Urubanza rusubitswe inshuro 7 ruvugwamo kunyereza asaga miliyari

Mu Rukiko Rwisumbuye rwa Gasabo kuwa Gatanu tariki ya 10 Nzeri 2021 hari kubera urubanza rw’abantu baregwa kunyereza asaga miliyari  ya koperative COPCOM ariko rurasubikwa, izi nyubako za COPCOM ziherereye mu gakinjiro ka Gisozi mu mujyi wa Kigali. Urubanza ruregwamo abantu 18 baregwa kunyereza umutungo wa Koperative COPCOM yo mu Gakinjiro ka Gisozi, icururuza ibikoresho by’ubwabatsi. Ni urubanza rusubitswe inshuro 7, rwagiye rusubikwa kubera impamvu zitandukanye harimo n’izatewe n’icyorezo cya Covid-19 n’izituruka ku baburanyi. Nta munsi n’umwe uru rubanza rwasubitswe biturutse ku impamvu z’Urukiko. Abaregwa bose baburana ibyaha bifitanye isano n’ibimunga…

SOMA INKURU

Nyuma y’igihe kitari gito hahwihwiswa ko agiye kwegura byarangiye abikoze

Kuri iki Cyumweru tariki 12 Nzeri 2021, nibwo uwari Umunyamabanga mukuru w’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA, Uwayezu Francois Regis yandikiye umuyobozi wayo, Mugabo Nizeyimana Olivier amumenyesha ko guhera tariki 12 Ukwakira 2021 azaba yahagaritse inshingano ze. Iyi baruwa yo kwegura iragira iti “Mbandikiye mbamenyesha ko neguye ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA. Ni umwanzuro nafashe ku giti cyange, tariki ya 12 Nzeri 2021 niwo munsi wange wa nyuma w’akazi.” Uwayezu Francois Regis yashimye igihe cy’imyaka itatu yari amaze muri FERWAFA, yongeraho ko mu gihe yazakenerwa bazamwegera agatanga umusanzu. Ati “Nejejwe…

SOMA INKURU

Abafite moto zikoresha amashanyarazi barabangamiwe

Nyuma y’iminsi mu Rwanda hatangiye gukoreshwa moto zikoresha amashanyarazi, bamwe mu bamotari bazikoresha barinubira ko batabasha kujya mu bice byo hanze ya Kigali kubera ko ntaho kuzicaginga babona. Ni mu gihe u Rwanda rwihaye gahunda yo guteza imbere ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi, hirindwa imyuka yangiza ikirere ikunze gusohorwa n’ibinyabiziga bikoresha ibikomoka kuri peteroli. Bamwe mu bamotari bakorera mu Mujyi wa Kigali bakoresha moto z’amashanyarazi, babwiye IGIHE ko babangamirwa n’uko batabasha kugera mu Ntara bitewe n’imiterere ya bateri za moto zabo. Umumotari Nzabamwita Faustin yagize ati “ Sitasiyo ziduha amashanyarazi akoreshai zi…

SOMA INKURU

Tanzania: Hakozwe impinduka zikomeye muri guverinoma

Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan yakoze impinduka muri Guverinoma, ashyiraho Abaminisitiri bane bashya n’Intumwa Nkuru ya Leta. Muri izi mpinduka zakozwe ku wa 12 Kanama 2021, Dr Stergomena Tax yagizwe Minisitiri w’Ingabo asimbura Elias Kwandikwa witabye Imana ku wa 2 Kanama 2021. Undi washyizwe mu mwanya ni January Makamba wagizwe Minisitiri w’Ingufu asimbuye Dr Medard Kalemani. Perezida Samia Suluhu yagize kandi Prof Makame Mbarawa Minisitiri w’Umurimo n’Ubwikorezi asimbuye Prof Makame Mbarawa, ni mu gihe Dr Ashatu Kijaji yagizwe Minisitiri w’Itumanaho n’Itangazamakuru asimbuye Dr Faustine Ndugulile. Uretse Abaminisitiri, Perezida Samia…

SOMA INKURU

Sobanukirwa n’inama iba rimwe mu mwaka iyobowe na Perezida Kagame

Ejo hashize kuwa kane tariki 9 Nzeri 2021, Perezida wa Republika Paul Kagame akaba n’ umugabaw’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda,  yayoboye inama Nkuru y’Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda. Inama nk’iyi yaherukaga kuba mu kuboza 2020, icyo gihe yabereye ku cyicaro cya Minisiteri y’Ingabo ku Kimihurura mu Mujyi wa Kigali. Iyi nama iba buri mwaka, igafatirwamo imyanzuro itandukanye. Yitabirwa n’abayobozi barimo Minisitiri w’Ingabo, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Abagaba b’Ingabo, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ingabo, abayobozi ba za Diviziyo, abayobozi b’ibigo by’amashuri ya gisirikare n’ibitaro n’abandi bayobozi bakuru mu Ngabo z’u Rwanda ndetse…

SOMA INKURU

Uburyo bwo kubona ibinini birinda kwandura VIHSIDA bya ‘PrEP’ bugiye koroshywa

Inzego z’Ubuzima mu Rwanda ziri mu igerageza rigamije korohereza abaturarwanda bose kubona ibinini birinda umuntu kwandura virusi itera SIDA bya PrEP (pre-exposure prophylaxis) ubu bihabwa gusa abafite ibyago byinshi byo kwandura iyi virusi. Umwaka ushize wa 2020 nibwo hatangiye igeragezwa ry’ibi binini mu Rwanda, bitangirira mu bigo nderabuzima icumi byo mu Mujyi wa Kigali ngo harebwe ubushobozi bifite bwo kurinda umuntu kwandura VIH, nyuma bibone gukwirakwiza hose. Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC, gitangaza ko kugeza ubu ibi binini bimaze kugera mu bigo nderabuzima 192 mu gihugu hose, aho biri kugeragerezwa…

SOMA INKURU

CEDEAO yahaye ibihano Guinée Conakry

Umuryango uhuza ibihugu byo mu Burengerazuba bwa Afurika, CEDEAO wahagaritse Guinée Conakry mu bikorwa byawo nyuma y’ihirikwa ry’ubutegetsi ryakozwe na Lt Col Mamady Doumbouya. Ni umwanzuro wafatiwe mu nama y’ikoranabuhanga yahuje abakuru b’ibihugu bigize uwo muryango yabaye kuri uyu wa Gatatu, nyuma y’amasaha 72 ubutegetsi bwa Perezida Alpha Conde buhiritswe. Nubwo Guinée yahagaritswe mu bikorwa bya CEDEAO, nta bihano by’ubukungu yahise ifatirwa nk’ihagarikwa ry’ubucuruzi n’ibindi bihugu cyangwa gufungirwa imipaka n’ibihugu bihana imbibi. Nta bihano kandi byafatiwe abantu ku giti cyabo nk’abagize uruhare mu ihirika ry’ubutegetsi, ngo babe babuzwa gukora ingendo…

SOMA INKURU

Icyo OMS isaba ibihugu bishaka gutanga doze ya gatatu y’urukingo rwa covid-19

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS), ryasabye ibihugu biteganya gutanga dose ya gatatu y’urukingo rwa Covid-19 mu kongerera abaruhawe ubudahangarwa, kuba bibihagaritse kugeza mu 2022. Umuyobozi Mukuru wa OMS, Tedros Adhanom Ghebreyesus, kuri uyu wa Gatatu yavuze ko byaba bibabaje sosiyete n’inganda zikora inkingo zemereye ibihugu bimwe na bimwe gutanga dose ya gatatu, kandi hari ibindi byasabye iya mbere cyangwa iya kabiri bitarayibona. Yagize ati “Sinshobora guceceka mu gihe sosiyete n’ibihugu bifite ijambo ku itangwa n’ikorwa ry’inkingo bitekereza ko ibihugu bikennye bigomba gutegereza ibisigazwa. Abakora mu nzego z’ubuvuzi, abageze…

SOMA INKURU

Inteko z’abaturage zongeye gusubukurwa

Kuva COVID-19 yagera mu Rwanda muri Werurwe 2020 ibikorwa byinshi birimo ibihuza abantu benshi byahise bisubikwa mu rwego rwo gukumira ikwirakwira ry’iki cyorezo. Muri ibyo bikorwa harimo n’inteko z’abaturage ziba buri wa Kabiri zigakemurirwamo ibibazo bitandukanye ndetse bakajya n’inama ku byabateza imbere. Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 7 Nzeri 2021, Minisitiri Gatabazi yasuye abaturage bo mu Murenge wa Mamba mu Karere ka Gisagara, asubukura inteko z’abaturage. Yavuze ko abantu bari bamaze igihe bashyize imbaraga nyinshi mu guhangana na COVID-19 ariko aho bigeze n’ibikorwa by’iterambere no gukemura ibibazo by’abaturage bigomba…

SOMA INKURU

Bugesera: Uko imyumvire ya 20% y’abarokotse Jenoside ihagaze ku bafungurwa barabiciye

Ubushakashatsi bwagaragaje ko nibura abagera kuri 20% mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu bice bitandukanye by’Akarere ka Bugesera, batizera ko ababahemukiye bafungurwa iyo barangije ibihano bakagaruka mu muryango mugari baba barahindutse koko. Akarere ka Bugesera ni kamwe mu dufite amateka yihariye ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuko kari gatuwe n’Abatutsi benshi bitewe n’ibikorwa by’itotezwa bakorewe bakahacirirwa. Ibi byatumye hari umubare munini w’Abatutsi bishwe mu Bugesera ndetse bamwe basigaraga iheruheru batagira ababyeyi, inshuti n’abavandimwe; abandi barasenyewe. Ubushakashatsi buheruka gukorwa n’Umuryango Mpuzamahanga uharanira Amahoro arambye, Interpeace, bwagaragaje ko hakiri ingaruka zirimo…

SOMA INKURU