Icyo Papa Francis yasabiye Afurika ku munsi wa noheri


Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis, yatanze ubutumwa bw’ihumure ku batuye Isi mu bihe bikomeye bizihijemo Noheli, dore ko icyorezo cya Covid-19 kikirimo guca ibintu, anasabira ibihugu bya Afurika byugarijwe n’intambara zishingiye ku iterabwoba n’amakimbirane.

Mu butumwa bwatambukijwe rubuga rwa Vatican, Papa Francis yasabye abakirisitu gukomeza guhangana n’ibibazo banyuramo muri ibi bihe kandi bagakomeza kugira ibyiringiro.

Yagize ati “Bakundwa bavandimwe, muhangane n’ibibazo byose muri iki gihe cyacu, tugire ibyiringiro kuko kuri twe umwana yavutse.”

Ubutumwa bwe yabukomeje agaragaza ko Imana yemeye kwigira umuntu kugira ngo izabashe gucungura abantu bayo.

Papa Francis yavuze ko kugeza ubu Isi yugarijwe n’icyorezo cya Covid-19 kandi ko biri kugira uruhare mu guhungabana kw’ubukungu n’imibereho y’abaturage.

Yakomeje ati “Ku rwego mpuzamahanga hari ibihombo byo guhagarika ibiganiro, kandi hari impungenge z’uko abantu bashobora kwishakira inzira z’ubusamo aho kwicara ngo bagire ibiganiro birambuye. Inzira z’ibiganiro nizo zatuma haboneka igisubizo kirambye kuri bose.”

Yongeye kwibutsa abatuye Isi kuzirikana ibihugu bitandukanye bicyugarijwe n’intambara z’urudaca nka Syria, Iraq, Yemen, Ukraine, Liban na Ethiopie, asaba ko abakirisitu bakwiye kwiyambaza Yezu.

Ati “Mureke tumusabe imbaraga zo kugirana ibiganiro. Kuri uyu munsi mukuru mureke tumusabe atwuzuze mu mitima ubumwe no kwiyunga. Tumugarukire mu isengesho.”

Muri ubwo butumwa, Papa Francis yageze ku bihugu bya Afurika asaba ko Imana ifasha ibihugu birimo Ethiopie n’Akarere ka Sahel kugira ngo haboneke ibisubizo by’amakimbirane aharangwa.

Yakomeje asaba Imana ati “Umva gutaka kw’abatuye mu gace ka Sahel bari guhura n’ihohoterwa kubera ibikorwa by’iterabwoba. Girira imbabazi abaturage b’ibihugu bya Afurika y’Amajyaruguru, basaritswe n’ivangura, ubushomeri n’ubukungu butifashe neza. Gabanya ububabare ku bavandimwe bacu bugarijwe n’amakimbirane yo muri Sudani na Sudani y’Epfo.”

Papa Francis atanze ubu butumwa mu gihe ibikorwa byo kwirinda icyorezo cya Covid-19 byagize ingaruka ku bukungu hirya no hino ku Isi, bigatuma umubare w’abashomeri n’abakene urushaho kwiyongera.

 

ubwanditsi@umuringanews.com


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.