Ejo hashize kuwa 27 Mata 2021, mu Budage havuzwe inkuru idasanzwe y’abapolisi bashinzwe gutegura ibisasu bahamagajwe n’umuntu wari uri gukorera siporo mu gace ka Bavaria kari mu Mujyi wa Passau, ababwira ko abonye gerenade bahageze basanga ari ibikinisho byifashishwa mu mibonano mpuzabitsina. DW yatangaje ko uwatabaje polisi ari umugore wavuze ko abonye ikintu akeka ko ari gerenade. Polisi nayo imenyesha itsinda rishinzwe ibyo gutegura ibisasu ritangira iperereza. Iryo tsinda ryaje gutangaza ko ryasanze icyatabarijwe atari gerenade ahubwo ari agakapu kabonerana karimo ikintu cya plastique kimeze nka gerenade,udukingirizo tubiri tutarakoreshwa ndetse…
SOMA INKURUMonth: April 2021
Kirehe: Abafungwa batanu bishwe
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 28 Mata 2021, Polisi y’u Rwanda ikorera mu murenge wa Nyarubuye, mu karere ka Kirehe, yarashe imfungwa eshanu zari zagerageje gutoroka ubwo zari zigiye gukaraba. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP Kabera John Bosco yagize ati “ Abapolisi bahaga amazi yo gukaraba abafungwa mu gitondo. Binjijemo amazi rero abandi bahita basohoka bariruka, abapolisi barasa hejuru abandi banga guhagarara, nibwo barashemo abo batanu”. Izo mfungwa zarasiwe kuri sitasiyo y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) zitegereje kugezwa mu bushinjacyaha. CP Kabera yavuze ko inzego zibishinzwe…
SOMA INKURUKigali: Mu bafatanywe na Jay Polly muri bo 4 bari mu kaga
Nyuma yo gutabwa muri yombi uko ari 12 barimo Umuhanzi Jay Polly bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid19 bakanafatanwa urumogi, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha “RIB”, rwatangaje ko bane muri aba bafashwe bapimwe bagasanga bafite urumogi mu maraso yabo ruri ku gipimo cyo hejuru. Jay Polly na bagenzi be bafatanywe Dr.Murangira B Thierry Umuvugizi w’Umusigire wa RIB yabwiye Itangazamakuru ko iri suzuma ryakozwe mu rwego rwo gukusanya ibimenyetso bizifashishwa mu gukora dosiye, rikaba ryarakozwe na Rwanda Forensic Laboratory. Yagize ati “Uko ari 12 bose boherejwe gupimwa muri Rwanda Forensic Laboratory, ibipimo…
SOMA INKURUAbakinnyi ba Rayon Sports bashyiriweho agahimbazamusyi kadasanzwe
Mu gihe Shampiyona y’Umupira w’Amaguru mu Rwanda ibura iminsi mike ngo isubukurwe, ubuyobozi bwa SKOL Rwanda bwashyizeho agahimbazamusyi ka miliyoni 17 Frw ku bakinnyi ba Rayon Sports mu gihe bakwitwara neza. Kuva byatangazwa ko shampiyona y’umupira w’amaguru igiye gusubukurwa, Rayon Sports ni imwe mu makipe yagaragaje ko ifite inyota yo gutwara igikombe. Kugeza ubu iyi kipe ifatanyije n’umuterankunga mukuru wayo Skol Rwanda, imaze kugura abakinnyi mpuzamahanga bakomeye barimo Muhire Kevin, Héritier Luvumbu Nzinga na Junior Bayanho Aubyang. Usibye gufatanya kugura abakinnyi, umuterankunga w’iyi kipe yambara ubururu n’umweru yamaze kwemeza agahimbazamusyi…
SOMA INKURUUko ubusumbane mu itangwa ry’inkingo ku isi bwifashe
Mu bantu barenga miliyari imwe bamaze guterwa inkingo ku Isi, umwe muri bane ni ukomoka mu bihugu bikize, mu gihe umwe muri 500 ari we ukomoka mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere. Ni ingingo iteye impungenge kuko n’ubwo mu bihugu n’uduce 207 bimaze gutererwamo inkingo, ahenshi usanga zaratewe abantu bake cyane ugereranyije n’abatuye mu gihugu, mu gihe ahandi usanga nta rukingo na rumwe rurahatangwa, nko mu bihugu birimo u Burundi, Tanzania, Tchad, Madagascar, Burkina Faso, Centrafrique, Eritrea, Koreya ya Ruguru, Haiti, Samoa, Kiribati na Vanuatu. Ni mu gihe 58% by’inkingo…
SOMA INKURURwanda: Gen Ibingira na Lt Gen (Rtd) Muhire barafunze
Gen Fred Ibingira na Lt Gen (Rtd) Charles Muhire muri uku kwezi bafungiwe muri Gereza za Gisirikare mu bihe bitandukanye bakurikiranyweho kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19. The New Times yatangaje ko Gen Ibingira usanzwe ari Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara na Lt Gen (Rtd) Muhire wigeze kuba Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira mu Kirere ariko akaza gusezererwa mu ngabo mu 2014 bombi bafunzwe. Amakuru avuga ko Gen Ibingira yatawe muri yombi tariki ya 7 Mata nyuma y’aho bigaragariye ko yagerageje gukoresha umuhango wo gusaba mu Ntara y’Amajyepfo mu karere ka Huye, mu…
SOMA INKURUJabana: Abafite VIH SIDA bagizweho ingaruka na Covid-19 bagenewe ubufasha
Muri ibi bihe isi n’u Rwanda rudasigaye byibasiwe n’icyorezo cya Covid-19, inzego zinyuranye z’abaturage zagezweho n’ingaruka z’iki cyorezo, ariko bigeze ku bafite virusi itera SIDA batishoboye kandi bafata imiti biba ibindi biturutse ku kubura ibiribwa byanaboneka bikaba ari bike, bikaba byarabaye ikibazo gikomeye kuko iyo ufata imiti atabonye ibiribwa nayo ubwayo iramuzahaza. Ibi byagarutsweho n’abagenerwabikorwa b’umuryango utari uwa leta wita ku mibereho y’abaturage, ubukungu n’iterambere “Community Socio-Economic Development Initiatives CSDI” watewe inkunga na AHF Rwanda, ubwo bashyikirizwaga inkunga y’ibiribwa, ibikoresho by’isuku n’ibyo kwirinda COVID-19, ku wa 17 Mata 2021. Iyonkunga…
SOMA INKURUSobanukirwa n’urugamba rwo kubaho bwa kabiri kwa Afurika rwatangijwe na Lambert
Umuyobozi w’intambara ya mbere y’ubukungu bw’Afurika igamije ukwigenga kwa Afurika mu bukungu Bwana Charles N. Lambert yatangije ibikorwa bigamije ukuvuka gushya kwa Afurika kuzwi kandi ku izina rya Afurika yongeye kubaho binyuze muri gahunda nshya y’ubukungu izwi nka “Compassionate Capitalism”. Lambert avuga ko Afurika yavutse bwa mbere ubwo yabonaga ubwigenge ariko ko kuri iyi nshuro ikeneye kongera kuvuka bwa kabiri. Kuvuka bwa kabiri Lambert avuga ko bizashyiraho uburyo bwo kumenya Abanyafurika abo aribo mu gihe bidashingiye ku ngaruka z’abakoloni. Kuvuka bwa kabiri kwa Afurika nibyo bizashyiraho igishushanyo mbonera cy’iterambere ry’abaturage.…
SOMA INKURUAbemera kwiyandikishaho imitungo y’abandi baraburirwa
Mu kiganiro cyaciye kuri Televiziyo Rwanda cyari kigamije kuvuga ku kurwanya ruswa n’akarengane, Umuvunyi Mukuru Nirere Madeleine yibukije abantu ko abemera kwiyandikishaho imitungo y’abandi ari ikwirahuriraho umuriro. Umuvunyi Mukuru Nirere Madeleine, yaburiye abantu bemera kwandikwaho imitungo itari iyabo, avuga ko baba bari kwishyira mu mazi abira kuko bishobora kubagiraho ingaruka mu gihe batazi neza inkomoko y’iyo mitungo. Hakunze kumvikana kenshi abantu bandikwaho imitungo y’abandi, bigakorwa na ba rusahurira mu nduru bashaka guhisha uburyo babonyemo iyo mitungo akenshi buba bunyuranyije n’amategeko cyangwa se ari umutungo wa Leta warigishijwe. Ati “Abantu batekereza…
SOMA INKURUKabila yagarutse mu murwa mukuru nyuma yo kuvugwaho byinshi
Joseph Kabila wahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yasubiye i Kinshasa kuri uyu wa Gatanu tariki ya 23 Mata mu gitondo, nyuma yo kumara igihe kinini mu rwuri rwe i Kashamata muri Lubumbashi. Kuva tariki 18 Ukuboza 2020 Joseph Kabila yari amaze hafi amezi ane hanze y’umurwa mukuru Kinshasa. Ni ibintu byakunze kutavugwaho rumwe bamwe bakeka ko bituruka ku makimbirane ari hagati y’impuzamashyaka ye n’iy’uwamusimbuye ku butegetsi Felix Tshisekedi. Mu minsi ishize yagiye i Dubai abonana n’igikomangoma cyaho , ahava akomereza rwihishwa i Harare muri Zimbabwe aho…
SOMA INKURU