Umuryango waramwanze kuko yashatse ufite ubumuga


Ukwezi kurashize Ndayisaba Jean Luc arushinze na Umuhoza Nasira ufite ubumuga bw’inyonjo yatewe n’uburwayi yagize akiri umwana.

Mbere yo kurushinga baciye muri byinshi bikomeye kugeza aho iwabo w’umuhungu banze gutaha ubukwe ndetse bakamumenesha akaba atahakandagira. Bavuga ko yasebeje umuryango mu buryo bukomeye.

Mu kiganiro aba bombi bagiranye na IGIHE batangaje ko batangira gukundana ababyeyi babo batari babizi ariko nyuma bamara kubivuga iwabo w’umukobwa bakabyakira neza mu gihe iwabo w’uyu muhungu wari usanzwe ari umumotari bo babyamaganiye kure.

Umuhoza Nasira yagize ati “Twakundanye ababyeyi batabizi. Igihe cyarageze iwacu baramumenya nanababwira ko dukundana. Nanjye musaba ko najya iwabo arabyemera. Narabasuye ntibanyakira neza. Basigaye bamutuka bamubwira amagambo menshi baransebya. Baramubaza bati uriya muteramwaku uzanye azakumarira iki ? Azakubyarira? Azajya kuvoma ? Azakumarira iki ko n’ibyo ufite agiye kubikumaraho. Ariko we yarabyirengagije aguma ku isezerano ry’urukundo.”

Ndayisaba Jean Luc wari waratangiye kumenyereza ababyeyi be umukunzi we ndetse avugana neza kuri telefoni na nyina, avuga ko ibintu byaje guhinduka ubwo uyu mukobwa yahingukaga iwabo.

Ati “Bamubonye aje mu rugo bambwira ko arwaye inyonjo n’andi magambo yagukomeretsa. Umukobwa naramubwiraga nti ‘bihorere kuko ntabwo ari bo bazatwubakira’. Ubukwe ntabwo babutashye. Ababyeyi bavuga ko bazarinda bajya no mu nda y’isi badashyigikiye urukundo rwacu. Mu bavandimwe banjye batatu tuvukana umwe ni we unshyigikiye abandi babiri kubera ari bato bari mu murongo w’ababyeyi.”

Uyu musore avuga ko ubukwe bwe bwashyigikiwe n’iwabo w’umukobwa.

Umusore ntiyakurikiye ifaranga?

Nyina wa Umuhoza Nasira avuga ko yanejejwe n’uko umukobwa we yabonye umukunzi kuko kuva kera yumvaga ko bizagorana ko abona umugabo ku buryo hari aho yageze agatekereza kuba yamugurira umusore umutunga.

Ati “Nkimara kumenya kumenya uyu mwana w’umuhungu n’umukobwa bakundana byaranejeje. Numvaga ko bitakunda. Uyu mwana nkimara kumubyara yahise arwara igituntu cyo mu magufwa ntitwabimenya, nyuma tuza kubimenya turamuvuza arakira. Nyuma naravugaga nti ‘Mana mbonye amafaranga nazagurira umwana wanjye umugabo. Hari igihe cyageze ndavuga nti ‘icyampa akazabyara umwana nkamuhekera.’”

Avuga ko kubera ubukene ibyo bitigeze bikunda ahubwo Imana yaje guha umugisha uyu mukobwa akibonera umusore umukunda.

Ati “Nyina w’uyu muhungu ataramubona baraganiraga akishima ariko akimara kumubona byabaye ibindi. Hari abantu bavuga ko dufite imitungo tuzamuha ariko ntayo. Uretse na rubanda no mu muryango hari abavuga ko hari icyo nzamuha ariko ntabwo aribyo pe, bo barikundaniye. Hari n’abavuga ngo mfite uburozi ariko sibyo.”

Ubu aba bombi babayeho nabi kubera ko umuryango w’umusore wamutereranye. Baba mu nzu y’icyumba kimwe, bafite udukoresho duke mu nzu ariko bavuga ko icya mbere bashakaga guhamya urukundo ibindi bizeye ko Imana izabashyigikira.

Batangiye kubona abantu babatera inkunga bake bake. Women TV Studio yashinzwe na Phabiola Mukundente yigisha abakobwa ibijyanye no gufotora iheruka gusangira n’uyu muryango inawugenera inkunga y’amafaranga.

Reba ubuzima uyu muryango ubayemo nyuma y’aho umusore yanzwe n’umuryango agahitamo gukurikira urukundo

Urukundo rw’aba bombi rwakoze benshi ku mutima. Ubu nta n’umwe muri bo ufite akazi

Urukundo rw’aba bombi rwakoze benshi ku mutima. Ubu nta n’umwe muri bo ufite akazi

Batangiye kubona abantu babatera inkunga bake bake kuko nka Women Tv Studio yashinzwe na Phabiola Mukundente yigisha abakobwa ibikorwa bijyanye no gufotora, iheruka gusangira n’uyu muryango inawugenera inkunga

https://youtu.be/-3A6nnHDf3I

 

Source: igihe


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.