Sosiyete ya Moderna n’abo ifatanyije nabo batangiye kugeza inkingo za COVID-19 mu bice bitandukanye by’igihugu. Ni urukingo rwa kabiri rwemejwe gukoreshwa muri Leta zunze ubumwe z’Amerika. Amakarito y’inkingo mu gitondo cy’ejo ku cyumweru ni bwo yatangiye kugezwa ku bigo by’ubuzima mu mpande zose z’igihugu, kiza kw’isonga mu bifite abantu benshi banduye virusi ya corona. Amerika ifite miliyoni 17 n’ibihumbi 600 banduye iyo virusi kandi yahitanye abarenga ibihumbi 316 nk’uko imibare ya kaminuza Johns Hopkins ibigaragaza. Urukingo rwa Moderna, rwemejwe n’ikigo cy’Amerika gishinzwe ibiribwa n’imiti, kugira ngo rukoreshwe mu bihe bikomeye.…
SOMA INKURUYear: 2020
Rwanda: Covid-19 ikomeje kongera ubukana
Kuva uku kwezi k’Ukuboza kwatangira, hagaragaye iri hejuru y’abandura ndetse n’abahitanwa na COVID-19, aho n’inzego z’ubuzima zemeza ko iki cyorezo kimaze kugira ubukana mu Rwanda, buruta ubwo cyagize mu yandi mezi yose yabanje. Kuri uyu munsi w’icyumweru tariki 20 Ukuboza 2020, ni ubwa mbere mu Rwanda humvikanye inkuru y’ abantu bane bapfuye mu masaha 24 bazize COVID-19. Muri bo harimo abagore babiri barimo umwe w’imyaka 43 n’uw’imyaka 63 hamwe n’umugabo w’imyaka 52 b’i Kigali, ndetse n’undi mugabo w’imyaka 68 w’i Rubavu. Ibi bibaye nyuma y’aho abandi babiri bapfuye batangajwe ku…
SOMA INKURUIcyo ubutaka bwo ku nkombe z’ibiyaga n’imigezi bwagenewe
Ubutaka bwo ku nkombe z’ibiyaga n’imigezi ni umutungo rusange wa Leta, nta wemerewe kubukoresha atabiherewe uruhushya na Ministeri y’Ibidukikije. Ni muri urwo rwego Minisiteri y’ibidukikije n’Ikigo cy’Igihugu cyo Kubungabunga Ibidukikije (REMA) bari gukora ubukangurambaga bugamije kwibutsa Abaturarwanda bose ko bitemewe gushyira ibikorwa mu butaka bufatwa nk’ubuhumekero bw’ibiyaga n’imigezi, kuko ari umutungo rusange wa Leta. Ubutaka buri muri metero 50 uvuye ku nkombe z’ibiyaga na metero 10 uvuye ku nkombe z’imigezi buri mu mutungo rusange wa Leta, hashingiwe ku iteka rya Minisitiri N°007/16.01 ryo kuwa 15/07/2010 rigena uburebure bw’ubutaka ku nkombe z’ibiyaga n’imigezi…
SOMA INKURUAbagore basigajwe inyuma n’amateka barataka guhohoterwa bikomeye
Abagore b’abasigajwe inyuma n’amateka bo mu mirenge ya Kinigi na Nyange, mu karere ka Musanze, intara y’Amajyaruguru, batangaza ko bakorerwa ihohoterwa rikomeye ryabatwarira ubuzima baramutse badahawe ubufasha mu maguru mashya. Ukigera aho aba basigajwe inyuma n’amateka batuye benshi muri bo bibera mu nzu zidahomye, iyo uri hanze ureba mu nzu, winjiye mu nzu nta kintu kiba kirimo uretse utugozi turiho imyenda nayo mike, mu byumba usanga ahenshi nta buriri burangwamo n’aho buri ugasanga ari agakarito kibereyemo, mu gihe mu ruganiriro haba hateyemo amashyiga y’amatafari n’inkono hafi y’amashyiga. Umwihariko usanga abenshi…
SOMA INKURUOda Paccy akomeje kugaragara mu manza nyuma yo gucibwa asaga miliyoni 27
Urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi rwa Nyarugenge rwatangiye kuburanisha ubujurire bwa Oda Paccy wari wategetswe n’Urukiko rw’Ubucuruzi rwa Nyarugenge kwishyura 27 935 000 Frw umunya Canada, Denis Loi, wamufashije kubaka Ladies Empire Records. Iki kirego cyatangiye kuburanishwa mu bujurire ku wa Kane tariki 17 Ukuboza 2020. Imvano yabaye umushinga wa studio yitwa Ladies Empire Records. Oda Paccy niwe wawutangije, ariko amafaranga yakoreshaga yayahabwaga na Denis Loi. Amafaranga yageraga kuri Paccy aciye mu ntoki z’undi muntu witwa Hélène Labelle wahoze ari umugore wa Denis Loi, wanaje gusaba ko bahabwa imigabane ingana na 60%…
SOMA INKURUImikino: Shampiyona yo gusiganwa ku magare ntikibaye
Mu mpera z’iki cyumweru tariki 19 na 20 Ukuboza 2020 hari hateganyijwe shampiyona y’umukino wo gusiganwa ku magare “National Championships 2020” ariko kubera gahunda yo kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 iyi shampiyona nta bwo ikibaye. Ibi byemejwe n’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda “FERWACY” aho babinyujije ku rubuga rwa “ Twitter” bagize bati “ Mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza mashya yo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19, shampiyona y’igihugu y’umukino w’amagare 2020 yari iteganyijwe ku wa Gatandatu tariki ya 19 Ukuboza 2020 no ku Cyumweru 20 Ukuboza 2020 ntikibaye.” Iyi shampiyona y’igihugu …
SOMA INKURUBuyoya wayoboye u Burundi yapfuye
Amakuru dukesha BBC avuga ko Majoro Petero Buyoya yapfuye ageze ku myaka 71 y’ubukuru, akaba yaguye i Paris mu Bufaransa, ariko akaba yari aherutse gukatirwa igifungo cya burundu n’inkiko z’u Burundi. Majoro Petero Buyoya wayoboye u Burundi muri manda ebyiri (1987-1993, 1996-2003) ingana n’imyaka 13, yitabye Imana azize COVID-19 nk’uko byatangajwe n’umuryango we. Petero Buyoya kimwe na bagenzi be bagera kuri 18 bakurikiranyweho kwica Umukuru w’Igihugu cy’u Burundi wa mbere wishyiriweho n’abaturage Perezida Melchior Ndadaye tariki 21 Ukwakira 1993. Majoro Buyoya abaye umuntu wa kabiri wayoboye u Burundi witabye Imana muri uyu…
SOMA INKURUUganda: Hakozwe impinduka zidasanzwe mu gisirikare n’igipolisi
Kuri uyu wa Gatatu nibwo hatangajwe amavugurura anyuranye mu gisirikare n’igipolisi bya Uganda, akaba yakozwe na perezida Yoweri Kaguta Museveni, aho umuhungu we Lt Gen Muhoozi Kainerugaba yongeye kumugira umuyobozi w’umutwe ushinzwe kumurinda. Mu zindi mpinduka zakozwe, Maj Gen Paul Lokech yagizwe umuyobozi wungirije wa Polisi asimbuye Maj Gen Sabiiti Muzeyi. Ntabwo icyateye Museveni gukora impinduka cyane cyane ku buyobozi bw’umutwe umurinda kiramenyekana gusa hashize iminsi hari imvururu zishingiye ku matora ateganyijwe umwaka utaha, aho abatavuga rumwe na Leta bagiye bibasirwa cyane ndetse mu kwezi gushize hapfuye abasaga 50. Mu…
SOMA INKURUUko iburana ry’umunyamakuru Ndayizeye Phocas na bagenzi ryagenze
Kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Ukuboza 2020, nibwo umunyamakuru Phocas Ndayizera hamwe na bagenzo be 12 bareganwa mu rubanza rumwe baburanye hifashishijwe ikoranabuhanga mu Rugereko rwihariye rw’Urukiko Rukuru mu Rwanda ruri i Nyanza ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka. Abareganwa n’Umunyamakuru Phocas Ndayizera ni Karangwa Eliaquim, Niyonkuru Emmanuel alias Elungu, Niyihoze Patrick alias Nick, Byiringiro Garnon alias Bingo, Bikorimana Bonheur, Bizimana Terence, Munyensanga Martin alias Corbon, Mushimiyimana Yves, Nshimyumuremyi Jean Claude alias Kayima, Rutaganda Bosco, Nshiragahinda Erneste na Ukurikiyimfura Théoneste. Abaregwa bose baburanye bari muri Gereza ya Mageragere iri mu…
SOMA INKURUIcyasimbuye inama y’umushyikirano yasubitswe kubera Covid-19
Inama y’Abaminisitiri yemeje isubikwa ry’Inama y’Igihugu y’Umushyikirano yagombaga kuba ku nshuro ya 18 kubera ubwiyongere bw’icyorezo cya Coronavirus mu gihugu, igena ko ijambo rigaragaza uko igihugu gihagaze Umukuru w’Igihugu yagombaga kuzatangiramo, azarigeza ku baturage mu kiganiro kizaba ku wa 21 Ukuboza. Inama y’Abaminisitiri yemeje isubikwa ry’Inama y’Igihugu y’Umushyikirano yagombaga kuba ku nshuro ya 18 kubera ubwiyongere bw’icyorezo cya Coronavirus mu gihugu, igena ko ijambo rigaragaza uko igihugu gihagaze Umukuru w’Igihugu yagombaga kuzatangiramo, azarigeza ku baturage mu kiganiro kizaba ku wa 21 Ukuboza. Umwanzuro wo gusubika Umushyikirano w’uyu mwaka, ni umwe…
SOMA INKURU