Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango bwatangaje ko abana bagera ku 1.371 bamaze gusubizwa mu ishuri mu 1461 bari barabaruwe ko baritaye mu bihe byashize.
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Ruhango, Mukangenzi Alphonsine, yavuze ko mu bavuye mu ishuri harimo abangavu batewe inda imburagihe ndetse n’abandi babitewe n’uko amashuri yamaze igihe kinini afunze kubera icyorezo cya Covid-19.
Ati “Hari hasigaye abana 90 twabashije kwinjira mu mpamvu zabo umwe ku wundi kugira ngo tubashe kumenya icyatumye badasubira mu ishuri. Impamvu rero turazizi umurenge ku wundi.”
“Muri abo 90 harimo 14 twamaze kugirana amasezerano n’ababyeyi babo ko bagomba gutangira igihembwe cya kabiri kuko bari bafite impamvu zumvikana; ni abana babyaye, ni ukuvuga ngo ni muri ba bana b’abangavu baterwa inda zitateganyijwe.”
Yakomeje avuga ko ku bufatanye bw’ubuyobozi, ababyeyi n’abafatanyabikorwa bizeye ko abana bose uko ari 90 bazasubira mu ishuri bagatangira igihembwe cya kabiri tariki 10 Mutarama 2022.
Bamwe mu bangavu bo muri aka karere ka Ruhango batewe inda bavuga ko nta cyizere bafite cyo gusubira mu ishuri kubera ubukene buri mu miryango yabo.
Umwe ati “Nta bikoresho by’ishuri nabona kuko ababyeyi banjye barakennye, sinjye njyenyine warivuyemo kuko hari n’abandi nzi barivuyemo nk’abakobwa babyaye na bo ubu baricaye mu rugo.”
Mukagenzi yavuze ko nta mwana ukwiye kuva mu ishuri kubera ubukene kuko hari uburyo bwashyizweho bwo kubafasha, agashishikariza ababyeyi kujya begera ubuyobozi bakagaragaza ibibazo bafite.
ubwanditsi@umuringanews.com