Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside, Dr Bizimana Jean Damascene, mu bushakashatsi yakoze yagaragaje ibikorwa bitandukanye by’ingenzi, bigaragaza ku buryo buziguye itegurwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi hagati ya Mata na Nyakanga 1994.
Muri ibyo bikorwa Dr Bizimana agaragaza, byakorwaga mu mezi ya Werurwe guhera mu mwaka wa 1991, kugeza 1994.
Muri ibyo bikorwa nk’uko Dr Bizimana abigaragaza harimo, gukomeza ubwicanyi bwatangiye muri 1990 bwibasiye Abatutsi muri Ruhengeri na Gisenyi, ubwicanyi muri Bugesera muri 1992, noneho ukwezi kwa Werurwe 1994 kuba igihe cyo gushyiraho uburyo bwo gukorera kudeta (Coup d’Etat) Perezida Habyarimana no gushyira mu bikorwa umugambi wa Jenoside yari yarateguwe ku buryo bunononsoye.
1) Werurwe 1991: Iyicwa ry’Abatutsi 277 muri Perefegitura za Ruhengeri na Gisenyi
Komisiyo mpuzamahanga y’ubucukumbuzi yari iyobowe n’Urugaga Mpuzamahanga rw’Amashyirahamwe aharanira Uburenganzira bwa Muntu, yakoze ubucukumbuzi mu Rwanda muri Mutarama 1993 yavumbuye ibyobo byinshi byari byaragiye bijugunywamo imirambo y’Abatutsi b’Abagogwe bicwaga n’ubutegetsi bwariho.
Iyi komisiyo yari igizwe n’impuguke 10 zituruka mu bihugu bitandukanye zirimo Jean Carbonare (Umufaransa) ari nawe wari uyoboye itsinda, Philippe Dahinden (Umusuwisi), René Degni-Ségui (Côte d’Ivoire), na Alison Des Forges (Leta Zunze Ubumwe za Amerika).
Harimo kandi Éric Gillet (Umubiligi), William Schabas (Umunyakanada), Halidou Ouedraogo (Burkina Faso) , André Paradis (Umunyakanada); Rein Odink Umuholandi (Pays Bas) na Paul Dodinval (Umubiligi).
Icukumbura ryakozwe n’izi mpuguke ryagaragaje ko muri werurwe 1991 honyine hishwe Abatutsi 277 muri Gisenyi na Ruhengeri. Iyi Komisiyo yagaragaje ko abenshi muri abo bishwe bari abantu bakiri batoya kandi ko bapfuye kubera ibikomere bitandukanye byo mu maso no mu mutwe byatewe n’ibikoresho bitemeshwa bagiye bahondagurwa.
Ubwo bwicanyi bwabereye mu ma Komini atandukanye yo muri Perefegitura za Ruhengeri (Nkuli, Kinigi, Mukingo) na Gisenyi (Gaseke, Giciye, Karago, Mutura, Kanama, Rwerere).
Iyi Komisiyo yagaragaje ko abayobozi ba Gisivile n’aba Gisirikare bagize uruhare muri ubwo bwicanyi barimo perefe wa Ruhengeri Charles Nzabagerageza n’uwa Gisenyi Cosima Bizimana hamwe na ba Burugumesitiri b’amakomini yakorewemo ubwo bwicanyi.
Perefe Nzabagerageza yari mubyara wa Perezida Habyarimana kandi yari yarashakanye na mubyara wa Agathe Kanziga, umugore wa Habyarimana.
Iyi Komisiyo yanagaragaje kandi uruhare ruziguye rw’abandi bayobozi bakomeye muri Leta, barimo Minisitiri Joseph Nzirorera, Koloneli Elie Sagatwa wari umujyanama wa Perezida Habyarimana na Protais Zigiranyirazo, muramu wa Perezida Habyarimana.
Aha twakwibutsa ko ubwicanyi muri kariya gace bwari bwaratangiye mu Ukwakira 1990 nyuma y’uko FPR yari imaze gutangiza urugamba rwo kubohora Igihugu aho muri Superefegitura (sous-prefecture) ya Ngororero honyine Abatutsi basaga 362 bishwe nk’uko bigaragazwa na raporo ya Serivisi z’Ubutasi z’u Rwanda.
2) Werurwe 1992
a)Iyicwa ry’Abatutsi mu Bugesera
Ijoro ryo ku itariki ya 4 rishyira iry’iya 5 Werurwe 1992 ryaranzwe n’ubwicanyi bukomeye bw’Abatutsi mu Bugesera. Ubu bwicanyi bwakozwe n’Interahamwe zifatanyije n’abasirikare barinda umukuru w’Igihugu n’abasirikare bo mu kigo cya gisirikare cya Gako.
Ubu bwicanyi bwabanjirijwe n’itangazo rishishikariza abantu kwica ryasomwe kuri Radio Rwanda ku itariki ya 3 Werurwe 1992, risomwe n’umunyamakuru BAMWANGA Jean Baptiste, abitegetswe na NAHIMANA Ferdinand icyo gihe wari umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (ORINFOR).
BAMWANGA asoma iyo nyandiko mpimbano yavuze ko yari yaratangajwe n’ubuyobozi bukuru bwa FPR kandi ko yagaragazaga amazina y’abayobozi bakuru bo mu butegetsi bwa Habyarimana ngo FPR yashakaga kwica ibifashijwemo n’ibyitso byayo by’imbere mu Gihugu.
BAMWANGA yavuze ko iyo nyandiko yari yaravumbuwe i Nyamata ku mucuruzi w’Umututsi witwaga GAHIMA François wari perezida w’Ishyaka riharanira Ukwishyira Ukizana (PL) muri ako gace. Mu by’ukuri, aya makuru mpimbano yari uburyo buziguye bwo gushishikariza abantu gukora ubwicanyi ku Batutsi.
Ubushake bwa Leta y’u Rwanda bwo gukora ubwicanyi ku Batutsi mu Bugesera busobanurwa n’uko muri kariya gace hari hatuye Abatutsi benshi ubutegetsi bugahora bushinja urubyiruko rw’Abatutsi ko ruva mu Bugesera rugasanga FPR runyuze i Burundi.
Inkuru nyinshi zo mu binyamakuru birimo n’ikinyamakuru cya Leta Imvaho zashinjaga Abatutsi bo mu Bugesera gutiza umurindi FPR. Imibare yatangajwe na Leta y’u Rwanda ku itariki 05 Gicurasi 1992 igaragaza ko u Bugesera bwari butuwe n’Abatutsi 26.837, abenshi muri bo bakaba bari batuye muri Komini Kanzenze (22.483) kuri 53.279 bari batuye u Bugesera. Ubwicanyi bwakozwe muri aka gace bwari bugamije kubatsemba.
Imibare yatanzwe na Guverinoma kuri ubwo bwicanyi yagaragaje ibi bikurikira:
Komine Kanzenze:
o Abantu bishwe:62
o Inzu zo guturamo zatwitswe:309
o Ibikoni byatwitswe:573
o Amatungo yaburiwe irengero:inka165,ihene 268 n’ingurube ebyiri (2)
Komine Ngenda:
o Abantu bishwe:36
o Inzu zo guturamo zatwitswe:74
o Ibikoni byatwitswe:119
o Amatungo yaburiwe irengero: inka112, ihene111 n’ingurube 16.
Komine Gashora:
Abantu bishwe:84
Inzu zo guturamo zatwitwe:216
Ibikoni byatwitswe:288
Amatungo yaburiwe irengero:inka188,ihene325 n’ingurube 28.
Raporo yagaragazaga ko abantu 16.239 bari baravuye mu byabo bahungira ku nyubako zinyuranye za Leta n’iz’Amadini i Nyamata, Maranyundo, Ruhuha, Musenyi, Karama, Gitagata, Mayange, Rango, Ntarama, Murago, Kigusa na Kayenzi.
Amashyirahamwe atanu yigenga aharanira Uburenganzira bwa Muntu, ADL, Lichredor, ARDHO, Kanyarwanda na AVP yakoze ubucukumbuzi bubiri bwimbitse kuri ubu bwicanyi bavumbura ibintu byinshi biteye agahinda.
Raporo ya mbere yashyizwe ahagaragara ku itariki 10 Werurwe 1992 igaragaza urupfu rw’Abatutsi basaga 300. Bamwe muri bo bari bararoshywe mu migezi abandi baratwikiwe mu nzu zabo.
Iyi raporo kandi yanavugaga ko Abatutsi bavuye mu byabo bageraga ku 15.000 kandi ko bari babayeho mu buzima buteye agahinda, cyane cyane abari barahungiye kuri paruwasi no ku mashuri i Nyamata, Maranyundo, Ruhuha na Rilima.
Iyi raporo kandi yamaganaga uruhare rw’abayobozi muri ubwo bwicanyi cyane cyane Rwambuka Fideli, burugumesitiri wa Kanzenze, Sekagina Faustini superefe wa Kanazi, Déogratias Ndimubanzi wari umwungiriza wa mbere w’umushinjacyaha muri Parike ya Kanzenze na Dominique Muhawenimana wari ushinzwe iperereza muri superefegitura ya Kanazi.
Ku itariki ya 30 Werurwe 1993, aya mashyirahamwe yongeye gukora ubucukumbuzi mu Bugesera agamije kureba uko umutekano uhagaze nyuma y’umwaka umwe nyuma y’ubwicanyi bwo mu 1992.
Muri raporo yabo basohoye ku itariki 5 Werurwe 1993, aya mashyirahamwe yagaragaje ko Abatutsi benshi bari baravuye mu byabo batari barigeze babisubiramo kandi ko iteka bahoraga bahohoterwa n’abarwanashyaka ba CDR. Iyi raporo yagaragazaga ko abangavu bari baragiye bafatwa ku ngufu n’abasirikare bo mu kigo cya Gako.
Abantu bakomeje kwicwa hitwajwe ko bakekwagaho gushaka kujya muri FPR. Bamwe muri abo bishwe babashije kumenyekana ni nka Nyabyenda n’undi witwa Anastase bakoreraga uwari umukozi ukomeye muri MINECOFIN witwaga Mbarute.
Uwitwa Butera yiciwe n’abasirikare i Nyarurama (Komini Ngenda) ku itariki ya 06 Werurwe 1993. Abantu benshi barakubiswe baramugazwa barimo umusaza witwaga Mutabazi wakubiswe n’abajandarume n’abapolisi ku biro bya Komini Kanzenze ku itariki ya 21 Gashyantare1993.
Lieutenant-colonel Claudien Singirankabo, Komanda w’ikigo cya gisirikare cya Gako, yasobanuye ko ubwo bwicanyi bwabaye inkurikizi z’intambara bari barashowemo na FPR kandi ko na nyina yari yariciwe na FPR mu Ruhengeri.
b) Iyicwa ry’Umubikira Antonia Locateli
Antonia Locatelli, Umutaliyanikazi, yari umuyobozi w’ikigo cyigisha imyuga iciriritse (CERAI) cya Nyamata. Yishwe mu ijoro ryo ku itariki 9 rishyira itariki ya 10 Werurwe arashwe n’umujandarume Epimaque Urimubenshi. Uyu Mutaliyanikazi wari umurezi i Nyamata yari yarakiriye impunzi z’Abatutsi zahungaga abicanyi abimenyesha inzego zitandukanye zaba iza Leta cyangwa izigenga zirimo Arikidiyosezi ya Kigali, CERAI ya Nyamata yabarizwagamo.
Mu rwego rwo kumvikanisha uburemere bw’ubwicanyi bwari burimo gukorerwa Abatutsi, Antonia Locateli yari yaratanze amakuru kuri Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI).
Yahise yicwa ikiganiro cye (interview) kikimara gutangazwa mu makuru ya nimugoroba kuri RFI. Uwamwishe ntibyigeze bimutera ikibazo na gato, ibi bikaba bigaragaza ko ari ubwicanyi bwari bwateguwe kandi bushyigikiwe na Leta.
3) Werurwe1993 : Itsinda ry’intiti z’Abanyarwanda ryashyigikiye ingengabitekerezo ya Jenoside yabibwe n’ubutegetsi bwa Habyarimana
Ku itariki 01 Werurwe 1993, itsinda ry’abantu bize ryitwaga Cercle des intellectuels Rwandais bakoraga i Butare ryasohoye itangazo rigenewe abanyamakuru ryamaganaga ibiganiro by’amahoro hagati ya Leta y’u Rwanda na FPR.
Iryo tsinda ryashinzwe mu mpera z’umwaka wa 1992 ryahuzaga abarimu ba Kaminuza, abanyeshuri, abashakashatsi n’abandi bakozi bo mu mirimo inyuranye mu Mujyi wa Butare.
Izo njijuke zavugaga ko ingabo z’Abafaransa zikwiye kuguma mu Rwanda kugira ngo u Bufaransa bukomeze guha ubufasha ubutegetsi bw’u Rwanda nta kindi rugendeyeho.
Abagize iryo Tsinda ntibemeraga na gato ko FPR yari igizwe n’Abanyarwanda, bakemeza ko ari Uganda yari yateye u Rwanda, muri make bahakana ubwenegihugu bw’abagize FPR. Ku itariki ya 01 werurwe 1993, bandikiye Perezida François Mitterrand bamusaba kugumisha abasirikare be mu Rwanda.
Ibaruwa yashyizweho umukono n’abarimu 34 bo muri Kaminuza, abakozi 30 ba Kaminuza, abashakashatsi n’abakozi 12 bo mu Kigo cy’Ubushakashatsi mu bya Siyansi n’Ikoranabuhanga (IRST), abarimu 14 bo ku rwunge rw’amashuri rwa Butare, abakozi 25 bo mu yindi myanya itandukanye mu Mujyi wa Butare n’abanyeshuri ba Kaminuza bakabakaba 300.
4) Werurwe 1994 : Gutegura ibikoresho bizakoreshwa mu gukora Jenoside
a) Abahezanguni b’Abahutu bafashe umwanzuro wo gukorera Kudeta Perezida Habyarimana nk’uburyo bwo gukora Jenoside
Ibi byatangajwe bwa mbere n’ikinyamakuru Kangura muri nimero yacyo idasanzwe (No 53) yasohotse mu Ukuboza 1993 yari ifite ku rupapuro rwayo rwa mbere inkuru igira iti « Habyarimana azapfa muri Werurwe 1994. » Kangura yasobanuye ko urwo rupfu (rwa Habyarimana) rwari kuzabaho yishwe nyuma y’imihango nyobokamana cyangwa se nyuma y’inama mpuzamahanga ikomeye.
Muri Gashyantare 1994, ikindi kinyamakuru cy’abahezanguni, La Médaille Nyiramacibiri, nimero 5, cyavuze ko hendaga kuba intambara itari kuzagira umuntu n’umwe uyirokoka. : « Ninde intambara yo muri Werurwe ?(…).Rubanda nyamwinshi izahaguruka ibifashijwemo n’ingabo maze amaraso atembe ku mudendezo ».
Iperereza ryakozwe n’Ubushinjacyaha bwa gisirikare bw’u Bubiligi ku bijyanye n’iyicwa ry’abasirikare 10 b’Ababiligi bari mu butumwa bw’amahoro mu Rwanda bwagaragaje ko MINUAR yari ifite amakuru ku itegurwa ry’ubwicanyi ndengakamere.
Urugero: umusirikare w’Umubiligi wakoraga mu kigo cya gisirikare cya Kanombe ashinzwe ibyo kuvugurura amasasu, Ajida Daubie Benoît, yabwiye abakoze iperereza ubuhamya bwe muri aya magambo, « icyumweru kibanziriza ihanurwa ry’indege, umugore wasukuraga aho nakoreraga yambwiye ko ngomba kwitonda, ko dushobora kuba Abatutsi bera.
Yashakaga kuvuga ko hari urutonde rw’abantu bagombaga kwicwa kandi ko twebwe ‘Ababiligi’ dushobora kuba twari kuri urwo rutonde. » Inyandiko nyinshi za serivizi z’ubutasi za MINUAR zashyizwe ahagaragara na Sena yo mu Bubiligi muri 1997 nazo zirabigaragaza.
b) Gukaza umurego ku buryo buziguye kw’imyiteguro ya Jenoside mu maso ya MINUAR n’abayobozi b’u Bubiligi
Raporo ya za ambasade z’ibihugu by’amahanga zakoreraga mu Rwanda mu 1994, zigaragaza uruhererekane rw’ibikorwa byinshi bishishikariza abantu Jenoside ku buryo buziguye muri Werurwe 1994.
Urugero ni inyandiko y’ubutumwa bwihuse (télex) yo ku itariki 01 Werurwe 1994 ambasaderi Johann SWINNEN w’u Bubiligi mu Rwanda yoherereje abayobozi b’u Bubiligi, yagaragazaga ko RTLM itangaza « amagambo akongeza urwango ndetse no gutsemba igice kimwe cy’abaturage».
Inyandiko ya serivisi z’ubutasi z’u Bubiligi yo ku itariki 02 Werurwe 1994, ivuga ko umwe mu bari bashinzwe gutanga amakuru muri MRND yabwiye abayobozi b’u Bubiligi ko MRND yari yarateguye umugambi wo gutsemba Abatutsi bose i Kigali mu gihe icyo ari cyo cyose FPR yaba itarahagarika intambara.
Uyu muntu yavuze neza ko « ibintu biramutse bigenze nabi, Abahutu bazica Abatutsi nta mpuhwe» yongeraho ko « ivangura rishingiye ku Turere nta rikiriho kandi n’ishyaka n’umurava by’ingabo ntibyigeze byiyongera».
Ku itariki ya 03 Werurwe 1994, Majoro Podevijn wo muri MINUAR yabwiye Dallaire ko intwaro zakwirakwijwe mu nterahamwe mu gace ka Gikondo, hamwe mu hari higanje cyane abayoboke ba CDR.
Ku itariki 10 Werurwe, MINUAR yavumbuye intwaro nyinshi nini zari zigenewe ingabo z’u Rwanda itangaza ko hariho kwinjiza cyane urubyiruko mu gisirikare no mu mitwe yitwara gisirikare.
Dallaire yasabye Umuryango w’Abibumbye uburenganzira bwo gufata izo ntwaro kandi anasaba ko Ubutumwa bw’amahoro mu Rwanda bwakongererwa ingufu, ariko nta gisubizo kizima yigeze abona.
Ni muri uku kwezi kwa Werurwe 1994 kandi imihoro ya nyuma yari yaratumijwe na Kabuga Felicien muri Sosiyeti Chillington yo mu Bwongereza yazanywe. Nyuma y’iminsi mike, iyo mihoro yabaye ibikoresho byo gukoresha Jenoside.
c) Perezida Habyarimana yatangaje ko azica abo bashyamiranye
Ku itariki 20 Werurwe 1994, ku kibuga cy’indege cya Kigali, Perezida Habyarimana yakiriye ikipe y’Igihugu y’umupira w’amaguru y’u Rwanda, maze ashishikariza abantu ku mugaragaro ibikorwa by’urugomo.
Yabivuze muri aya magambo « Sinigeze ntsindwa na rimwe, iyo igice kimwe cyabaga kigaragara nk’icyagenze nabi, sinigeze ntindiganya kuvuna akaguru k’umukinnyi duhanganye. Hari igihe natoboye n’umupira. Ni gutyo nteye…. ».
Mu bigaragara, Perezida Hbayarimana yashakaga guca amarenga ku bijyanye no kwanga gushyira mu bikorwa amasezerano y’amahoro ya Arusha, agaragaza ko yiteguye kuvuna/kwica uwo bahanganye muri politiki, mbere na mbere FPR.
Kwirengagiza nkana gushyiraho inzego z’inzibacyuho kwa perezida Habyarimana ni byo byaranze ukwezi kwa Werurwe 1994, nubwo abaterankunga b’u Rwanda batahwemaga kumushyiraho igitutu.
Yageze n’aho yemera ku itariki ya 29 Werurwe 1994 ubusabe bwa CDR bwo kugira abadepite bayihagarariye mu Nteko Ishinga Amategeko y’inzibacyuho, kandi amasezerano y’amahoro ya Arusha atarabiteganyaga, ndetse CDR yarayarwanyaga.
d)Minisitiri w’Ingabo n’abandi basirikare bakuru bamenyesheje MINUAR ko hazakorwa Jenoside kandi ikarangira mu minsi 15
Liyetona Koloneli BEAUDOUIN Jacques-Albert, umwunganizi mu bya tekiniki w’ Umubiligi wari umujyanama wa Jenerali Kabiligi Gratien G3 mu buyobozi bukuru bw’ingabo z’u Rwanda (FAR), yumviswe n’Ubushinjacyaha bwa gisirikare bw’u Bubiligi ku itariki 05 Gicurasi 1994, mu iperereza ryabwo ku iyicwa ry’abasirikare ba MINUAR b’Ababiligi.
Yagaragaje ko Minisitiri w’Ingabo w’u Rwanda, Augustin BIZIMANA, yari yaravuze ko hagombaga kubaho Jenoside mu gihe FPR idahagaritse intambara.
Dore ubuhamya bwe «Ukwezi kumwe cyangwa abiri mbere y’ihanuka ry’indege nagiye mu mugoroba wo gusabana kwa Jenerali Nsabimana hamwe na ambasaderi w’u Bubiligi, koloneli Vincent [wari ukuriye ubutwererane bw’Ububiligi n’u Rwanda mu bya gisilikare], koloneli Marshal (MINUAR), koloneli Le Roy, Perezida Habyarimana, Bizimana (MINADEF) n’abandi basirikare bakuru b’Abanyarwanda.
Nyuma yo gusangira Champagne, BIZIMANA yambwiye ko yiteguye kugaba abasirikare be niba FPR itemeye. Iminsi 10 mbere y’ihanuka ry’indege, uwa gatanu wa nyuma wa Werurwe, koloneli Vincent (wari ukuriye ubutwererane bwa gisirikare hagati y’u Rwanda n’u Bubiligi) yatumiye iwe mu rugo Jenerali Nsabimana na koloneli Kabiligi G3.
Na none muri iyi nama bongeye gushimangira ko amasezerano y’amahoro ya Arusha atashoboraga gushyirwa mu bikorwa, ko kandi nibakomeza guhatirwa iby’amasezerano y’amahoro ya Arusha, bizaborohera gutsemba FPR kandi ko ibyo bitagombaga gutwara igihe kirenze iminsi 15. Babivugaga babyemera batyo».
e) Perefe wa Kigali, koloneli Renzaho Tharcisse, yari yiteguye Jenoside
Ku itariki 30 Werurwe 1994, perefe w’Umujyi wa Kigali, Koloneli Renzaho Tharcisse, yoherereje Umugaba mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Koloneli Déogratias Nsabimana urutonde rw’abantu batoranyijwe barimo n’abavuye ku rugerero bo kugira uruhare muri gahunda yo gutsembatsemba yitwaga auto-défense civile (kwirwanaho kwa gisivili).
Iyi nyandiko yakurikiye indi yari yaratangajwe na Nahimana Ferdinand ku wa 28 Werurwe 1994, yahamagariraga abantu kwirwanaho (auto-defense) mu rwego rwo gushaka « «igisubizo cya nyuma » ku cyo yise «ihuriro ry’Abatutsi »yavugaga ko bashaka kubaka « ubwami bw’Abahima.»
Nahimana yahamagariraga buri wese wiyumva ko ari Umuhutu koko kumva ko iyo ntambara imureba no gufatanya n’abayobozi b’Inzego z’ibanze mu rwego rwo gutera abaturage umwete muri ubwo buryo. Mu by’ukuri, kwari uguhamagarira abantu gukora Jenoside ku buryo buziguye.
f) Kuvana intwaro mu bubiko bw’i Kanombe zigakwirakwizwa mu bigo bya gisirikare
Ububiko bw’intwaro bunini bw’ingabo z ‘u Rwanda bwari buri mu kigo cya gisirikare cya Kanombe. MINUAR yagaragaje ko muri Werurwe 1994, intwaro nyinshi zari zaravanywe rwihishwa mu bubiko bwazo i Kanombe maze zigakwirakwizwa mu bigo bya gisirikare bitandukanye mu Gihugu, cyane cyane i Gitarama, kandi bigakorwa rwihishwa MINUAR itabizi.
Uko kwimura izo ntwaro byari ukwitegura intambara na Jenoside baha ingabo z’u Rwanda uburyo bwo gushobora gukora ibyo bikorwa byombi igihe ni kigera.
Ajida w’Umubiligi Benoit DAUBIE wari ushinzwe ibyo gusana intwaro mu kigo cya gisirikare cya Kanombe yahaye Ubushinjacyaha bwa gisirikare bw’u Bubiligi ubu buhamya.
«Nabashije kugera ku bubiko bwose bw’intwaro i Kanombe mbere y’ihanuka ry’indege (…). Igice kinini cy’ububiko cyari cyambaye ubusa. Ubishyize mu mibare, intwaro zari zakuwemo ni nyinshi. Nafata urugero rw’itangwa ry’ibisasu 1000 bya morutsiye 120 i Gitarama.
Mu bubiko hasigayemo nka 20 ku ijana (20%) by’intwaro. Ibi byabaye hasigaye ukwezi kumwe mbere y’ihanuka ry’indege kandi kuzitwara byatwaye icyumweru cyose.
Umuliyetona wo mu ngabo z’u Rwanda yambwiye ko byari mu rwego rwo kwitegura igitero cya FPR. Ariko ku bwanjye ntekereza ko byari uburyo bwo kuzihisha abagenzuzi ba ONU.
Nzi neza ko imibare yatangwaga n’ubuyobozi bw’ingabo z’u Rwanda itari yo, kuko birengagizaga intwaro zari zaratanzwe mu kivunge. Bagaragazaga ibiri mu bubiko busa n’aho bwambaye ubusa. Itwarwa ry’intwaro ryakorwaga ahanini mu masaha y’ijoro nk’uko nabibwiwe na mugenzi wanjye w’Umudage».
Dr Bizimana yanzura agaragaza ko guhera muri Werurwe 1994 buri wese mu bateguye bakanahagarikira Jenoside yakorewe Abatutsi yari yiteguye. Aba barimo abakoranaga bya hafi na Perezida Habyarimana, inshuti ze za hafi z’abasivili, abasirikare n’abanyapolitiki, Interahamwe n’impuzamigambi, n’abandi.
Iyo mitwe yitwara gisirikare yari iteye ubwoba igizwe n’abantu bagera ku 30000 bari mu ma Komini yose y’Igihugu uko yari 143.
Ikibabaje cyane kigaruka mu mutwe ni uko ari bo babaye ku isonga rya Jenoside yahitanye Abatutsi 1.074.017 bazwi neza nk’uko bigaragazwa n’ibarura ry’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, ryakozwe na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) mu mwaka wa 2004.
Source: CNLG