dufatanije na Womancan Organization, turabasezeranya ko tuzababa hafi kenshi kandi tuzagera kuri byinshi ubwo nta mwana n’umwe muri uyu murenge uzaba akigaragara ku muhanda.”

“Ibi twiyemeje kubishyiramo imbaraga nyinshi kandi dushimiye ababyeyi bari hano ko bagiye kutubera abavugizi mu baturanyi babo ndetse n’umurenge, akarere ndetse n’igihugu.”

Umuyobozi wa Womancan, Uwambajimana Fideline yasabye ababyeyi kurushaho kwita kubana babo babarinda ibyatuma bajya mu muhanda.

Ati “Turashimira byimazeyo umurenge wa Bumbogo duhereye kuri aba bana b’inzererezi, ababyeyi babo ndetse n’abayobozi cyane cyane ab’inzego z’umutekano zabashije kuduhuza n’aba bana ngo tubahe impamba y’ubumenyi, ibyiza byo kuba mu miryango nubwo yaba ikennye n’ingaruka zo kuba ku mihanda byangiza ejo hazaza habo ari byo byangiza igisekuru dutegerejemo abayobozi b’ejo hahaza.”

Uwambajimana yakomeje ashishikariza ababyeyi gushaka urukundo rwa kibyeyi rwo guha aba bana batishimira ubuzima babayemo ariyo mpamvu abenshi muri bo bagaragaje ko bajya mu mihanda kuko ubuzima bwo mu rugo buba butoroshye.

Yashishikarije ababyeyi kwirinda ayo makimbirane yo mu ngo ndetse no gukoresha uburyo bwo kuringaniza urubyaro, kuko kubyara abana benshi nabyo biza ku isonga mu gutuma abana bajya kuba inzererezi.

Abo bana bavuze ko mu buzima bwo ku muhanda bahuriragamo n’ibibazo bitandukanye birimo gutotezwa, isuku nke ituma bandura indwara ziterwa n’umwanda, kurwara ntibagere kwa muganga no kuva mu ishuri.

 

Ubwanditsi@umuringanews.com


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.