Icyo abatakaje akazi bitewe na Covid-19 basaba leta

Nta wakwirengagiza ko kuva Covid-19 yagera mu Rwanda hari umubare utari muto w’abatakaje akazi, akaba ari muri ibi bihe Narame Suzana na Irumva Aniziya nabo batakaje akazi bari bafitiye amasezerano ariko Covid-19 ikayasesa. Narame Suzana utuye mu karere ka Gasabo, umurenge wa Nduba, akagali ka Gasanze, yatangaje ko yatakaje akazi mu kwezi kwa Gicurasi 2020, kuko Covid-19 yishe akazi kabo, babura abakiriya, bituma umukoresha asesa amasezerano, gusa ngo nubwo byamugoye yafashe udufaranga duke yari afite afungura kantine. Ati ” Nanze kwicara nkimara kubura akazi kampembaga ibihumbi magana atatu (300,000frs) ku…

SOMA INKURU

Covid-19 yatumye inzozi z’umwana we zitarangira

Umwe mu myanzuro y’Inama y’Abaminisitiri ni uko amashuri azafungura ariko bikaba mu byiciro.Aho  guhera muri uku kwezi k’Ukwakira 2020, Amashuri azafungura ariko mu byiciro uhereye ku mashuri makuru na kaminuza azaba yiteguye, mu kwezi gutaha k’Ugushyingo 2020 nibwo n’ibindi byiciro by’amashuri aribyo amashuri abanza n’ayisumbuye ndetse n’amashuri y’Imyuga n’ubumenyingiro azatangira ariko nayo agatangira mu mu byiciro. Ariko nubwo byatangajwe gutya mu muryango wa Bajeneza ingaruka za Covid-19 zigiye kubuza imfura ye amahirwe yo kurangiza ayisumbuye.  Bajeneza Helena utuye mu karere ka Rubavu, umurenge wa Gisenyi, akagari ka Mbugangari, ufite abana…

SOMA INKURU

Aremeza ko Covid-19 yabateje igihombo gishoreye ubukene

Hirya no hino mu Rwanda by’umwihariko mu mujyi wa Kigali, muri iki gihe kitoroshye cyo guhangana na Covid-19 hagaragara abari n’abategarugori bataka igihombo mu bucuruzi bunyuranye bakoraga. Muri bo harimo Mukawera Jose utuye  mu karere ka Gasabo, umurenge wa Nduba, akagali ka Gasanze, akaba ari umucuruzi wari usanzwe afite iduka ricuruza ibintu binyuranye byo kwambara, ariko Covid-19 igeze  mu Rwanda ituma amara iminsi 40 adakandagira aho yacururizaga. Yatangaje ko nyuma ya ‘guma mu rugo’ yasubiyeyo ariko icyashara gikomeza kubura na duke acuruje akatujyana gukemura ibibazo bitandukanye by’urugo, ibi bikaba bimugejeje…

SOMA INKURU

Covid-19 inkomoko y’ibibazo byinshi nyuma y’inguzanyo yafashe

Mbere ya Covid-19 mu Rwanda abari n’abategarugori bashishikarizwaga kugana ibigo by’imari, bagafata inguzanyo ziciriritse mu rwego rwo kwiteza imbere, akaba ari muri urwo rwego Batamuriza Josiane utuye mu karere ka Nyarugenge, umurenge wa Kimisagara, akagali ka Katabaro, atangaza ko yafashe inguzanyo ya miliyoni eshatu agamije kwiteza imbere, afungura salon y’abagore “Salon de Coiffure”. Batamuriza yakomeje asobanura ko yashyizemo serivise zitandukanye zifasha abagore kwitunganya haba kubasuka, kubadefiriza ndetse no gutunganya inzara, ndetse ngo binajyenda neza, abakiriya baramuyobotse kuko yari yafashe ahantu hatuye abantu benshi, no kwishyura inguzanyo akabikora bimworoheye, ariko ngo…

SOMA INKURU

Gicumbi: Babiri bakekwaho gusambanya abakobwa babiri batawe muri yombi

Kuri uyu wa mbere tariki 5 Ukwakira 2020, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yafashe abasore babiri bo mu Karere ka Gicumbi, bakekwaho guhohotera abakobwa babiri bo mu murenge wa Byumba. Ubu bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Byumba mu gihe iperereza ririmo gukorwa n’urwego rubishinzwe. Ibi bikorwa by’urukozasoni byakozwe mu ijoro ryo ku wa 30 Nzeri 2020, akaba ari bwo byatangajwe ko abantu bataramenyekana bateye urugo rw’umuturage witwa Bizimana Jean Bosco wo mu Karere ka Gicumbi, binjira mu nzu yararagamo abana babiri b’abakobwa, umwe w’imyaka 17 n’undi ufite imyaka 20,…

SOMA INKURU

Amakuru ku bashaka kwiyandikisha mu marushanwa ya “The Next Pop Star”

Abashaka guhatana mu irushanwa rya ‘The Next Pop Star’ rizasiga umwe mu bahanzi b’abanyempano yegukanye miliyoni 50 Frw, bashyiriweho uburyo bwo gutangira kwiyandikisha. Kwiyandikisha byatangiye ku wa 1 Ukwakira 2020. Uwiyandikisha yohereza ubutumwa bugufi (SMS) kuri 1510, agashyiramo izina rye, imyaka afite n’akarere atuyemo agakurikiza amabwiriza. Umaze kwiyandikisha ahita abona ubutumwa bugufi burimo nomero imuranga ‘registration ID’. Nyuma yo kubona ID, umuhanzi azifata video ntoya iri hagati y’amasegonda 45 na 60 ari kuririmba ayohereze kuri email info@moreevents.rw cyangwa kuri WatsApp akoresheje nomero 0730086382. Kwiyandikisha bizarangira tariki 18 Ukwakira 2020. ‘The…

SOMA INKURU

Ruhango: Nyuma yo gukubita se umubyara bikomeye arashakishwa

Harashakishwa umusore wahohoteye se afatanyije na nyina, ariko akaba yatorotse inzego z’umutekano, akaba abarizwa mu  karere ka Ruhango,umurenge wa Ntogwe, akagali ka Gako,umudugudu wa Kamakara. Nahayo Jean Marie Umunyabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Ntongwe yemeje aya makuru mu kiganiro yagiranye na hanga.rw. Yagize ati” Yego nibyo Umusore w’imyaka 19 witwa Ntawuhigimana Faustin afatanyije na nyina umubyara bakubise se witwa Minani Andre arakomereka ariko bitari cyane, bapfaga ikibazo cy’amasambu”. Yakomeje avuga ko aya makimbirane amaze igihe ariko nk’uko yabibwiwe n’umuyobozi w”umudugudu wa Kamakara. Akaba yemeje ko boherejeyo Dasso kureba iby’iki kibazo ,ariko…

SOMA INKURU

Nyuma yo gupinga Covid-19 bikomeye, yemeje ko yamwibasiye

Nyuma yo kunengwa ko yapinze Covid-19 ndetse akaba yaranemezaga ko ari indwara y’abashinwa, nubwo yageze mu gihugu cye igahitana abatari bake,  Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Donald J. Trump we ubwe yatangaje ko we n’Umugore we Melania Trump, bamenye ko banduye icyorezo cya COVID-19 bakaba batangiye kwishyira mu kato no guhabwa ubuvuzi bukenewe.  Abinyujije ku rubuga rwa twitter akoresha cyane, muri iki gitondo cyo ku wa Gatanu ni bwo yamenyesheje abamukurikira, agira ati: “Muri iri joro, Madamu Melania Trump na nge twapimwe dusanga twanduye COVID-19 . Turatangira akato n’urugendo…

SOMA INKURU

Covid-19 ikomeje gutuma abana bashorwa mu mirimo igayitse

Abapolisi bo mu ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU) ku wa Gatatu tariki ya 30 Nzeri, bafatanye Habiyambere Venuste w’imyaka 30  litiro 100 z’ikiyobyabwenge cya Kanyanga, afatirwa mu karere ka Nyagatare mu Murenge wa Tabagwe mu kagari ka Nyabitekeri. Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana yavuze ko abapolisi bari bafite amakuru bahawe n’umuturage ko Habiyambere acuruza ibiyobyabwenge cyane cyane ikiyobyabwenge cya Kanyanga. Yagize ati “Umuturage yatubwiye neza iby’ubucuruzi bwa Habiyambere byo kuvana urumogi na Kanyanga mu gihugu cya Uganda akaza…

SOMA INKURU

U Rwanda rwahawe impano y’imbangukiragutabara

U Bubiligi bwahaye u Rwanda impano y’imbangukiragutabara 40 zizashyikirizwa ibitaro byo hirya no hino hagamijwe guteza imbere serivisi z’ubuvuzi mu gihugu. Umuhango wo guhererekanya izi mbangukiragutabara hagati y’u Rwanda n’Ubwami bw’u Bubiligi, wabereye ku cyicaro gikuru cy’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC. Iki gikorwa kikaba kitabiriwe na Ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda, Amb. Benoît Ryelandt; Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel; Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’u Bubiligi cyita ku Iterambere mu Rwanda, Enabel, Jean Van Wetter n’abayobozi b’ibitaro byazihawe. Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, yashimiye u Bubiligi ku ruhare bwagize mu guteza imbere serivisi…

SOMA INKURU