Huye: Abangavu babyaye bagasubira ku ishuri bahawe noheri

Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye, ku bufatanye n’umuryango Ushahidi Network, bwatanze impano ku bakobwa babyaye hanyuma bagasubira ku ishuri. Abazihawe ni abangavu bagera kuri 63 baturutse mu Mirenge inyuranye yo mu Karere ka Huye, impano bashyikirijwe ni kawunga, ibishyimbo, amasabune na cotex. Mike Karangwa washinze Ushahidi Network, ukaba umuryago uhuza urubyiruko hagamijwe guhanahana amakuru mu gufasha abakiri hasi gutera imbere, ari na wo wateye inkunga iki gikorwa, yashishikarije abangavu babyaye bose gusubira mu ishuri. Yagize ati “Ubutumwa muri rusange ni ukubwira abana ngo nimusubire mu ishuri mwige, mutsinde. Uyu munsi twahaye…

SOMA INKURU

Iburasirazuba: 802 bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda covid-19

Mu ijoro rya Noheri tariki 25 Ukuboza 2021, mu Ntara y’Iburasirazuba hafashwe abantu 802 barenze ku mabwiriza atandukanye yo kwirinda COVID-19. Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu mu Ntara y’Iburasirazuba, CIP Hamdoun Twizeyimana, avuga ko muri aba bafashwe harimo 59 bafatiwe mu tubari barenzengeje amasaha, uretse ko ngo hari n’abacitse abagenzuraga iyubahirizwa ry’amabwiriza. Hari kandi 361 bafashwe batambaye agapfukamunwa, 218 barengeje amasaha yo kuba bageze mu ngo zabo, 164 bazira kudahana intera, hafashwe kandi moto ebyiri n’amagare atatu. Abantu 243 ni bo baciwe amande angana na 789,000Frs. CIP Hamdoun Twizeyimana avuga ko…

SOMA INKURU

Hakomeje kugaragara ibura rya mudasobwa ku isoko mpuzamahanga

Bamwe mu batumiza bakanacuruza ibikoresho by’ikoranabuhanga nka mudasobwa n’ibindi bijyana nazo, baravuga ko ku isoko mpuzamahanga hagaragaye ikibazo cy’ibura ryazo. Ibi ngo bishingiye ku igabanuka ry’amabuye y’agaciro ku isoko mpuzamaanga, aho igiciro cy’amabuye y’agaciro acukurwa mu Rwanda nka gasegereti cyazamutse kiva ku madorali bihumbi 21,000 kigera ku bihumbi 35,000 by’amadorali ku kilo. Nzaramba Theodore, umuyobozi wa Kompanyi Dreams Computer Ltd itumiza ikanacuruza mudasobwa n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga bijyana nazo, avuga ko ibiciro byazo byazamutse cyane agereranyije n’uko byari bihagaze mbere yuko icyorezo cya COVID-19 cyaduka ku isi. Yagize ati “Aba bacuruzi…

SOMA INKURU

Ubushakashatsi ku mateka intwaro yo kurwanya abapfobya jenoside yakorewe abatutsi- Dr Helene Dumas

Inzobere mu mateka, Dr Helene Dumas avuga ko ubushakashatsi ku mateka ari intwaro ikomeye izafasha kurwanya abahakana n’abapfobya jenoside yakorewe abatutsi. Mu kiganiro kirambuye yahaye RBA, Dr Helene Dumas wagiye yitabazwa kenshi nk’impuguke mu manza za jenoside yakorewe abatutsi zaburanishirijwe mu Bufaransa, yatangiye agaragaza ko nta ruhare ruto rubaho muri jenoside. Yagize ati “Mu kazi nkora nk’umunyamateka nagerageje cyane kwitarura ibitekerezo byo gushyira ibyiciro mu bantu bakurikiranwaho jenoside, mbese nko kuvuga ngo hari abicanyi bagize uruhare runini cyangwa se ruto. Njye nashatse kwerekana ko abagiye bose mu mugambi wa jenoside…

SOMA INKURU

11 batawe muri yombi bakekwaho gusenya ikiraro gihuza uturere tubiri

Abantu 11 barimo abo mu karere ka Gakenke n’aka Muhanga batawe muri yombi bakekwaho gusenya ikiraro gihuza utu turere ku mugezi wa Nyabarongo kugira ngo bajye babona uko bambutsa abaturage bakoresheje ubwato. Mu ijoro ryo kuwa Gatandatu tariki ya 25 Ukuboza 2021, ni bwo amakuru y’uko ikiraro cyambukirwaho n’abanyamaguru, gihuza umurenge wa Rongi wo mu karere ka Muhanga n’uwa Ruli wo mu karere ka Gakenke yamenyekanye aho bamwe bavugaga ko cyasenywe n’imvura. Meya w’Akarere ka Gakenke, Nizeyimana Jean Marie Vianney, yatangaje ko bari babwiwe ko iki kiraro cyasenywe n’imvura ariko…

SOMA INKURU

Umuryango waramwanze kuko yashatse ufite ubumuga

Ukwezi kurashize Ndayisaba Jean Luc arushinze na Umuhoza Nasira ufite ubumuga bw’inyonjo yatewe n’uburwayi yagize akiri umwana. Mbere yo kurushinga baciye muri byinshi bikomeye kugeza aho iwabo w’umuhungu banze gutaha ubukwe ndetse bakamumenesha akaba atahakandagira. Bavuga ko yasebeje umuryango mu buryo bukomeye. Mu kiganiro aba bombi bagiranye na IGIHE batangaje ko batangira gukundana ababyeyi babo batari babizi ariko nyuma bamara kubivuga iwabo w’umukobwa bakabyakira neza mu gihe iwabo w’uyu muhungu wari usanzwe ari umumotari bo babyamaganiye kure. Umuhoza Nasira yagize ati “Twakundanye ababyeyi batabizi. Igihe cyarageze iwacu baramumenya nanababwira ko…

SOMA INKURU

Icyo Papa Francis yasabiye Afurika ku munsi wa noheri

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis, yatanze ubutumwa bw’ihumure ku batuye Isi mu bihe bikomeye bizihijemo Noheli, dore ko icyorezo cya Covid-19 kikirimo guca ibintu, anasabira ibihugu bya Afurika byugarijwe n’intambara zishingiye ku iterabwoba n’amakimbirane. Mu butumwa bwatambukijwe rubuga rwa Vatican, Papa Francis yasabye abakirisitu gukomeza guhangana n’ibibazo banyuramo muri ibi bihe kandi bagakomeza kugira ibyiringiro. Yagize ati “Bakundwa bavandimwe, muhangane n’ibibazo byose muri iki gihe cyacu, tugire ibyiringiro kuko kuri twe umwana yavutse.” Ubutumwa bwe yabukomeje agaragaza ko Imana yemeye kwigira umuntu kugira ngo izabashe gucungura abantu…

SOMA INKURU