YouTube zikwirakwiza urwango zahagurukiwe


Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko ruri mu biganiro na Google bigamije gufunga imiyoboro ya Youtube itambutsa ibiganiro bigamije kubiba amacakubiri.

Abanyarwanda bari mu bakoresha internet cyane kuko nibura umwe abarirwa ko akoresha 7% by’amafaranga yinjije ku mwaka agura internet nk’uko byagaragajwe muri Raporo yo mu 2020 y’Ihuriro Mpuzamahanga mu by’Itumanaho, ITU. Nibura kugeza muri Kamena umwaka ushize ikoreshwa rya internet mu Rwanda ryari rigeze kuri 62,3%.

Mu byo Abanyarwanda basura kuri internet harimo n’imbuga nkoranyambaga nyamara zabaye umuyoboro unyuzwaho ibiganiro birimo n’ibishobora kugira ingaruka ku buzima n’imibereho y’abantu by’umwihariko abafite ubushobozi buhagije bwo gushungura ibitangazwa.

Ni ibintu Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwahagurukiye. Mu kwezi gushize rwataye muri yombi abantu batandatu bakurikiranyweho gutangaza amakuru y’ibihuha ashobora gutera imidugararo muri rubanda.

Nyuma rwafunze uwitwa Hakuzimana Rachid ashinjwa ibyaha byo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi no gukurura amacakubiri mu Banyarwanda abinyujije mu biganiro yatanze ku muyoboro wa Youtube.

Hari nk’aho yavuze ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bikwiriye kuvanwaho, ko mu Rwanda, Abahutu n’Abatutsi bagiranye ikibazo bityo mu kubabarirana bikwiriye ko nta muntu wakomeza kubyibuka.

RIB yatangaje ko yateye indi ntambwe yo kujya isaba Google guhagarika imiyoboro yatahuweho gukwirakwiza amacakubiri, kuri ubu impande zombi zikaba ziri mu biganiro.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yagize ati “Ibiganiro bihari biri hagati ya RIB na Google. RIB nk’Urwego rufite inshingano zo gukumira no kugenza ibyaha rusesengura amagambo cyangwa imvugo yakoreshejwe. Iyo RIB isanze izo mvugo cyangwa amagambo yakoreshejwe agize ibyaha tumenyesha Google nka nyiri YouTube, kugira ngo ihagarike izo ‘channel’. Nibyo biganiro trurimo.”

Ubwo RIB yataga muri yombi abakekwaho gutangaza amakuru agamije gutera imidugararo muri rubanda, Umuvugizi wayo yatangaje ko itazihanganira umuntu wese ukoresha umuyoboro uwo ari wo wose, waba ukoreshwa na nyirawo cyangwa undi akwirakwiza imvugo zishobora gukurura inzangano, gukwirakwiza ibihuha cyangwa amagambo ashobora gukurura amacakubiri, amagambo ashobora guteza ubwoba, imvururu, kugumura abaturage cyangwa ahamagarira rubanda gukuraho ubuyobozi bwatowe n’abaturage.

Niba RIB ishobora kuregera Google shene ya Youtube zikoresha amagambo abiba urwango, nta musaruro byatanga mu gihe imashini z’iyi sosiyete zitayafite nk’ari ku rutonde rw’atemewe gukoreshwa mu nyandiko cyangwa mu mvugo.

Nibura hagati ya Ukwakira na Ukuboza, umwaka ushize, Facebook yatangaje ko yahagaritse konti miliyari 1,3 zakwirakwizaga ibihuha. Ni mu gihe yasibye ubutumwa miliyoni 12 bwavugaga amakuru atari ukuri kuri Covid-19. Gusa mu zasibwe harimo mbarwa zo muri Afurika.

Mu 2015, Twitter yasibye konti 125.000 zakwizaga amakuru ajyanye n’iterabwoba y’umutwe wa ISIS mu gihe mu mezi atandatu ya 2018, imbuga zasibwe zikwirakwiza iterabwoba zari 166.153.

Muri uyu mwaka, YouTube yasibye amashusho 30.000 yakwizaga ibihuha ku rukingo rwa Covid-19 mu gihe mu mwaka ushize hasibwe shene 2.500 zari zifitanye isano n’u Bushinwa, kuko Amerika yashinjaga iki gihugu gukwiza ibihuha ku matora ya Amerika.

Abakurikiranira hafi bakanasesengura ibinyuzwa ku mbuga nkoranyambaga n’ubukana bishobora kugira kuri sosiyete runaka bavuga ko hakwiye gufatwa ingamba zikomeye mu kugenzura ibitambutswaho byaba na ngombwa ba nyirazo bagafungura ibiro muri Afurika ku buryo zigira inzobere ziwusobanukiwe zazajya zisesengura ibyandikwa.

 

Source: igihe


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.