Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye, ku bufatanye n’umuryango Ushahidi Network, bwatanze impano ku bakobwa babyaye hanyuma bagasubira ku ishuri.
Abazihawe ni abangavu bagera kuri 63 baturutse mu Mirenge inyuranye yo mu Karere ka Huye, impano bashyikirijwe ni kawunga, ibishyimbo, amasabune na cotex.
Mike Karangwa washinze Ushahidi Network, ukaba umuryago uhuza urubyiruko hagamijwe guhanahana amakuru mu gufasha abakiri hasi gutera imbere, ari na wo wateye inkunga iki gikorwa, yashishikarije abangavu babyaye bose gusubira mu ishuri.
Yagize ati “Ubutumwa muri rusange ni ukubwira abana ngo nimusubire mu ishuri mwige, mutsinde. Uyu munsi twahaye impano abana barenga 60, ariko n’abandi bari mu ngo turabashishikariza gusubira mu ishuri.”
Yunzemo ati “Nibasubire mu ishuri kuko ni ho umwanya wabo uri. Ntabwo umwanya wabo uri mu kuragira ihene, ntabwo umwanya wabo uri mu guhinga, nibabanze basubire mu ishuri kuko baracyari batoya, imbere haracyari heza kuri bo.”
Naho Christine Dusabeyezu ushinzwe uburinganire n’iterambere ry’umuryango mu Karere ka Huye, yavuze ko bageneye impano ya Noheri abangavu basambanyijwe hanyuma bagasubizwa mu ishuri, mu rwego rwo kubagaragariza ko na bo bakunzwe.
Yunzemo ati “Ni uburyo bwo kongera kubereka ko bakunzwe, kandi ko tubatezeho abantu bakomeye b’ejo hazaza, ndetse ko ari abana nk’abandi.”
Ku rundi ruhande ariko, ashishikariza ababyeyi kutadohoka mu kwigisha abana babo ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere kandi bakababwiza ukuri, kugira ngo ikibazo cy’inda ziterwa abangavu gicike.
Abangavu bakiriye impano na bo bishimye baranashima.
Umwe muri bo yagize ati “Nabyishimiye, nshimira na Leta yacu idukunda kuko yadusubije mu ishuri ikaduha n’ibikoresho by’ishuri.”
Imibare itangazwa n’Ikigega cy’Umuryango w’Abibumbye gishinzwe Iterambere (UNFPA), igaragaza ko kuva muri Mutarama kugeza mu kwezi k’Ukuboza 2020, abangavu n’abana bakiri bato batewe inda mu Rwanda ari 19,701.
Source: KT