Burundi: Amateka ya Perezida mushya n’urutonde rw’abamubanjirije

Kuri uyu wa 18 Kamena 2020, nibwo mu Burundi hateganyijwe umuhango wo kwakira indahiro ya Perezida wa Repubulika mushya Evariste Ndayishimiye, usimbuye nyakwigendera Pierre Nkurunziza. Akaba abaye Perezida wa 9 ugiye kuyobora iki gihugu kuva mu mwaka w’1966. Evariste Ndayishimiye, afite ipeti rya Jenerali mu gisirikare cy’u Burundi, yinjiye mu gisirikare anyuze mu nyeshyamba za FDD zaje gufata ubutegetsi. Ni umuntu ucisha make agakunda no gusenga ndetse ni umuntu usanzwe afite ijambo mu butegetsi bw’iki gihugu. Yavukiye muri komine Giheta y’intara ya Gitega, yari umunyeshuri mu mategeko muri kaminuza y’u…

SOMA INKURU

Bisesero: Tariki 18 Kamena ntizibagirana

Inama ya Guverinoma yo ku wa 17 Kamena 1994 yemeje koAbatutsi bo mu Bisesero bagomba kwicwa ku buryo bwihuse, kandi hagafatwa ingamba zo kurinda ibikorwa remezo byo mu karere Bisesero iherereyemo. Ishyirwa mu bikorwa ry’ubwo bwicanyi ryarihutishijwe ku buryo bwose bushoboka bikozwe na Guverinoma ya KAMBANDA n’abasirikare bayo. Liyetona Koloneli Anatole NSENGIYUMVA yahawe amabwiriza yo gutanga abasirikare bo kwica Abatutsi mu Bisesero Ku itariki 18 Kamena 1994, Minisitiri w’ubutegetsi bw’Igihugu n’amajyambere ya Komini, Edouard KAREMERA, ukomoka muri Komini Mwendo ku Kibuye, yanditse asobanura uko kwica Abatutsi mu Bisesero bigomba gukorwa. Minisitiri…

SOMA INKURU

Ihindagurika ry’ibiciro ritungwa agatoki mu kugwingiza abana

Ubwo Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare mu Rwanda cyakoze ubushakashatsi ku buzima n’imibereho myiza mu mwaka wa  2015, gitangaza ko urugero rw’imirire rw’abana bato rugaragaza urwego rw’ubukungu rw’urugo, umuryango n’iterambere ry’igihugu ndetse ko imirire mibi ari ingaruka yo kutarya indyo yuzuye, bikabyara uruhurirane rw’indwara ari nabyo bitera igwingira ry’abana. Ni muri urwo rwego ikinyamakuru umuringanews.com cyashatse kumenya uruhare rw’ihindagurika ry’ibiciro ku igwingira ry’abana, hifashishijwe ibiciro by’ibiribwa binyuranye harimo ibyubaka umubiri, ibitera imbaraga ndetse n’ibirinda indwara, twahawe n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare byafashwe mu mwaka wa 2016 na 2017, nyuma y’umwaka wa 2015…

SOMA INKURU

Yannick Mukunzi yamaze amatsiko abamutegereje muri Rayon Sports

Yannick Mukunzi kuri ubu ukina mu ikipe ya Sandvikens IF ibarizwa mu cyiciro cya gatatu muri Sweden, araza gutangira umwaka mushya w’imikino wa 2020/2021 hamwe n’ikipe ye, nyuma y’icyorezo cya Covid-19. Mukunzi yavuze ku buzima bwe mu gihugu cya Sweden, kugaruka mu ikipe ya Rayon Sports, kuri shampiyona yabo yongeye gusubukurwa ndetse n’icyo atekereza ku bibazo bimaze iminsi bivugwa mu ikipe ya Rayon Sports. Ati “Hashize iminsi myinshi isi yugarijwe na COVID19, nari ndi kure y’umuryango ariko nabibayemo neza, nabashije kwirinda cyane, ntabwo byangoye cyane, kino cyorezo ukuntu nacyakiriye, murabizi…

SOMA INKURU

Amakuru mashya ya Covid-19 ku mugabane wa Afurika

Radiyo Mpuzamahanga y’u Bufaransa “RFI” yatangaje ko centre y’Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika ishinzwe  gukumira no gukurikirana indwara, yashyize hanze icyegeranyo kerekana uko COVID-19 ihagaze ku mugabane wa Afurika kuva ku itariki ya 1 Kamena 2020 kugeza mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki 15 Kamena. Ku wa Mbere w’iki cyumweru, tariki 1 Kamena 2020, Umugabane w’Afurika wabarurwagamo  abantu 147 099 bagaragayeho icyorezo cya Coronavirus gihitana 4 228. Ibihugu byibasiwe cyane n’icyo cyorezo ni Afurika y’Epfo, Misiri, Nigeria na Algérie. Ku wa Kabiri tariki ya 2 Kamena, Umugabane w’Afurika wabarurwagaho abarwayi ba coronavirus 153 325,…

SOMA INKURU

Abafatiwe mu bikorwa birenga ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19 bacakiwe

Abantu 17 bari mu byiciro bine nibo Polisi yafashe mu bihe bitandukanye barenze ku mabwiriza yo kurwanya Koronavirusi. Beretswe itangazamakuru ejo hashize taliki ya 14 Kamena, muri bo harimo abantu batanu  bafatiwe mu mujyi wa Kigali bawujemo bitemewe, batatu bari bavuye mu gihugu cya Uganda rwihishwa  abandi babiri bari bavuye mu karere ka Rusizi. Uwabarengeye Vedaste avuga ko mu rukerera rwa tariki ya 13 yavuye mu karere ka Rusizi rwihishwa ajya mu karere ka Nyamasheke  ahategera imodoka imuzana mu Mujyi wa Kigali ashaka gukomeza ngo ajye mu karere ka Musanze.…

SOMA INKURU

COVID -19: Abaturarwanda baraburirwa

Mu kiganiro Umuyobozi mukuru wa RBC Dr. Nsanzimana Sabin yagiranye na RBA kuri iki cyumweru tariki ya 14 Kamena, yatangaje ko nubwo abarwayi benshi bamaze iminsi batahurwa mu Karere ka Rusizi ahamaze gutahurwa abarenga 90, mu Banyarwanda bataha bavuye mu mahanga ndetse no ku Rusumo mu Karere ka Kirehe, buri wese adakwiye kwirara kuko icyorezo kigihari kandi gishobora kuba kiri mu Gihugu hose. Yagize ati “Rusizi na Rusumo cyangwa na Kirehe, ni uturere twibasiwe cyane ariko ntibivuze ko ahandi hatagaragaye abantu bafite uburwayi; nko muri Kigali mu minsi 5 ishize…

SOMA INKURU

OMS iraburira isi ku ikwirakwira ry’icyorezo COVID-19

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima “OMS”, ryaburiye abatuye isi ko icyorezo cya COVID-19 gikomeje kwiyongera ku isi, inasaba ko nta kuregeza gukwiye kubaho. Nubwo mu Burayi hari impinduka bigenda biba byiza, ku Isi ho si ko biri nk’uko byatangajwe n’Umuyobozi wa OMS, Tedros Adhanom Ghebreyesus. Ni mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru mu buryo bw’ikoranabuhanga i Genève ku wa Mbere w’iki cyumweru. Yagize ati “Abantu bashya basaga 100 000 mu minsi icyenda ku icumi iheruka. Ku Cyumweru, hagaragaye kuzamuka kw’imibare, isaga 136 000 y’abarwayi bashya. Yanavuze ko ari umubare uri hejuru…

SOMA INKURU

Uko COVID-19 ihagaze mu Rwanda no ku isi yose

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 9 Kamena 2020, Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko mu Rwanda hatahuwe abarwayi 12 bashya b’icyorezo cya Koronavirusi (COVID-19), bituma umubare w’abamaze kwandura mu Rwanda ugera kuri 461. Muri abo batahuwe mu Rwanda Kuva umurwayi wa mbere yatahurwa muri Werurwe uyu mwaka, hamaze gukiramo 300, hakaba hakirwaye 161 barimo kwitabwaho n’abaganga. Abarwayi bashya bagaragaye mu Kareree ka Rusizi n’i Rusumo mu Karere ka Kirehe, bakaba bashyizwe mu kato n’abo bahuye bagahita bakurikiranwa. Kugeza ubu hamaze gufatwa ibipimo 80,129. Igikorwa cyo gupima abantu mu buryo bwa rusange mu…

SOMA INKURU

Amateka y’ubuzima bw’uwahoze ari Perezida w’u Burundi “Nkurunziza”

Kuri uyu wa kabiri tariki 9 Kamena 2020, nibwo Guverinoma y’u Burundi yatangaje urupfu rutunguranye rwa Nkurunziza Pierre uherutse gusimburwa ku mwanya wa Perezida w’icyo Gihugu nubwo manda ye yari ishigaje iminsi ibarirwa ku ntoki ikarangira.  Itangazo ryatangajwe na Guverinoma y’icyo gihugu rivuga ko Petero Nkurunziza apfuye azize guhagarara k’umutima. Nkurunziza Pierre ashizemo umwuka mu gihe umufasha we Nkurunziza Denise, na we ari hanze y’Igihugu aho yagiye kuvurirwa icyorezo cya Koronavirusi (COVID-19). Perezida Nkurunziza yayoboye u Burundi guhera mu mwaka wa 2005 kugeza muri uyu mwaka wa 2020 aho yasimbuwe…

SOMA INKURU